Ku wa gatatu tariki ya 04/03/2015, ikipe ya Rayon Sports ntiyabashije gutsinda ikipe y’Isonga kugira ngo ikomeze kotsa igitutu ikipe ya A.S Kigali ndetse na Police Fc.
Muri uyu mukino, Rayon Sports yakinnye ibura abakinnyi basanzwe mu ikipe ibanza barimo Manzi Sincere, Djihad, Ndatimana Robert, Fuadi Nzayisenga, Isaac Muganza na Bikorimana Gerard.
Uyu mukino waranzwe n’akazi gakomeye kagiye gakorwa n’abanyezamu Ndayishimiye Eric ku ruhande rwa Rayon Sports ndetse na Bonheur ku ruhande rw’Isonga.


Iyi kipe y’Isonga iri gukina ifite akanyamuneza kuko yamaze kumenyeshwa ko itazavaho nk’uko byari byatangajwe ko uyu mwaka ariwo wa nyuma, nk’uko byatangajwe na Seninga Innocent wayo.
"Abana bafite ishyaka ryinshi kuko ubu twabwiwe ko ikipe itazavaho, barashaka gushyira mo imbaraga bakareba ko baguma mu cyiciro cya mbere kandi birashoboka" Seninga Innocent.
Ku mutoza wa Rayon Sports, Sosthene Habimana yatangaje ko iyo aza kugira bariya bakinnyi batabonetse wenda yashoboraga gutsinda uyu mukino, ndetse anahumuriza abafana ko abona igihe kizagera bagatsinda.
Ati “Hari abakinnyi banjye batakinnye. Iyo baza kuba barimo twashoboraga wenda gutsinda, uyu munsi ntabwo amahirwe yadusekeye ubwo nta kundi ni ugutegura imikino isigaye, ni ukugumya gukora tugakosora amakosa kandi iyo utsinze abafana baraza”.
Ikindi cyagaragaye kuri uyu mukino ni uko ikipe ya Rayon Sports yari yagize uwitwa Ishimwe Kevin kapiteni n’ubwo adasanzwe akunda kubona umwanya mu ikipe ya Rayon Sports.

Abakinnyi babanjemo mu kibuga ku mpande zombi
Rayon Sports

Ndayishimiye Eric, Imanishimwe Emmanuel, Usengimana Faustin,Tubane James ,Nkurikiyen Jackson,Hategekimana Aphrodis,Uwambazimana leon,Kwizera pierrot,Peter Otema,Sina Jerome,Ishimwe Kevin
Isonga Fc

Hategekimana Bonheur,Tuyisenge Hakim,Nzayisenga Jean D’Amour,Mugisha Francois,Senzira Man’sour,Nshuti Xavio Dominique,Niyitegeka Idrissa,Niyonzima Olivier,Usengimana Danny,Muhire Kevin,Nsengiyumva Moustapha
Indi mikino yabaye
APR FC 0 AS Kigali 0
Police FC 2 Sunrise 0
Nyuma y’umunsi wa 18 APR FC ikomeje kuyobora urutonde
01 APR FC 39
02 AS KIGALI 32
03 POLICE FC 31
04 RAYON SPORTS 26
05 GICUMBI FC 26
06 KIYOVU SPORTS 25
07 AMAGAJU FC 24
08 SUNRISE FC 24
09 MARINES FC 22
10 ESPOIR FC 22
11 MUKURA VS 16
12 ETINCELLES FC 15
13 MUSANZE FC 15
14 ISONGA FC 10
Kugeza ubu amakipe ya APR FC, Rayon Sports, Marines na Etincelles zifite umukino w’ikirarane zitarakina
Andi mafoto kuri uyu mukino:





National Football League
Ohereza igitekerezo
|