Abaturage bashima abadepite ko bubahirije ibyifuzo byabo mu kuvugurura Itegekonshinga, ariko bagaragaza impungenge zo kuba batazi icyo Perezida Kagame abitekerezaho.
Abaganga b’inzobere baturutse mu Bitaro bya Kanombe baravura abacitse ku icumu rya Jenoside bo mu Karere ka Kamonyi, mu gikorwa cya “Army week”.
Urukiko rwa TPIR rukorera i Arusha rwakatiye Pauline Nyiramasuhuko, wari Minisitiri w’Iterambere ry’umugore mbere ya Jenoside, igifungo cy’imyaka 47.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Kamonyi barasabwa kurwanya ingeso zihagaragara zo kurwana ziviramo abaturage ibyaha byo gukubita no gukomeretsa.
Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi baratangaza ko biteguye kuzitabira amatora ya Kamarampaka, kuko bibazaga iherezo ry’ibitekerezo batanze ku ivugururwa ry’Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga.
Nyuma yo kwimurwa ku Isoko rya Nkoto, abakorera mu mazu y’ubucuruzi barataka igihombo baterwa no kubura abakiriya baremaga isoko ryimuriwe muri Bishenyi.
Muvunyi Eugene wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabagesera mu Murenge wa Runda yareguye, bisigara bihwihwiswa ko yanyereje amafaranga y’inyubako y’akagali.
Abafite ubumuga batangaza ko bafite ubumenyi mu myuga itandukanye, ariko bamwe muri bo babura ubushobozi bwo kubushyira mu bikorwa.
Inzego zitandukanye zikorera mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, ziyemeje kurihira ubwisungane mu kwivuza abantu 261 batarariha, bakazagera ku bunani babasha kwivuza.
Abaturage b’Akarere ka Kamonyi baravuga ko umugoroba w’ababyeyi udakwiriye gufatwa nk’umwanya w’imiryango ifitanye amakimbirane gusa kuko abawitabira baganira no ku iterambere.