Abagore bacuruzaga mu kajagari barishimira ko basigaye bakora mu buryo bwemewe

Abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka bashima ubuyobozi bw’inzego zitandukanye ndetse n’abafatanyabikorwa babafashije kureka gucuruza mu kajagari mu buryo butemewe. Bamwe muri abo bagore bagaragaza imbogamizi bahuriragamo harimo no gufatwa bagafungwa.

Bashima impuzamiryango Pro-Femmes/ Twese Hamwe ndetse n’abafatanyabikorwa bayo barimo Trade Mark Africa, babafashije guhindura imikorere kuri ubu bakaba bacuruza batekanye mu buryo bwemewe, aho bibumbiye mu makoperative, ubu bakaba bacuruza bakabona inyungu ibateza imbere bo n’imiryango yabo.

Abo bagore bakoraga ubucuruzi mu buryo butemewe hagati y’u Rwanda n’ibihugu bihana imbibi n’u Rwanda bavuga ko byabasabaga kwambuka nijoro, bakanyura mu mazi no mu nzira zitemewe, bakarangura ibicuruzwa, hakaba ubwo bafatwa bakabyamburwa. Bavuga ko ubuzima bakoreragamo bwari bugoye ndetse nta mutekano bari bafite.

Abacuruzaga mu kajagari bashima ababafashije guhindura imikorere
Abacuruzaga mu kajagari bashima ababafashije guhindura imikorere

Umwe muri bo ati “Turashima Pro-Femmes/ Twese Hamwe yadukuye ahantu habi iraturema itugira abagore bahesheje Igihugu akamaro. Baraduhuguye badushyira hamwe, dushyiraho abayobozi, badutera n’inkunga twagura ibikorwa.”

Mugenzi we ati “Twakoraga twihishahisha, tutazwi mu buyobozi, twarahohoterwaga, ntidutange n’imisoro kubera gukora ubucuruzi butemewe. Baraduhuguye, dushaka ibyangombwa tubona ubuzima gatozi, ubu tumeze neza.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Pro-Femmes/ Twese Hamwe, Emma Marie Bugingo, ashima iterambere aba bagore bagezeho agereranyije n’uko bari babayeho mbere.

Emma Marie Bugingo
Emma Marie Bugingo

Ati “Twabafashije mu mahugurwa, bongera ubumenyi, tubafasha kuva mu bucuruzi bw’akajagari kugira ngo bagire umurongo ufatika, bibavane mu bucuruzi buto, bagere ku bucuruzi bukomeye kandi bwiza butanga umusaruro.”

Uyu muyobozi avuga ko kuva mu mwaka wa 2019 kugeza ubu, ibyo babafashije biri mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni 200 harimo ayifashishijwe mu kugura ibikoresho byongera ubuziranenge bw’ibyo bakora.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda na yo ishima intambwe aba bagore bamaze gutera. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Inganda n’Ubucuruzi, Richard Niwenshuti, avuga ko bazakomeza gushyigikira iterambere ry’aba bagore, ku buryo bazagera n’aho barenga urwego rw’amakoperative, bagashinga inganda zabo.

Yagize ati “Tubahe amahirwe ku masoko ahari yaba ayo hanze y’Igihugu mu gucuruzanya n’ibihugu duturanye, tunoze uko bacuruza bambuka imipaka, twakire ibibazo byabo, ndetse turebe n’uko bafashwa ku mipaka yacu no hakurya. Ikindi ni uko bakomeza kunoza ibyo bakora bikagira ubuziranenge bigacuruzwa no ku masoko yo hanze y’Akarere.”

Richard Niwenshuti
Richard Niwenshuti

Aba bagore barenga 70 bibumbiye mu makoperative atandukanye yo hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu bice byegereye imipaka, bahuriye i Kigali tariki 23 Kamena 2023 bamurika ibyo bakora birimo imyenda, amasakoshi, abakora amasabune, abacuruza ibiribwa, ibinyobwa, n’ibindi bitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka