Abashaka gusura BK Arena bahawe ikaze
Kompanyi eshatu ari zo Kigali City Tour (KCT), Ikaze Rwanda Tours & Travel, na QA Venue Solutions Rwanda isanzwe icunga inzu y’imyidagaduro n’imikino ya BK Arena, zatangije ubukerarugendo bwiswe ‘BK Arena Guided Tours’ bugamije gufasha abashaka gusura iyo nzu.
Ubwo bukerarugendo bwatangijwe tariki 05 Gicurasi 2023, ku ikubitiro abateguye iyi gahunda basobanura impamvu yabyo n’uko bizakorwa.
Usibye kuba ari inyubako yagenewe siporo n’imyidagaduro, ni inzu yubatse mu buryo budasanzwe, ifite ibindi bice bitandukanye abantu bakenera kumenya ibihakorerwa, ikagira na bimwe mu bigaragaza amateka y’ibyayibereyemo, nk’ibigaragaza abayobozi bakomeye cyangwa ibindi byamamare byayigezemo.
Ubu bukerarugendo kandi ngo bwatekerejweho nyuma y’uko abantu benshi bakunze kunyura iruhande rw’iyi nzu bakagaragaza ko bafite amatsiko yo kuyinjiramo, kumenya uko iteye, no kumenya ibikorerwamo, ndetse bakagaragaza ko bashaka no kuhifotoreza.
Iyi serivisi izatuma umuntu uje kuri BK Arena, yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga abasha kugera aho atageraga. Abenshi ngo binjiragamo baje kureba imikino cyangwa ibitaramo byarangira bagataha nta handi babashije kugera. Kuri ubu ngo ababishaka bazajya bishyura batemberezwe no mu bindi bice biyigize.
Abayisura kandi ngo bazajya berekwa uburyo ari inzu yubatse ku buryo ishobora kuberamo ibintu byinshi bitandukanye, yaba imikino, ibitaramo, imyidagaduro, ibirori by’iminsi mikuru, amasengesho, inama n’ibindi.
Iyi nzu ibonekamo n’imikino itandukanye igezweho ikinwa mu buryo bw’ikoranabuhanga nk’iyo gutwara imodoka, ahacururizwa ibikorerwa mu Rwanda, n’ibindi bitandukanye. Abacunga iyi nzu barateganya kongeramo ibindi bikorwa nka resitora ikora buri munsi.
Abanyarwanda barashishikarizwa kuyisura by’umwihariko kuko ngo hari abayifata nk’inzu itinyitse, bakumva ko yagenewe abantu runaka, nk’abayobozi bakuru cyangwa se abanyamahanga, n’abandi bashyitsi bakomeye, ibi ngo bikaba atari ko bimeze.
Ku bijyanye n’ibiciro, Abanyarwanda ngo bazajya bishyura ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda bishyure Amadolari ya Amerika 15 (ibihumbi hafi 17 by’amafaranga y’u Rwanda), n’amadolari 20 (ibihumbi bisaga gato 22 by’amafaranga y’u Rwanda) ku banyamahanga baturutse hanze y’u Rwanda. Abana bari munsi y’imyaka itanu bari kumwe n’ababyeyi babo cyangwa abandi babarera bo ngo ntibazishyuzwa.
Abo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ngo harigwa uburyo mu bihe biri imbere bazoroherezwa nk’abari mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
BK Arena ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi icumi bicaye. Yatangiye gukora mu 2019, ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame.
Ohereza igitekerezo
|
Bamanure bagire5000
Ibihumbi 10 kumunyarwanda nimenshi yakagombye kuhinjirira Ubuntu ark kubera ko itubakiwe Ubuntu babe make byibuze nka 5000fr niyacu nitwe banyirayo ni agaciro kacu
Nanjye ndemeranya na we ko Abanyarwanda bajya bishyura 5000frw kandi byaba byiza hagaragajwe n’ibiciro ku bana b’abanyeshuri.