Itorero baryitezeho umuti w’ibibazo biri mu burezi

Abarezi bo mu Karere ka Kamonyi basanga gutanga inyigisho z’Itorero ry’igihugu mu mashuri, bizabafasha guhangana n’ikibazo cy’abana bata ishuri n’icy’ireme ry’uburezi.

Uburezi bwo mu Rwanda ntiburagera ku rwego rwifuzwa na benshi.
Uburezi bwo mu Rwanda ntiburagera ku rwego rwifuzwa na benshi.

Abarezi 1726 bitabiriye Itorero ry’”Indemyabigwi” ryashojwe tariki 12 Mutarama 2017, bahize gutangiza gahunda z’Itorero mu bigo by’amashuri, kuko gutoza abana indangagaciro na Kirazira, bizatuma ku bagira umuhate mu kwiga, bagacika ku ngeso zo kurangara no kuva mu ishuri.

Ngenzabuhoro Clarisse, wigisha ku ishuri ribanza rya Murambi mu murenge wa Rukoma, yagize ati “Nitugera ku mashuri tuzahita dutangiza Itorero, dushyire abanyeshuri mu masabo bitoremo abayobozi bazadufasha kumenya ibibazo bya buri munyeshuri, dufatanyirize hamwe no kubikemura.”

Aba barezi biyemeje kuzaharanira ko ireme ry’uburezi rizamuka bagamije kubaka abayobozi beza b’ejo hazaza.

Niyibizi Oscar, wigisha mu Rwunge rw’amashuri rwa Remera ryo muri Rukoma, avuga ko bamwe mu bana bava mu ishuri kubera kurarikira kujya gukorera amafaranga.

Ati “Ni ngombwa ko dukundisha abana kwiga kugira ngo bazagire icyo bimarira aho gushidukira kujya gukorera amafaranga ava mu mabuye y’agaciro acukurwa inaha.”

Umuyobozi wungirije w’akarere Tuyizere Thadee, ahamya ko Itorero ry’abanyeshuri rizazana impinduka mu mibereho yabo.

Ati “Umwana apfa mu iterura. Iyo umutoje indangagaciro, ukamutoza kirazira, ukamutoza gukunda ubuzima, ukamutoza kubana neza n’abandi, bituma azamuka yifitiye icyizere. Kumuha ubumenyi ni kimwe, ariko hari n’umuco ugomba kumuranga.”

Uyu muyobozi aributsa abarezi kubaha inshingano zo kurera kuko hari abatangiye kudohoka, bagatuma ireme ry’uburezi risubira inyuma.

Ati “Buriya mu kuzamura ireme ry’uburezi ni no kwita ku nshingano za bo. Hari abavuga ngo bahembwa make, ni cyo iri torero ryari rigamije. Ubundi uburezi ni umwuga ariko uzamo n’umuhamagaro. Twabasabye kubikora babikunze kugira ngo bigire akamaro.”

Uretse kuva mu ishuri, Intore z’abarezi zijeje ubuyobozi ko zigiye gukorera hamwe mu kurwanya icyari cyo cyose cyasubiza inyuma ireme ry’uburezi baha umwana w’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashima ba nya Kamonyi muri abantu b’abagabo!

Olivier /Kamonyi -Rukoma yanditse ku itariki ya: 16-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka