Musanze: Bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi, bahamagarirwa gukomera ku Bumwe

Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi, wabereye mu Karere ka Musanze, Guverineri Nyirarugero yibukije abaturage gukomera ku ndangagaciro z’ubumwe baharanira kurwanya ikibi n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko biri mu by’ingenzi bikenewe mu rugendo Abanyarwanda barimo rwo kwiyubaka.

Bashyize indabo aharuhukiyemo imibiri isaga 800 mu Rwibutso rw'Akarere ka Musanze
Bashyize indabo aharuhukiyemo imibiri isaga 800 mu Rwibutso rw’Akarere ka Musanze

Umuhango wabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Mata 2023, wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka, ku rwego rw’Akarere ka Musanze, wabereye ku Rwibutso rw’Akarere ka Musanze, ruruhukiyemo imibiri isaga 800 y’Abatutsi biciwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri.

Ubuhamya bwa Gakiga Jean Chrisostome, wari uhagarariye imiryango y’abaharokokeye, bwagarutse ku nzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, kuva mbere ya Jenoside.

Avuga ko umuryango wabo kimwe n’indi y’Abatutsi, guhera mu 1959 bagabwagaho ibitero bya hato na hato, gufungwa, kwicwa, gusenyerwa no gutwikirwa inzu, itotezwa n’akato mu mashuri n’ahandi, kugeza ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi ishyizwe mu bikorwa.

Muri icyo gihe Abatutsi bahungishirijwe mu cyahoze ari Cour d’Appel Ruhengeri, bavanwe aho babaga bihishe mu bice by’icyahoze ari Komini Kigombe na superefegitura ya Busengo, bizezwa ko barindirwa umutekano bakanabonera ubutabera muri urwo rukiko, bakaba ariho interahamwe zabiciye tariki 15 Mata 1994, zibajugunya mu byobo byari byaracukuwe hafi yarwo.

Ikiganiro kigaruka ku mateka y’u Rwanda cyatangiwe muri uyu muhango, ndetse n’ubutumwa bwa Rusisiro Festo, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, bwashimangiye akamaro ko Kwibuka nk’ikimenyetso cyo gusubiza Abatutsi agaciro bambuwe.

Kuri we ndetse n’abayirokotse, bahamya ko bibagarurira ihumure no kububakamo ubudaheranwa, nk’intwaro ikomeye bubakiraho mu kubaka iterambere ry’Igihugu.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo

Yanenze abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, kuko ikomeretsa abarokotse Jenoside, ikanadindiza iterambere.

Guverineri Nyirarugero, yasabye abaturage kwimakaza umuco w’amahoro no kwamaganira kure ingengabitekerezo ya Jenoside aho iva ikagera, n’abayigiramo uruhare bose.

Yagize ati "Muri iyi minsi ikomeye twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, duhamagarira abaturage kuba hafi abayirokotse. Kubasura kenshi babashyigikira mu mibereho ni ingenzi cyane mu nzira barimo yo kwiyubaka no kwimakaza umuco w’amahoro. Twamaganiye kure ibikorwa byose ndetse n’amagambo agaragaramo ingengabitekerezo ya Jenoside".

Ni umuhango witabiriwe n'abayobozi mu ngeri zinyuranye hamwe n'abaturage
Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi mu ngeri zinyuranye hamwe n’abaturage

Ibikorwa byose bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside igaragarira mu gupfobya, imvugo z’urwango, izikomeretsa no guhohotera abarokotse Jenoside, kwangiza imitungo yabo n’ibindi bikorwa byose by’urugomo, Guverineri Nyirarugero, yibukije abaturage b’Intara ayoboye kubyirinda, no kwamagana uwo ari we wese wahirahira abigiramo uruhare.

Yakanguriye urubyiruko kuba aba mbere mu kurinda ibyagezweho, kubibyaza umusaruro, kandi bikajyana no kuvuguruza abagoreka amateka, bakifashisha ikoranabuhanga bayavuga uko ari.

Yanakomoje ku byo Leta yahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ikomeje gukora muri iyi myaka 29 ishize, biteza imbere imibereho myiza y’abaturage, abasaba kugira uruhare rufatika mu kubisigasira no kubirinda.

Mu Karere ka Musanze, umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, wabimburiwe no gucana urumuri rw’icyizere no gushyira indabo ku mva yo ku Rwibutso rw’Akarere ka Musanze.

Wanabaye umwanya wo gushima ubutwari bw’Ingabo zabohoye Igihugu, by’umwihariko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame wari uziyoboye mu rugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abayobozi mu nzego zinyuranye ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru n’Akarere ka Musanze, ndetse na bamwe mu ntumwa za rubanda mu Nteko Ishinga Amategeko, bifatanyije n’abaturage muri uyu muhango.

Bamwe mu Badepite bifatanyije n'abaturage bo mu Majyaruguru Kwibuka
Bamwe mu Badepite bifatanyije n’abaturage bo mu Majyaruguru Kwibuka

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka