Muhanga: Basabwe kubaka amashuri bajya hejuru
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera akaba n’Imboni y’Akarere ka Muhanga, Soline Nyirahabimana, arasaba abategura imishinga yo kubaka ibyumba n’inyubako z’amashuri, kongera gutekereza kubaka bajya ejuru, kugira ngo hirindwe kumara ubutaka buba bukenewe mu bigo by’amashuri.
Yabitangaje nyuma yo gusura inyubako z’uburyamo n’ibyumba by’amashuri mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, ku mashuri ya TTC Muhanga na Sainte Etienne, birimo kubakwa hongerwa ibyumba ku bikorwa bizatwara amafaranga asaga Miliyali eshatu.
Ku kigo cy’amashuri cya GS Sainte Etienne, hamaze kubakwa inyubako nziza igeretse rimwe ifite ibyumba 18 byo kwigiramo, n’ibindi birimo iby’ikoranabuhanga n’igikoni kigezweho bizuzura bitwaye hafi Miliyari ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda.
Naho kuri TTC Muhanga, harimo gusozwa imirimo yo kubaka uburyamo bw’abahungu n’abakobwa buzakira abanyeshuri 250, inzu y’ubuyobozi bw’ishuri n’aho gucumbikira abarimu bava hanze, ndetse n’ibyumba by’ikoranabuhanga bizuzura bitwaye asaga Miliyari imwe n’igice.
Minisitiri Nyirahabimana amaze gusura izo nyubako n’ibyumba abanyeshuri bazajya bararamo, yavuze ko nko muri TTC Shyogwe, inyubako zubatse ku butaka bugari kandi iyo zubakwa zijya ejuru hari gusigara ubundi butaka, bwashyirwaho ubusitani cyangwa buzajyaho izindi nyubako.
Agira ati “Nubwo umushinga watangiye ukaba uri kugera ku musozo, twaganiriye n’abashinzwe uburezi, tubasba ko bajya batekereza kubaka bajya ejuru kuko ubutaka busigaye buhenze, byatuma twirinda gucura ubutaka abandi bazaba bakeneye kuba mu minsi iri imbere”.
Yongeraho ko abazakora ubusitani bazirikana gahunda yo gutera ibiti byera imbuto ziribwa, kugira ngo byunganire imirire y’abanyeshuri, n’abaturage begereye ibyo bigo by’amashuri, anasaba ko hatekerezwa gahunda yo gutekesha ingufu za gaze kugira ngo hirindwe gutema amashyamba menshi.
Agira ati “Nimukora ubusitani muzibuke gutera ibiti byinshi byera imbuto ziribwa bifashe kunganira imirire kuri ibi bigo by’amashuri, hanyuma munarebe ku kugabanya ibiti byangizwa mu gutekera abanyeshuri, kuko n’ubwo bavuga ko basarura ayeze, bazagera aho basarure ibiteze kuko abanyeshuri ntibazareka kurya, muzarebe niba gucana kuri gaz bitaba igisubizo”.
Umuyobozi wa TTC Muhanga, Jeanne d’Arc Mukabatesi, avuga ko ibyo byumba byo kuryamamo n’iby’ikoranabuhanga bizabafasha gutegura abarimu beza mu minsi iri imbere, ariko na we akifuza ko inyubako bahabwa zajya zijya ejuru, kuko nko kuri icyo kigo nta bibuga by’imyidagaduro bihari kandi bizagorana kubona ubutaka bwagutse bwo kubishyiraho.
Agira ati “Ibyo byo ni ikibazo gikomeye, nta bibuga dufite nk’icy’umupira w’amaguru, n’iby’imikiko y’intoki. Iyo batwubakira izijya ejuru, twari kurushaho kwishima, inzu twari tuzikeneye ariko iyo bazubaka zijya ejuru, byari kurushaho kuba byiza, ibibuga tuzabishyira ahazasigara”.
Avuga ku kijyanye no gutekesha gaz, uwo muyobozi avuga ko Minisiteri y’Uburezi iherutse kumusaba niba yakwemera gukoresha gaz mu guteka, avuga ko byashoboka ariko batarongera kumubaza, akanagaragaza ko batarasesengura neza itandukaniro ku gaciro ko gukoresha gaz n’inkwi.
Agira ati “Ntabwo turasesengura iby’agaciro ko guteka kuri gazi ariko ni byiza ko twayikoresha, ngo turengere ibiti bifasha mu buzima bwiza bw’abaturage, mu guhumeka umwuka mwiza no kurengera ibidukikije muri rusange”.
Mu bindi bikorwa Minisitiri Nyirahabimana yasuye harimo iby’amazi n’amashanyarazi mu Karere, akaba asoza asura ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi.
Ohereza igitekerezo
|