
Ibi bitaro biteganyijwe gutangira gukora mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 2018.
Bizaba bije kunganira andi mavuriro akora ubuvuzi bw’amaso kuko abanyarwanda baturutse hirya no hino mu gihugu ndetse n’abanyamahanga, bajya kwivuziza i Kabgayi.
Ibitaro birimo kubakwa byitwa Rwanda Charity Eye Hospital, ni umushinga w’umubiligi witwa Dr. Piet Noë, umaze imyaka umunani akora muri Servisi y’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kabgayi.
Ndahayo Pierre Claver, ukurikirana uyu mushinga, wanayoboye serivisi y’ubuvuzi bw’amaso mu bitaro bya Kabgayi, atangaza ko i Kabgayi bakira abarwayi benshi bitewe n’uko bafite umwihariko mu kuvura amaso.
Yagize ati “Ku bitaro bya Kabgayi bakira hagati y’abarwayi 120 na 150 ku munsi kandi muri bo 25 cyangwa 35 bagahabwa serivisi yo kubagwa”.

Nk’uko umuryango mpuzamahanga wita ku iterambere ry’ubuzima bw’abaturage bo mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere CBM wabigaragaje, ngo mu Rwanda hari abaganga 10 b’inzobere mu buvuzi bw’amaso.
Umwe muri bo ni uyu Dr. Piet uzarangiza Kontaro yo gukora mu bitaro bya Kabgayi muri uyu mwaka.
Dr. Piet ariko yifuje kuzakomeza gukorera mu rwanda kuko ashima imiyoborere yaho n’umutekano igihugu gifite, nk’uko Ndahayo akomeza abivuga.
Ati “yakunze u Rwanda, imiyoborere myiza, uburyo u Rwanda rutera imbere; yifuje kuhagira ibikorwa birambye, ahitamo kubaka ibitaro hano mu karere ka Kamonyi. Aragira ngo atere inkunga ubuvuzi”.

Ibitaro bya Rwanda Charty Eye Hospital bizubakwa mu byiciro bibiri.
Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kigizwe n’inzu y’igorofa ifite ibyumba 37 kizarangirana n’uyu mwaka wa 2017, kigatangira gukorerwamo mu wa 2018.
Inyubako y’icyiciro cya mbere izatwara amafaranga angana na miliyari imwe na Miliyoni 300 RWf. Ikorerwemo serivisi z’ubuyobozi, gusuzuma, kubaga no gucumbikira abarwayi.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Uyu muganga numukozi pee.ninumuhanga azicyakora.nibanabandi baganga bamaso bakoraga nkawe bagafatanya byaba hehe nubuhumyi.abakuganna twese tukurinyuma.God bless u Dr Piet.
Imana ifashe bose Bateza imbere u Rwanda. Ibikorwa nkibi ni icyimetso cy ejo heza Gusa ophtalmologie siyo yonyine icyenewe haliya kabgayi kuko ibitaro by aho byaheze mu rwego rwohasi cyane ugereranyije n ibindi bitaro by uturere (amazu ashaje kandi macye, abaganga b inzobere bacye, ...). Byakabaye byiza kurushaho ko hopital kabgayi yagurwa, ikavugura. Nibura ikagira amazu nkaliya ali i Mugina. Imyaka imaze yagombye kuba ili mu rwego rwa za chu
Imana ifashe bose Bateza imbere u Rwanda. Ibikorwa nkibi ni icyimetso cy ejo heza Gusa ophtalmologie siyo yonyine icyenewe haliya kabgayi kuko ibitaro by aho byaheze mu rwego rwohasi cyane ugereranyije n ibindi bitaro by uturere (amazu ashaje kandi macye, abaganga b inzobere bacye, ...). Byakabaye byiza kurushaho ko hopital kabgayi yagurwa, ikavugura. Nibura ikagira amazu nkaliya ali i Mugina. Imyaka imaze yagombye kuba ili mu rwego rwa za chu
uyu mugabo ni uwo gushimirwa cyane
Nshimye uwo muzungu kuko nawe ari kuzamura ubuvuzi bw’urwanda.
Doctor Piet (opthamologist) wubaka ibitaro Imana imuhe umugisha icyo yaba ategerejemo cyose bizafasha abanyarwanda. Keep it up Rwanda, His Excellence is there for us, Our president, greatest president in the whole world, from east to west, from north to south. Luckiest to have you, your excellence.