Muhanga: Papa Cyangwe yatengushye abari bamutegereje kuri Noheli

Abatuye Umujyi wa Muhanga bari bategereje ko umuhanzi uzwi nka Papa Cyangwe, aza kubataramira mu ijoro rya Noheli ku wa 25 Ukuboza 2025, baramutegereje baramubura nyuma yo kwishyura amafaranga 1000 yo kwinjira ahari hateganyijwe.

Imodoka yazanye papa Cyangwe yinjiye muri Plateau mu masaha ya saa sita z'ijoro
Imodoka yazanye papa Cyangwe yinjiye muri Plateau mu masaha ya saa sita z’ijoro

Abari baje kwirebera uwo muhanzi ukunzwe mu rubyiruko, bavuze ko bategereje kugeza saa sita z’ijoro, bagahitamo kwitahira, kuko ababyinnyi basanzwe babasusurutsaga bari bamaze kunanirwa, harimo gucurangwa indirimbo zisanzwe.

Mu Kabari kazwi nka Plateau du Centre mu Mujyi wa Muhanga, niho hari hateganyijwe kwakira umuhanzi Papa Cyangwe, aho byari biteganyijwe ko atangira kubaririmbira saa tatu z’ijoro, ariko byageze saa sita z’ijoro ataraza abantu benshi bamaze gutaha.

Nubwo batahaga ariko binubiye uburyo bishyuye amafaranga yabo, ariko ntibabone uwo bari bakereye gutaramana na we, ku buryo bavuze ko byaba ari ukubatuburira (kubabeshya cyangwa kubariganya) ku itike ya 1000Frw bishyuye ngo binjire.

Umwe muri bo agira ati “Nk’ubu tugejeje aya masaha badutuburiye, kwari ukugira ngo babone uko baturira amafaranga, twaguze inzoga turashirirwa none tunatashye tutamubonye”.

Ababarirwa mu magana bari baje kureba Papa Cyangwe batashye batamubonye
Ababarirwa mu magana bari baje kureba Papa Cyangwe batashye batamubonye

Undi na we yagize ati “Niba ari we watubeshye yaba ari ukwiyicira izina, niba kandi ari abatwishyuje batubeshya ko aza nabo baba bihemukiye. Nta wanatubwiye ikibazo cyabaye, twategereje gusa turaheba”.

Umuyobozi w’akabari ka Plateau du Centre, Abayo Christina, yabwiye Kigali Today ko mu masaha ya saa sita z’ijoro, Papa Cyangwe yageze i Muhanga aho yagombaga kuririmbira, ababwira ko yagiriye ikibazo cy’imodoka mu nzira aza, bikamutera gukererwa no kubatenguha.

Agira ati “Umuhanzi yasabye imbabazi abari bamutegereje, natwe turasaba imbabazi abari bamutegereje, kuko byafatwa nko kubeshya abari baje kumureba. Twari tuzi neza ko afite ikindi gitaramo i Musanze, ariko ko agira vuba akaza n’iwacu, ariko ngo imodoka ye yagize ikibazo yabasabye n’imbabazi baramubabarira”.

Monsibir w'i Muhanga yaririmbiye abari bategereje Papa Cyangwe
Monsibir w’i Muhanga yaririmbiye abari bategereje Papa Cyangwe

Avuga ko n’ubwo yahageze benshi batashye, yagiye ku rubyiniro akaririmbira abari basigaye, kandi ko amasezerano bari bafitanye yayubahirije akamwishyura, nk’uko bari bumvikanye ariko ko nyir’akabari we yahombye.

Agira ati “Nta kindi dufite cyo kuvuga usibye gusaba imbabazi nta kindi, ni ibintu na we byamutunguye, njyewe nubahirije amasezerano twari twagiranye namwishyuye, ariko njyewe nagiye mu gihombo kuko abakiriya bagiye batishimye bose”.

Asezeranya Abanyamuhanga ko n’ubundi mu gitaramo gisoza umwaka wa 2023, azabategurira abaririmbyi bazi gucuranga, kandi ko bazabanezeza, naho ibya papa Cyangwe ngo bizongera gutekerezwaho nyuma niba bazongera kumutumira.

Abahanzi bamwe bavugwaho kwicira gahunda ababatumiye mu bitaramo, kutumvikana ku migendekere y’igitaramo, bikavamo rimwe na rimwe kutumvikana no kutaryohereza abari babategereje, Papa Cyangwe we ngo akaba yari yabanje gutaramira Abanyamusanze, afite na gahunda yo kuza i Muhanga, ari naho bivugwa ko imodoka ye yamutengushye mu nzira.

Yahageze benshi bamaze gutaha
Yahageze benshi bamaze gutaha

Twagerageje guhamagara telefone ngendanwa ya Papa Cyangwe, ngo tumubaze niba koko gutenguha Abanyamuhanga kwatewe n’imodoka ye cyangwa akazi kenshi, ntiyayitaba.

Papa Cyangwe
Papa Cyangwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka