Imyaka 38 irashize yishyuza isambu yanyazwe

Sembwa Valens utuye mu karere ka Kamonyi arasaba ubuyobozi ko bumukiranura n‘abatuye mu isambu ye yari yaranyazwe mu 1978, akaba yarayisubijwe.

Igice kimwe cy'isambu ye cyubatswemo ibiro by'akagari
Igice kimwe cy’isambu ye cyubatswemo ibiro by’akagari

Isambu ya Sembwa iherereye mu mudugudu wa Mugereke, akagari ka Gitare mu murenge wa Nyarubaka, ni nayo yubatsemo ibiro by’akagari n’isoko rya Musumba.

Ngo yayinyazwe n’uwari Konseye wa Segiteri Musumba, maze uretse ibikorwa bya Leta, aza kuyigurishaho n’abaturage 13 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko ariwe wakomeje kuhayobora.

Sembwa avuga ko uyu wari konseye yaje gufungwa, abona kongera gutangira kuburana ibye, ariko nabwo hakagenda hazamo amananiza, ariko muri uyu mwaka wa 2016 isambu arayitsindira.

Icyemezo cyafashwe n’ubuyobozi ni icyo gusaba abatuye muri iyo sambu ko bumvikana na nyirayo bakamwishyura ingurane, ariko Sembwa avuga ko hari abamugora banga ibyo bemeranyijwe.

Yagize ati “Bamfasha bakambwira igiciro nagarukiraho kuko harimo abavuga ngo ndabagondoza”.

Mu batuye mu isambu ya Sembwa, hari n’abavuga ko badafite ubushobozi bwo kongera kwishyura kubera ko ari abakene, cyane ko nabo baje muri iyi sambu baguze nk’uko Mukeshimana Dativa abivuga.

Ati « Twe twahaguze n’uwari waraguze na Konseye tumuha ibihumbi 85 RWf. Ko nari maze kugurisha aho nari ntuye, ubu nakongera kwishyura iki?”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa, w’umurenge wa Nyarubaka, Munyakazi Epimaque, avuga ko abo kumvikana bitazashoboka buzabashakira abagenagaciro babigize umwuga bakababarira, abatishoboye bakazafashwa n’ubuyobozi.

Ati “Twashakaga ko bumvikana nk’abantu b’abaturanyi, ariko nabonye harajemo ikintu cyo kutumvikana.

Turatekereza kubazanira abatekinisiye bakabafasha kubamenyera igiciro, n’abatishoboye tukareba uko tubafasha.”

Sembwa yakemuriwe ikibazo n’ubuyobozi, bwemera no kwishyura ahubatse ibiro by’akagari n’isoko. Mu bantu 13 bagomba kumwishyura, abamaze kwishyura ni batatu gusa.

N’ubwo nta barura ryakozwe ngo iyi sambu ihabwe agaciro mu mafaranga, Sembwa avuga ko agereranyije agaciro k’ubutaka uyu munsi, itaba iri munsi ya miliyoni 25 RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka