Umushinga w’Abanyarwanda uri mu icumi yatoranyijwe na Qualcomm ‘Make in Africa’

Kompanyi y’Abanyarwanda yitwa ‘SLS Energy’ ifite umushinga wo kubyaza umusaruro bateri zashaje ku buryo zongera gukoreshwa, iri muri kompanyi icumi zikiri nto zo muri Afurika zatoranyijwe kugira ngo zihabwe amahugurwa y’amezi arindwi ku buntu.

Kompanyi SLS Energy y'Abanyarwanda iri mu icumi zatoranyijwe muri Afurika
Kompanyi SLS Energy y’Abanyarwanda iri mu icumi zatoranyijwe muri Afurika

Ni amahugurwa yateguwe na sosiyete ifite uburambe mu by’ikoranabuhanga yitwa Qualcomm Technologies, Inc., naho ayo mahugurwa yo akaba azatangwa muri Porogaramu yitwa ‘Make in Africa’.

Qualcomm Technologies, Inc., mu cyumweru gishize ku itariki 04 Gicurasi 2023 nibwo yatangaje ba rwiyemezamirimo bakiri bato icumi bo muri Afurika bazitabira ayo mahugurwa, bikaba biri muri gahunda iyo kompanyi yatangaje mu mpera za 2022, yo gufasha mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bato bo muri Afurika bahanga udushya.

Kompanyi yo mu Rwanda ya SLS Energy, yahanze agashya ko gusubiza ubuzima bateri zapfuye zikongera zigakora. Izahabwa amahugurwa hamwe n’izindi kompanyi icyenda zibanda ku byerekeranye no gukora ingufu zidahumanya ikirere, ikoranabuhanga mu buhinzi, ikoranabuhanga ryifashishwa mu burezi, iryerekeranye n’ubumenyi bw’ikirere, mu buvuzi, ndetse n’ikoranabuhanga mu by’imodoka zikoresha amashanyarazi.

Nyinshi muri izo kompamyi bigaragara ko abagore bari ku isonga mu buyobozi bwazo.

Imishinga icumi y’abo ba rwiyemezamirimo bo muri Kenya, Uganda, Nigeria, Ghana n’u Rwanda, yatoranyijwe mu mishinga isaga 550 yo mu bihugu 34 byo muri Afurika yari yifuje guhabwa aya mahugurwa.

Kuza mu mishinga icumi ngo ntibyari byoroshye kuko akanama kari gashinzwe kuyisuzuma karebaga ku bisabwa byinshi birimo agashya mu bya tekinike, akamaro k’umushinga n’uburyo wabyara inyungu, umwihariko ndetse n’umwimerere uwo mushinga ugaragaza.

Imishinga yatoranyijwe izahugurwa mu bijyanye n’igenamigambi mu bucuruzi, ubwubatsi, kurinda umutungo mu by’ubwenge, n’izindi porogaramu zitandukanye mu byerekeranye n’ikoranabuhanga.

Qualcomm yiyemeje kwagurira ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika muri Porogaramu ya ‘Make in Africa'
Qualcomm yiyemeje kwagurira ibikorwa byayo ku mugabane wa Afurika muri Porogaramu ya ‘Make in Africa’

Iyi Porogaramu ni ubwa mbere igiye gukorwa muri Afurika, ikaba yitezweho guteza imbere ikoranabuhanga kuri uyu mugabane.

Mu bandi ba rwiyemezamirimo batoranyijwe kugira ngo bazitabire aya mahugurwa, harimo Ecorich Solutions yo muri Kenya, Fixbot yo muri Nigeria, Karaa yo muri Uganda, Maotronics Systems Limited yo muri Nigeria.

Hari na Microfuse yo muri Uganda, Neural Labs Africa Ltd yo muri Kenya na Senegal, OneTouch Diagnostics yo muri Nigeria, QuadLoop yo muri Nigeria, na SolarTaxi yo muri Ghana.

Iyi porogaramu y’amahugurwa izasozwa mu Kuboza 2023, mu gikorwa cyizahuza ba nyiri iyi mishinga yatoranyijwe n’abayobozi b’ibigo bitandukanye bikomeye baba abayobora inganda, ibigo binini by’ubucuruzi, inzobere mu ishoramari, n’abandi batandukanye.

Sudeepto Roy
Sudeepto Roy

Visi Perezida wa Qualcomm Incorporated, Sudeepto Roy, yagize ati “Ndashimira ba rwiyemezamirimo icumi ku bw’udushya bahanze. Turifuza kumva imbogamizi bafite mu byo bakora no kureba uburyo twafatanta kuzikemura. Bakoresheje impano bafite mu gukemura ibibazo bigaragara muri iki gihe ku mugabane wa Afurika.”

Elizabeth Migwalla, na we uri mu bayobozi bakuru ba Qualcomm International, Inc., yavuze ko Qualcomm ‘Make in Africa’ izazana impinduka mu iterambere rya Afurika, kandi igafasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato kuvamo abashoramari bakomeye b’ibihe biri imbere.

Ati: “Gahunda yacu nshya yo gufasha imishinga yo guhanga udushya muri Afurika, ni imwe muri porogaramu nyinshi dufatanyamo n’ibihugu ndetse na ba nyiri inganda muri Afurika, kugira ngo dufashe ba rwiyemezamirimo n’abashakashatsi bo muri Afurika gukora ibikenewe ku masoko y’umugabane wa Afurika, ndetse no ku Isi hose.”

Elizabeth Migwalla, Visi Perezida wa Qualcomm International, Inc.
Elizabeth Migwalla, Visi Perezida wa Qualcomm International, Inc.

Yakomeje agira ati: “Turizera ko abahanga udushya bo muri Afurika bari mu mwanya mwiza wo gukemura ibibazo byugarije Afurika. Turashimira ibigo byatoranyijwe kandi dutegereje ubufatanye bwiza mu guhanga udushya mu mezi ari imbere.”

Qualcomm International, Inc. ni kompanyi mpuzamahanga ifite icyicaro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ikaba izwiho guteza imbere ikoranabuhanga rifasha Isi gukemura ibibazo biyugarije, no kwihutisha ibikorwa by’iterambere ry’Isi, n’iterambere ry’abayituye muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka