Musambira: Impanuka yahitanye abantu bataramenyekana umubare

Mu ma saa mbiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 19 Ukwakira 2016, imodoka yo mu bwoko bwa Coster yajyaga i Kigali igonganye n’ikamyo yo muri Uganda, abataramenyekana bahasiga ubuzima.

Impanuka ibereye i Musambira mu Karere ka Kamonyi
Impanuka ibereye i Musambira mu Karere ka Kamonyi

Iyo Coaster y’ikompanyi itwara abagenzi yitwa Horizon, yavaga i Nyanza yerekeza i Kigali, igeze i Musambira muri Kamonyi ahazwi nko mu Rwabasomari, igongwa n’iyo kamyo yajyaga mu Ntara y’Amajyepfo.

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko ikamyo yaryamiye Coaster ku buryo gukuramo abantu byabanje kugorana.

Kuri ubu ariko hageze imashini yabugenewe yo guterura iyo kamyo. Imibare y’abahasize ubuzima n’abakomeretse ntiramenyekana.

Turacyakurikirana iyi nkuru

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Abaguye Mumpanuka Imana Ibakire Kdi Imiryango Yabo Yihangane! Police Ikore Iperereza Neza Bite No Kuri Controle Techineque!Kuko Iteza Ibibazo!

Venuste Achile yanditse ku itariki ya: 22-10-2016  →  Musubize

poleni sana muliepoteza familia zemu mungu awape uvumilivu na roho za waliepoteza maisha aziraze peponi

mukamana agnes yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

mukomeze kwihanga ababuriye ababo muriyi mpanuka uwiteka abakira mubayo

hakizimana yanditse ku itariki ya: 21-10-2016  →  Musubize

ababuriye ababo muriyo mpanuka mugire kwihangana ,namwe muducitse uwiteka abakire mubo yishimira.

Innocent yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Oh! Imana_ Ibarinde, Ububabare
Abakomerekeye Muriyi Mpanuka_
Abahaburiye, Ubuzima_ Imana
Ibakire Mubayo_ Birababaje.

Olivier yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Imana ibakire mubayo kandi ikomeze ababuze ababo

Adrien yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

imana ibakire mubayo

bosco yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ababuriye Ababo Muriyompanuka Bihangane Kandi Polic Ikomeze Gukora Iperereza Ryicyayiteye

Bahizi Florien yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka