Impanuka yabereye i Musambira yahitanye abantu 11
Impanuka yebereye mu Murenge wa Musambira, muri Kamonyi, ahitwa mu ry’Abasomari, yahitanye abantu 11 abandi 18 barakomereka.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu urwego rushinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda yabitangarije Kigali Today mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 20 Ukwakira 2016.
Akomeza avuga ko abakomeretse baraye bajyanywe kuvurirwa mu bitaro bya Kabgayi.
Ni impanuka yaraye ibaye mu ma saa mbiri n’igice z’ijoro ku wa gatatu tariki 19 Ukwakira2016.
Yabaye ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Coster RAB 183 U, y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa Horizon, yavaga i Nyanza yerekeza i Kigali, yagonganaga n’ikamyo ifite puraki T957 BBT yo muri Tanzania yerekezaga mu Ntara y’Amajyepfo.
Iyo kamyo yaryamiye Coaster ku buryo gukuramo abantu byabanje kunanirana. Hitabajwe iimashini zagenewe guterura imodoka (breakdown) n’imashini zikata ibyuma.
Abatuye hafi y’aho impanuka yabereye batangaza ko yatewe n’iyo kamyo yari yacitse feri. Polisi y’igihugu yo itangaza ko ikomeje gukora iperereza ku cyateye iyo mpanuka.
Ibitekerezo ( 53 )
Ohereza igitekerezo
|
Gasana never forget u my husband
Gasana Gratien mutware wanjye ruhukira mu mahoro.wambereye intwari sinakwibagirwa nzaguhoza kumutima.
birababaje pe ibi bikamyo kuki bitumaliye abantu?
police yacu nibisyiremo imbaraga naho ubundi
biratumaze
iyinayo in intambara dukwiye kurwana twese
mwihangane banya
MANA we!!! impanuka sikintu. njye irampekuye burundu. Urumvako kuburiramo umugore numwana wanjye nkasigara ndinshike bitoroshye. gusa niko isi imeze
Mwamiryangomwe yababuze abayo mukomeze mwihangane kuko aha nimwisi knd nakijya kuba imana itakizi buriya harimpamvu yemeye ko biba
TWIHANGANISHIJE
yooo ababize abo mukomze kwihangana mwisi nikobigenda kdi nabashoferi bagebagerageza kugenda bucye bagebamenya kobatwaye abntu badatweye imifuka? kdi bagebabanza basuzume ibinyabiziga byabo kobyujuje ibyangombwa mbere yogufata urugendo abasezeyi isi imana ibahe iruko ridashira
Sinamenye Vedaste umugabo twakundaga twese Imana ikwakire mu bayo ntituzakwibagirwa .uruhukire mu mahoro.Ikayenzi udusize tukigukeneye.abana wafashaga baracyababaye batubaza aho wagiye!?
Pole sana mungu awape kuvumilivu
yooo!! ababuriye ababo muri iyi mpanuka bakomeze kwihangana!.
mukomezekwihangana kandi tubarinyuma porce ikomeze iperereza
twihanganishije imiryango yabuze ababo imana ibakire mubayo