Hari abahesha b’Inkiko bavugwaho kwaka abaturage amafaranga ntibabarangirize imanza

Abaturage bo mu Karere ka Musanze, batunga agatoki bamwe mu bahesha b’Inkiko b’Umwuga, babaka amafaranga ya ‘avance’ babizeza kubarangiriza imanza, bamara kuyabaha, bagategereza ko bazazirangiza bagaheba.

Hari abahesha b'Inkiko bavugwaho kwaka abaturage amafaranga ntibabarangirize imanza
Hari abahesha b’Inkiko bavugwaho kwaka abaturage amafaranga ntibabarangirize imanza

Ibi ngo bikomeje kubashyira mu gihirahiro no kubavutsa ubutabera, bagasaba ubuyobozi guhagurukira iki kibazo, abazajya bagaragara mu buriganya nk’ubu bakabihanirwa.

Mukabarisa Donatha avuga ko mu 2008, umwana we w’umukobwa wari ufite imyaka 16 icyo gihe, yakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, uwamuhohoteye witwa Kamayirese bamurega mu rukiko, rwaje kumuhamya icyaha ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu n’indishyi y’akababaro ya Miliyoni ebyiri n’ibihumbi 700 y’u Rwanda.

Yagize ati “Akimara gutsindwa urubanza yanze gushyira mu bikorwa umwanzuro w’urukiko ku neza, biba ngombwa ko nitabaza umuhesha w’Inkiko w’umwuga witwa Baramba kugira ngo andangirize urubanza. Ku ikubitiro yansabye kumwishyura amafaranga ibihumbi 150 ya avance, arayarya, nkajya mpora musiragiraho mwinginga ngo andangirize urubanza ndaheba”.

Ngo nyuma yo kubona ko uwo muhesha w’Inkiko amurerega, Mukabarisa yashatse undi, na we amuca amafaranga ntiyamurangiriza urubanza.

Ati “Uwo muhesha w’Inkiko wakurikiyeho witwa Nyirakadari na we yanciye amafaranga ibihumbi 145 ayita ko ari aya avance, ndayamuha nyuma yaho na we nkajya mpora mwinginga ngo andangirize urubanza ndaheba”.

Ati “Guhera mu 2008 nirukanka mu by’imanza, zarankenesheje, amaguru ahira mu nzira, ntakaza n’umwanya wanjye imyaka 18 yose irinze ishira mpawe ubutabera bucagase, kuko ibyo natsindiye byose byaheze mu mpapuro gusa.

Buri wese muri aba bahesha b’inkiko Mukabarisa atunga agatoki, ngo amubwira ko kutamurangiriza urubanza yatsinzemo uwo baburanaga, biterwa n’uko yagenzuye agasanga uwatsinzwe imitungo afite itamwanditseho.

Ati “Abahesha b’inkiko nk’abantu baba barize iby’amategeko, bakagombye kujya bihutira kwaka umuntu amafaranga ye babanje gusuzuma mbere niba bazashobora kumurangiriza urubanza cyangwa se batazabishobora, kuko uku kutwaka amafaranga barangiza ntibadukorere ibyo tuba twaremeranyije, bikomeje gutuma twe nk’abaturage tubatakariza icyizere tutaretse no kugitakariza inzego zibahagarariye”.

Mu ruzinduko aheruka kugirira mu Karere ka Musanze, rugamije kumva ibibazo by’akarengane abaturage bafite, Umuvunyi Mukuru Nirere Madeleine, abaturage bamugejejeho ibibazo birimo n’iby’imanza batsinze ariko ntizirangizwe.

Yagize ati “Ubundi birazwi neza ko igihembo umuhesha w’Inkiko w’umwuga yakagombye kugihabwa gikomotse ku rubanza yarangije. Ibyo kuba hari uwakwihengekana umuturage akabanza kumwaka amafaranga ya avance amwizeza ko agiye kumurangiriza urubanza, ibyo nagiraga ngo mbabwire ko bidakwiye, icyakora umuturage aba ashobora gutanga amafaranga y’amatangazo”.

Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine
Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine

Arongera ati “Twabonye ari ikibazo cyiganje mu byo abaturage bafite, ari nayo mpamvu twabagira inama yo kutajya babyemera mu gihe hari ubibasabye kubikora, ndetse icyaba cyiza kurushaho, ni uko bajya biyambaza umuhesha w’Inkiko wo ku rwego rw’Akagari cyangwa rw’Umurenge, kuko mu nshingano ze harimo no kurangiza imanza nta kiguzi asabye umuturage”.

Mu gukemura ikibazo cy’abatsinda imanza ntizirangizwe biturutse ku kuba imitungo y’uwakagombye kwishyura indishyi aba yarayanditse ku bandi, Umuvunyi Mukuru Nirere, avuga ko Leta iteganya kuvugurura itegeko rihana ibyaha, aho umuntu wese uzajya ufatwa yarabikoze uko mu buryo bwo guhisha umutungo, bizajya bifatwa nko kwigomeka ku myanzuro y’urukiko akurikiranwe ndetse abihanirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka