Hakenewe asaga Miliyari ngo urwibutso rwa Kabgayi rwagurwe
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA) mu Karere ka Muhanga, uratangaza ko kugira ngo urwibutso rwa Kabgayi rwagurwe, hakenewe amafaranga asaga Miliyari imwe na Miliyoni ijana.
Byatangarijwe mu gikorwa cyo gutangiza icyunamo cyo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, ku rwibutso rwa Kabgayi mu Karere ka Muhanga, ahari hateraniye abantu benshi baje kwifatanya n’imiryango y’abarokotse Jenoside kwibuka.
Umuryango IBUKA mu Karere ka Muhanga ugaragaza ko mu gihe bitakwihutishwa ngo ayo mafaranga aboneke, byaba ari imbogamizi ku gukomeza gushyingura no kwimurira imibiri y’Abatutsi bishwe muri urwo rwibutso rw’Akarere.
Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Muhanga, Ingabire Bénoît, agaragaza ko nibura hasigaye imyanya 10 gusa, yajyamo amasanduku ashyingurwamo ibibiri y’abazize Jenoside igenda iboneka hirya no hino mu Karere ka Muhanga, ku buryo hakenewe ko urwibutso rw’Akarere rwa Kabgayi rwagurwa, kugira ngo rubashe kuba kwakira iyo mibiri uko yagenda iboneka.
Agira ati “Dukeneye ko uru rwibutso rwo ku rwego rw’Akarere rwashyirwamo ibimenyetso n’amakuru yose ku mateka ya Jenoside mu Karere ka Muhanga, kandi rukagurwa kugira ngo igihe hakomeza kuboneka imibiri cyangwa kwimura isanzwe, ishyinguwe mu ngo haboneke umwanya yajyamo, kuko kugeza ubu ahasigayemo umwanya wajyamo gusa nk’amasanduku 10”.
Ingabire kandi agaragaza ko n’ubwo hakozwe byinshi ngo Abarokotse Jenoside bakomeze kugira ubuzima bwiza banarushaho kwiyubaka birimo, ubuvuzi, uburezi no gutuzwa aheza, kuko hakiri ibibazo bibugarije n’ubundi bijyanye n’ubuzima bwa buri munsi.
Muri ibyo bibazo harimo kubona ubuvuzi ku bageze mu zabukuru, kuko nk’abasigiwe ubumuga na Jenoside, uko bagenda bakura burushaho gukomera, hakaba n’abatarabona amacumbi cyangwa abayafite akaba akeneye gusanwa.
Agira ati “Nk’ubu hari abagera kuri 80 bakeneye kubakirwa, hari kandi abafite inzu zisaga 900 bakeneye gusanirwa. Ibyo byose bikenewe gukorerwa ubuvugizi ngo inzego bireba zikomeze kuzirikana ko byakemuka”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko muri urusange, hari ibigenda bikorwa kandi bizakomeza gukorwa, kugira ngo ubuzima bw’abarokotse Jenoside bukomeze kumera neza, kandi no muri iki gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka hari ibizakorwa.
Agira ati “Hari inzu zisaga 20 tuzubakira abarokotse Jenoside kugira ngo babone aho kuba heza, na ho ku kijyanye n’ubuzima bw’abageze mu zabukuru, hari gahunda yo gukomeza kubitaho bakavurwa uko bikwiye n’uko ubushobozi bw’Igihugu buboneka, bakagenerwa ubuvuzi bwihariye kuko bigaragara ko hari ababaye koko”.
Na ho ku kijyanye no kwagura no kubaka urwibutso rwa Kabgayi, Meya Kayitare avuga ko inyigo yo kubikora yamaze gukorwa, ubu hari gushakwa ingengo y’imari kugira ngo urwibutso rwa Kabgayi koko rubashe kuba rwujuje ibya ngombwa by’inzibutso zo ku rwego rw’Akarere.
Agira ati “Ni byo urwibutso rukeneye kwagurwa no gutunganywa, ariko inyigo yagaragaje amafaranga asaga Miliyari kandi aracyashakishwa. Ntabwo ari ukwagura hano gusa, ahubwo tuzanashaka ingengo y’imari yo kubungabunga izindi nzibutso n’imva zibitse abacu, turizeza abantu ko ubushobozi nibuboneka tuzarwubaka”.
Muri iyi minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu Karere ka Muhanga hateganyijwe gushyingurwa imibiri 25, umwe ukazashyingurwa mu Rwibutso rwa Kiyumba na ho indi 24, ikazashingurwa mu rwibutso rwa Kabgayi ku wa 02 kamena 2024.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|