Maniragaba Emmanuel wo mu Kagari ka Migeshi, Umurenge wa Cyuve, ahangayikishijwe no kubura amafaranga ibihumbi 730 yari abikiye umuturanyi yaburiye mu gikorwa cyo kumutabara, basohora ibintu mu nzu yari imaze gufatwa n’inkongi.
Abagenzi bishyura bakoresheje uburyo bw’amakarita akozwa ahabugenewe amafaranga agahita ava ku ikarita, biriwe muri gare ya Kinigi mu Karere ka Musanze nyuma y’uko abashoferi batwaraga gusa abishyura amafaranga mu ntoki. Ubuyobozi bw’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) buratangaza ko iki kibazo bwatangiye kugikurikirana.
Abahoze mu mitwe yitwaje intwaro mu mashyamba ya Congo bari bafungiye ibyaha byo guhungabanya umutekano w’Igihugu, bafungurwa ku mbabazi za Parezida wa Repubulika, Paul Kagame, banenze mugenzi wabo witwa Ntabanganyimana Joseph watorotse, ubwo bari bageze mu kigo cya Mutobo.
Ambasaderi w’Igihugu cy’u Buyapani mu Rwanda, Fukushima Isao, asanga guhosha imvururu haharanirwa kubaka amahoro arambye bidashobora kugerwaho, hatabayeho ubufatanye buhuriweho n’inzego zinyuranye. Avuga ko biri mu by’ingenzi igihugu cye gishyize imbere, by’umwihariko mu gace n’u Rwanda ruherereyemo.
Umusore witwa Tuyizere Fabien yagwiriwe n’ikirombe ubwo yarimo agicukuramo itaka bimuviramo gupfa.
Ku wa Gatandatu tariki 15 Nyakanga 2023, Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri yungutse intore z’Imana zigizwe n’umupadiri umwe n’abadiyakoni 10.
Mu Kagari ka Kaguhu Umurenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’urupfu rw’umwana w’umuhungu basanze amanitse mu mukandara we, mu muryango w’igikoni cy’iwabo.
Impuguke ziturutse mu Kigo cyitwa Fundación Meridiano cyo muri Argentine, nyuma yo gusura Ikigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, zanyuzwe n’intambwe u Rwanda rwateye mu kwigisha amahoro n’umusanzu warwo mu kuyabungabunga hirya no hino ku Isi.
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Musanze iratangaza ko yataye muri yombi abantu bane, bakekwaho uruhare mu rupfu rw’umusore witwa Habimana bakamuta mu buvumo.
Abanyeshuri 133 bamaze amezi arindwi bakarishya ubumenyi mu ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), basoje amahugurwa y’ibanze y’ubugenzacyaha icyiciro cya gatandatu.
Urubyiruko rwo mu Karere ka Musanze ruhamya ko ibikorwa biteza imbere aka Karere n’imibereho y’abaturage, bakomeje kubyubakiraho mu gusigasira umurage bakomora ku Ngabo zari iza RPA, zagize ubutwari bwo kubohora Igihugu.
Abagore n’abakobwa bo mu Karere ka Musanze, bagaragaza impungenge batewe n’abarimo gushinga ingo bakagirana amakimbirane zitamaze kabiri, ntibanatere intambwe yo kuyahosha cyangwa ngo banayashakire umuti urambye, bishingikirije imyumvire y’uko ari ko ingo zubakwa.
Abatuye akagari ka Cyabararika Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, basanga kuba baragize umuco gahunda yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari kimwe mu bibafasha guhangana na yo no kuyisobanurira abato.
Abanyeshuri 35 baturuka mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afuruka, kuri uyu wa Gatanu tariki 30 Kamena 2023, basoje amasomo bamazemo umwaka ajyanye n’ubuyobozi (Police Senior Command and Ataff Course), yatangirwaga mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda.
Mu rugo rw’umugabo witwa Ntakirutimana hatahuwe Litiro 1,200 z’inzoga z’inkorano, zikaba zari mu ngunguru n’amajerekani, zihita zimenwa.
Imbogo yatorotse Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, yagaragaye mu rugo rw’umuturage witwa Nyirandabaruta Athalie, yamaze kuraswa irapfa.
Abakina umukino njyarugamba wa Karate bo mu Karere ka Musanze, baranenga abataragize icyo bakora ngo baburizemo umugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyigerageza no kuyishyira mu bikorwa, kuko byashyize mu kaga ubuzima bw’imbaga y’Abatutsi.
Abatuye mu Mudugudu wa Kazi, Akagari ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi, batunguwe no kubyuka basanga imbogo iri mu mbuga y’urugo rw’umwe mu bahatuye, none baheze mu nzu.
Bazirake Laurent w’imyaka 75, wo mu Kagari ka Kabeza Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze, yitabye Imana nyuma y’uko aturikanywe na gerenade yo mu bwoko bwa Stick.
Abasoje imyitozo ya Ushirikiano Imara, imaze ibyumweru bibiri ibera mu Rwanda, baremeza ko ubumenyi ibasigiye ari ingenzi mu kubungabunga umutekano, w’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Ku mugoroba wo ku itariki 22 Kamena 2023, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kamanzi Axelle, yasuye umubyeyi witwa Nyiranzabonimpa Julienne uri mu bitaro bya Ruhengeri, nyuma yo kubyara impanga z’abana batatu.
Mu mvura yaguye mu ijoro rishyira itariki ya 24 Kamena 2023, inkuba yakubise umwana w’umukobwa w’imyaka 15 witwa Tuyubahe, wo mu Kagari ka Muhabura, Umurenge wa Nyange mu Karere ka Musanze ahita apfa.
Abantu bane bakomerekeye mu gikorwa cyo guhosha amakimbirane hagati y’Umugabo witwa Mbarushimana Jean Pierre n’umugore we, bo mu Karere ka Musanze.
Umugabo yafatiwe mu cyuho ataburura imbuto y’ibirayi, byari byatewe mu murima w’umuturage ahita atabwa muri yombi. Abamuzi bakaba bavuze ko basanzwe bamukekaho ubujura bw’imyaka muri ako gace.
Abaturage bo mu Mirenge ya Gataraga, Shingiro na Busogo mu Karere ka Musanze, bavuga ko inzoga z’inkorano zicururizwa mu tubari twaho, ziri mu bikomeje gutiza umurindi ubusinzi bikabakururira umutekano mucye. Bakifuza ko inzego bireba zarushaho gukaza ingamba mu gutahura aho izo nzoga zengerwa no guhana abagira uruhare mu (…)
Abanyeshuri biga muri IPRC Musanze, bakomeje kubyaza umusaruro ubumenyi ibyo biga, aho imishinga yabo igenda ikundwa ku isoko ry’umurimo, n’ubwo bamwe bakiri ku ntebe y’ishuri.
Nzeyimana Jean Bosco w’imyaka 56 wo mu Kagari ka Gashinga, Umurenge wa Nkotsi mu Karere ka Musanze, yanyoye umuti wica udukoko witwa Tiyoda ahita apfa, nyuma yo gukomeretsa umugore we w’imyaka 45 amutemye mu mutwe.
Mu ishuri rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze, harimo kubera imyitozo ya Gisirikari yitwa Ushirikiano Imara, ihuza ingabo zo mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Mu Kagari ka Rubindi mu Murenge wa Gataraga Akarere ka Musanze, hari umwana w’umuhungu w’imyaka 17 wiga ku kigo cy’Amashuri cya Nyarubara uvugwaho kunywa umuti witwa Tiyoda, bamutabara agihumeka, ajyanwa kwitabwaho mu bitaro bya Ruhengeri.
Ubwo mu minsi ishize hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’abafite ubumuga bw’uruhu rwera, ubutumwa bwagarutsweho n’abahagarariye inzego zinyuranye, bwagarutse ku gukangurira abafite ubumuga bw’uruhu rwera, guhuza imbaraga binyuze mu matsinda, amashyirahamwe cyangwa amakoperative kugira ngo iterambere ryabo n’iry’umuryango (…)