Yafatiwe mu cyuho agerageza gukorera undi ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo

Umusore w’imyaka 22 yafatiwe mu cyuho mu Karere ka Ngororero, agerageza gukorera undi muntu ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga hifashishijwe mudasobwa.

Yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi, ahakorerwa ikizamini, mu mudugudu wa Ngororero, akagari ka Kabeza mu murenge wa Ngororero, ahagana saa kumi z’umugoroba.

Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe ubwo abapolisi bagenzuraga ko abakandida bujuje ibyangombwa mbere yo gutangira ikizamini.

Yagize ati: “Ubwo abakandida bari bamaze kugera mu cyumba gikorerwamo ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, mu kugenzura ko bujuje ibisabwa, abapolisi bageze kuri uyu musore basanga imyirondoro y’uwiyandikishije gukora ikizamini idahuye n’uwari ugiye kugikora niko guhita afatwa.”

Akimara kubona ko yatahuwe, ubwe yahise yiyemerera ko ari undi muntu yari yaje gukorera ikizamini, wari wamwemereye kumwishyura ibihumbi 45Frw kandi ko yari yanahinduye ubutumwa bwe bwo gukora ikizamini (Code) agashyiraho izina rye.

CIP Rukundo yagiriye inama abashaka uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga ko bakwiriye guca mu nzira ziteganywa n’amategeko, bakiga neza yaba amategeko y’umuhanda ndetse no gutwara ibinyabiziga bakitsindira ubwabo, bakirinda gushaka guca mu nzira z’ibusamo kuko birangira bafashwe bakabihanirwa.

Yashyikirijwe Urwego rw’ ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngororero kugira ngo iperereza rikomeze ku cyaha akurikiranyweho.

Ingingo ya 278 y’itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko; Umuntu wese uha cyangwa uhesha undi impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n’izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe; azi ko adakwiye kuyihabwa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka