Kinigi: Banenga abagoreka amateka bavuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi itateguwe
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bafite ababo baruhukiye mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kinigi mu Karere ka Musanze, bakomeje kunenga abagoreka amateka ya Jenoside bayihakana n’abagitsimbara ku kuba itarigeze itegurwa, bagasanga igihe kigeze ngo abagifite iyo mitekerereze bave ku izima bitandukanye n’amacakubiri n’urwango bikibaziritse.
- Buri mwaka abafite ababo baruhukiye muri uru rwibutso barahasura bakunamira bakanabunamira
Abazi neza amateka y’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi, bahamya ko rwihariye amateka yo kuba imibiri iruruhukiyemo, ari iy’Abatutsi bishwe ubwo Leta yariho icyo gihe yageragezaga Jenoside mu 1991, mbere yo kuyishyira mu bikorwa mu 1994.
Munyarutete Joseph, yavukiye mu cyahoze ari Segiteri Nyarugina muri Komini Kinigi, agira ati “Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Kinigi, batangiye kumeneshwa mu byabo, bagatotezwa aho byaje kudukomerera cyane nyuma y’iminsi itatu yakurikiye ifungurwa ry’Abatutsi bari muri Gereza ya Ruhengeri tariki 23 Mutarama 1991, bashinjwa kuba ibyitso by’Inkotanyi. Nibuka neza ko mu bari bafunguwe barimo uwitwa Elie n’abandi barimo n’umusaza witwa Bagayindiro”.
Ngo uwo musaza ni we wabimburiye Abatutsi bo muri ako gace kwicwa, ubwo hari tariki 26 Mutarama 1991, bikozwe n’abagore bamuteraniye bamwicisha amabuye.
Ati “Urupfu rwe rwaje gukurikirwa n’ikindi gitero simusiga abaturage bafatanyije n’Ingabo zari ku butegetsi, zagabye bucyeye bwaho ku Batutsi bari bakusanyije babakuye mu duce tunyuranye harimo nk’ahitwa Kidendezi, Rwunga, Kaniga n’ahandi, babica babarashe mu rwego rwo kubihimuraho babita ibyitso by’Inkotanyi”.
- Urwibutso rwa Kinigi ruruhukiyemo imibiri 166 y’Abatutsi bishwe mu 1991
Abatutsi bakomeje kwibasirwa n’ubwicanyi bwabakorerwaga, kugeza tariki 23 Gashyantare 1991, ubwo abanyuma bishwe barimo n’uwari umubyeyi wa Munyarutete witwaga Akumwami.
Ngo byagiye kugera mu 1994 Jenoside ishyirwa mu bikorwa, nta mututsi wari usigaye mu cyahoze ari Komini Kinigi, kuko abatari barahiciwe mu igerageza rya Jenoside, bari barahungiye mu yandi makomini atandukanye, n’ubwo harimo abagiye bicirwayo mu gihe cya Jenoside, mu babashije kurokoka bakaba barimo abo Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, zakuye muri Komini Mukingo aho bari barahungiye mu rusengero rw’Abadivantisiti, mu gitero zagabye tariki ya 8 Gashyantare 1993, zikabahungishiriza muri zone zari zarafashe i Butaro.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko ubutegetsi bubi bwariho kuva mbere ya Jenoside, bwabibye urwango uhereye ku bato n’abakuru, kugeza ku rwego rw’uko Umututsi wese aho yabaga ari yafatwaga nk’inzoka.
- Munyarutete Joseph, umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Kinigi
Munyarutete ahera kuri aya mateka, agaya abakiyagoreka kugeza ubu bavuga ko Jenoside itigeze itegurwa.
Ati “Abagoreka amateka bitwaza ihanurwa ry’indege y’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Juvenali, ko ariyo mbarutso yatumye abahutu barakara bakica Abatutsi ngo bahorere umubyeyi wabo wari umaze gupfa. Ibyo sibyo kuko iyicwa ry’Abatutsi bo mu cyahoze ari Komini Kinigi ryabayeho mu 1991, ni igihamya ntakuka kigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kuva na mbere hose, ikanageragezwa mu buryo bweruye, ibyaje gukurikirwa no kuyishyira mu bikorwa mu 1994”.
Ati “Abo bacyifitemo ubugome no kwimika ubugwari bapfobya ayo mateka y’abacu nkana, birakwiye ko bazibukira bagafata iya mbere bakemera amateka nyayo y’ukuri kw’ibyabaye, no kuyavuga uko ari kuko aribwo tuzubaka u Rwanda ruzira ipfobya n’amacakubiri”.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma y’inzira itoroshye y’amateka banyuzemo, imyaka 29 ikaba ishize Jenoside ihagaritswe, ubu ngo bashishikajwe n’urugamba rwo kwiyubaka.
- Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi ruruhukiyemo imibiri iy’Abatutsi bishwe mbere ya 1994
By’umwihariko bagahamagarira abatsimbaraye ku kwanga kugaragaza imibiri y’Abatutsi kugeza ubu itaraboneka, gutanga amakuru y’aho iherereye kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibi babihera ku kuba Abatutsi benshi bo mu cyahoze ari Komini Kinigi, muri icyo gihe cy’igerageza rya Jenoside, abari begereye igice cy’ishyamba ryo mu birunga, barimo ababashije kurimeneramo babasha guhunga, hakaba n’abagiye batangirirwa mu mayira bakicwa.
Imibiri imwe n’imwe ikaba yaragiye iboneka ariko hakaba n’itarabineka kugeza na n’ubu, bikekwa ko biciwe mu Tugari twa Kampanga, Nyabigoma, Kaguhu no muri Pariki y’Ibirunga hagati ya Sabyinyo na Karisimbi, n’ubwo ntawe uzi nyirizina ibice bajugunywemo.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kinigi, ruruhukiyemo imibiri 166. Kimwe n’izindi nzibutso ziri hirya no hino, abafite ababo baruruhukiyemo, buri mwaka mu gihe cyo kwibuka, barahasura bakanashyira indabo ku mva baruhukiyemo, mu rwego rwo kubunamira no kubasubiza agaciro bambuwe.
Inkuru zijyanye na: Kwibuka 29
- Basanga CHUK ifite umukoro wo kugarurira Abanyarwanda icyizere cyatakaye muri Jenoside
- Amajyepfo: Abikorera bagaye abacuruzi bakoze Jenoside, biyemeza guharanira ko itazasubira
- Mayunzwe: Bagiye kubaka inzira y’amateka ya Jenoside igana kuri ‘Karuvariyo’
- Huye: Basabye ko hagaragazwa aho Abatutsi biciwe muri PIASS bajugunywe
- Rubavu: Bibutse Abatutsi bishwe bakajugunywa mu mazi
- Abahoze ari abashoferi ba Leta bibutse Jenoside biyemeza kurwanya abayipfobya
- Kigali: Habaye Misa yo gusabira imiryango yazimye muri Jenoside
- Abakoze Jenoside biragoye kwiyumvisha uko gukunda Igihugu babyumvaga – Minisitiri Bayisenge
- Ruhango: Hagiye kubakwa inzu y’amateka y’Abapasitoro 81 bazize Jenoside
- CHUB: Bibutse Jenoside, bazirikana inshingano zo guha agaciro umuntu
- Ruhango: Interahamwe z’abakobwa zicaga Abatutsikazi zivuga ko babatwaye abagabo (Ubuhamya)
- Visi Perezida wa Sena yifatanyije n’Abanyabigogwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
- Habonetse ubuhamya bushya bwerekana ubugome bwa Padiri Munyeshyaka
- Minisitiri Dr. Bizimana yasabye urubyiruko kutirara ngo rwibagirwe aho Igihugu cyavuye
- Abanyarwanda batuye muri UAE bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi
- Gisagara: Abakozi b’Ibitaro bya Kibilizi bibutse Jenoside, bafasha uwayirokotse kwigira
- Nyagatare: Bibutse Abatutsi bishwe bari batuye mu yahoze ari Komini Muvumba
- Abarokotse Jenoside batishoboye bifuza ko amafaranga y’ingoboka bagenerwa yongerwa
- Abazize Jenoside batubereye ibitambo, tubafitiye umwenda wo kubaho neza - Uwarokotse
- Iposita yabaye umuyoboro wo gukora Jenoside, ubu irasabwa kuyirwanya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|