Bifuza ko Urwibutso rwa Musanze rwongerwamo ibigaragaza amateka ya Jenoside

Abiganjemo urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze, bifuza ko mu bice bigize Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze, hashyirwa amafoto, inyandiko n’izindi ngero z’ibishobora gufasha abasura uru rwibutso, gusobanukirwa byisumbuyeho amateka agaragaza uko umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi wabayeho ukanashyirwa mu bikorwa, mu rwego rwo kubungabunga ayo mateka no gufasha by’umwihariko ababyiruka kuyasobanukirwa neza.

Bifuza ko Urwibutso rwa Musanze rwongerwamo ibifasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside
Bifuza ko Urwibutso rwa Musanze rwongerwamo ibifasha gusobanukirwa amateka ya Jenoside

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rw’Akarere ka Musanze, ruri ahahoze Cour d’Appel Ruhengeri(Urukiko rw’Ubujurire rwa Ruhengeri), aho mu gihe cya Jenoside, hiciwe Abatutsi basaga 800 bari bahakusanyirijwe, ubutegetsi bwariho icyo gihe bubizeza ko ariho bacungirwa umutekano.

Ubwo bari bamaze kwicwa, bajugunywe mu byobo byari byaracukuwe inyuma gato yaho, nyuma y’imyaka irari muke hakaba harakurikiyeho urugendo rwamaze igihe, abo mu miryango y’abatutsi bahiciwe, basaba ko hahindurwa urwibutso.

Ni ubusabe bwaje guhabwa agaciro n’inzego zirimo n’izishizwe ubutabera, maze hatangira gahunda yo kuvugurura izo nyubako no kubaka izindi nshya, hagirwa Urwibutso ndetse mu mwaka wa 2022, imibiri yari imaze imyaka isaga 28 ishyingurwa mu cyubahiro muri urwo rubitso.

Hirwa Cedric agira ati “Uru rwibutso nirwo rwonyine rwihariye amateka muri Jenoside zose zabereye ku isi, nk’ahantu hahoze ari inzu y’ubutabera yiciwemo inzirakarengane mu mwanya wo kuhabonera ubutabazi cyangwa amakiriro. Usibye ayo mateka ashaririye y’iyicwa ry’Abatutsi bari bahahungiye, abazi neza amateka y’icyahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, bakunze kugaruka ku ruhare rw’ubutegetsi bwariho mbere ya Jenoside, mu itegurwa ryayo no kuyishyira mu bikorwa”.

Ati “Twe nk’urubyiruko, dukeneye ko muri uru rwibutso hashyirwa ibyereka abarungana ayo mateka, yaba mu buryo bw’inyandiko, amashusho cyangwa amafoto bigaragarira abarusura bitagumye mu kuyabwirwa gusa. Ibyo bizadufasha kumenya ayo mateka mu mizi no kuyasigasira ngo atazasibangana”.

Ibi babishingira ku kuba inzibutso nyinsi mu zibarizwa hirya no hino, zo usanga zifite inzira zigaragaza amateka yose y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe, n’uburyo yashyizwe mu bikorwa, bagasanga n’uru rwibutso rw’Akarere rwa Musanze, arushyizwemo byarushaho kuyumvikanisha byisumbuyeho.

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze ruruhukiyemo imibiri 800 y'inzirakarengane
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Musanze ruruhukiyemo imibiri 800 y’inzirakarengane

Ni urugendo Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Musanze, Rusisiro Festo, ahamya ko rwatangiye, ibitanga icyizere cy’uko mu gihe kiri imbere, iki cyifuzo kizaba cyamaze gushyirwa mu ngiro.

Yagize ati “Mu by’ukuri koko haracyari ibintu byinshi bitarashyirwa muri uru rwibutso, bigaragaza inzira z’amateka yihariye y’aka gace. Nka Ibuka twavuganye n’Akarere, kandi mu makuru kaduha, ni uko katangiye gahunda yo gufatanya na MINUBUMWE ndetse na AEGIS Trust ishinzwe kubungabunga inzibutso, kugira ngo habeho gukusanya ibikenewe byose harimo no gushaka rwiyemezamirimo ugomba gukora iyo mirimo, ku buryo twizeye neza ko ubwo bufatanye, buzatugeza ku kuba nibura umwaka utaha bizaba byamaze gukorwa”.

Ni imirimo yateganyirijwe ingengo y’imari ya miliyoni zisaga 80, kandi kuri ubu ngo amafaranga arahari, igisigaye akaba ari uko iyo gahunda itangira gushyirwa mu bikorwa.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka