Ibishishwa by’umuceri biva mu Ruganda rutonora umuceri rwa Mukunguri (MRPC) muri Kamonyi ntibigipfa ubusa kuko bisigaye bikorwamo amakara ya kijyambere (Briquettes).
Dr Niyibizi Clet ufite umushinga w’ubuhinzi bw’imbuto, soya n’urutoki mu Karere ka Kamonyi, yeretse abahinzi ko guhangana n’imihindagurikire y’ikirere bishoboka.
Abatuye Akarere ka Kamonyi bavuga ko gucibwa amahoro ku musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi bajyanye ku isoko, bibadindiza, aho basanga ntacyo bageraho.
Abarezi bo mu Karere ka Kamonyi basanga gutanga inyigisho z’Itorero ry’igihugu mu mashuri, bizabafasha guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri n’icy’ireme ry’uburezi.
Abakorera mu Gakiriro ka Bishenyi mu karere ka Kamonyi, batangaza ko kutagira bimwe mu bikoresho bikenerwa mu bubaji bituma kitabirwa n’abaguzi bake.
Umuganga w’Umubiligi ukorera ku bitaro bya Kabgayi ari kubaka ibitaro by’amaso mu murenge wa Runda muri Kamonyi bizunganira ibya Kabgayi.
Sembwa Valens utuye mu karere ka Kamonyi arasaba ubuyobozi ko bumukiranura n‘abatuye mu isambu ye yari yaranyazwe mu 1978, akaba yarayisubijwe.
Imiryango itandukanye cyangwa abantu ku giti cyabo bafasha abatishoboye babarihira Mitiweli barahamagarirwa kujya bareba ikindi kintu babagabira, kizabafasha kuyirihira mu gihe kizaza.
Nyuma gukorerwa ubuvugizi n’itangazamkuru Surwumwe Fabien utuye mu Karera Kamonyi, yubakiwe inzu ava aho yabaga mu nzu isaje, yamuviraga.
Ihuriro ry’amadini n’amatorero akorera mu murenge wa Rukoma muri Kamonyi ryahaye ibiribwa imiryango 12 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kubafasha kwizihiza Noheli n’Ubunani.
Abamotari basaba ko amafaranga y’amahoro ya Parikingi yagenwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi yagabanywa kuko ari menshi ariko ubuyobozi bwo butabikozwa.
Nyuma y’imyaka ibiri ADRA Rwanda itangije umushinga wo kwita ku mirire y’abana, umubare w’abafite ikibazo cy’imirire mibi wagabanutseho 8%.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka, atangaza ko abakozi bo mu nzego z’ibanze bari gusezera ku bushake, ariko ngo abafite ibyaha bazakurikiranwa n’ubutabera.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka abwira abayobozi b’imidugudu ko batagomba gutatira icyizere bagiriwe n’abaturage ngo babahe servisi babanje kubaka ikiguzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bwashyize ifumbire y’imborera n’ishwagara mu materasi amaze imyaka itanu adahingwa, kugira ngo bwunganire abanze kuyahinga bitwaje ko ubutaka bwagundutse.
Abaturage bo mu Mirenge ya Rukoma na Gacurabwenge muri Kamonyi bakomerewe n’ikibazo cyo kubura amazi nyuma y’uko uwari ushinze kuyahakwirakwiza abihagaritse.
Inzu yubatswe muri Kamonyi yari igenewe kuba ikusanyurizo ry’imboga, imaze imyaka itanu yuzuye itarakoreshwa ibyo yagenewe kuburyo yatangiye no gusaza.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo yabwiye abaturage bo muri Kamonyi ko amafaranga y’ingoboka atangwa muri gahunda ya VUP atagenewe abakuze bose.
Imvura yiganjemo urubura yaguye muri Kamonyi, ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki 01 Ugushyingo 2016, yangije imyaka y’urutoki, Kawa, Ibigori n’ibishyimbo byose bihinze kuri hegitari zisaga 100.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi, bavuga ko abategura imihigo bagiye bashingira ku byifuzo byabo, Akarere kahora ku mwanya wa mbere.
Bamwe mu baturage bo muri Kamonyi bashishikarira kugeza ibibazo by’akarengane ku bayobozi baturutse hanze y’akarere kuko ngo bizera ko batabogama.
Ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye byo mu karere ka Kamonyi ku bufatanye n’ababyeyi barahamagarirwa gutoza abana kuzigama, babateganyiriza ejo heza.
Impanuka yebereye mu Murenge wa Musambira, muri Kamonyi, ahitwa mu ry’Abasomari, yahitanye abantu 11 abandi 18 barakomereka.
Mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukwakira 2016, imodoka yo mu bwoko bwa Coster yajyaga i Kigali igonganye n’ikamyo yo muri Uganda, abataramenyekana bahasiga ubuzima.
Abayobozi bo mu Karere ka Kamonyi bibukijwe ko gutanga amakuru bireba buri wese kuko hari abari bagitekereza ko ari inshingano z’umuvugizi.
Umugirasoni Chantal, umutoza w’Intore mu Karere ka Kamonyi, avuga ko binyuze mu bo batoza, basanga hakiri ababangamira ubumwe n’ubwiyunge.
Urubyiruko rwiga imyuga rwakunze kubangamirwa no kubura igishoro cyo gutangira gushyira mu bikorwa ibyo rwize, mu gihe rushoje amasomo.
Abantu 12, biganjemo abanyeshuri, batsinze amarushanwa yo kwandika yateguwe n’umushinga “Andika Rwanda” bahawe ibihembo birimo mudasobwa.
Mu nteko y’abaturage mu Karere ka Kamonyi bamwe mu baturage bahisemo kwandikira umuyobozi w’ako karere batinya ko bashobora kwimwa ijambo.
Umuryango utegamiye kuri Leta, Transparency International Rwanda utangaza ko ruswa ihabwa abayobozi isigaye inyuzwa mu bakomisiyoneri kugira ngo uwayatse atamenyekana.