Abagore bo mu murenge wa rukara mu karere ka Kayonza bihaye gahunda yo gufashanya gutura heza, ibyo bakaba babikora bareba bamwe muri bagenzi babo bafite inzu zatangiye gusaza bakajya kubaha umuganda wo kuzikurungira no kuzisubiriza.
Abanyeshuri bo mu karere ka Kayonza bari mu biruhuko bavuga ko serivisi zitangirwa mu kigo cy’urubyiruko cyo muri ako karere zituma batarangazwa n’abashobora kubashora mu ngeso mbi. Aho guta igihe bazerera bajya kwidagadura mu mikino itandukanye abandi bakaba bari mu isomero ry’icyo kigo bihugura mu bintu bitandukanye.
Umukwabu utunguranye Polisi ikorera mu Karere ka Kayonza yakoreye mu Mirenge ibiri y’ako karere wafashe ibiyobyabwenge birimo Kanyanga n’urumogi.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangije gahunda yitwa “Gira isuku Mwana” iri gukorerwamo ubukangurambaga bugamije gukangurira abaturage kugira isuku.
Umupagasi w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Gatsibo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara mu Karere ka Kayonza, akurikiranyweho icyaha cyo gutema mu mutwe no ku kuboko mugenzi we w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Ngoma bapfa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri.
Umuryango witwa Shooting Touch wo muri Leta zunze ubumwe za Amerika uri kwigisha urubyiruko rwo mu Karere ka Kayonza gukina umukino wa Basketball, ukanigisha ubutoza bamwe muri abo bana, kugira ngo mu gihe gahunda za Shooting Touch zizaba zarahagaze bazakomeze gufasha bagenzi babo kuzamura impano za bo muri Basketball.
Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Kayonza bavuga ko itangazamakuru rifite akamaro kanini mu muryango kuko rikorera ubuvugizi abarenganye n’abafite ibibazo bititabwaho na bamwe mu bayobozi, kandi bigakemuka igihe bivuzwe kuri Radiyo cyangwa bikandikwa mu binyamakuru.
Cyimana Christophe wo mu kagari k’Urugarama mu murengewa Gahini mu karere ka Kayonza avug ako aterwa ishema no kuba yarahanze ijambo “Imbaturaburukungu” rikaba risigaye rikoreshwa mu buzima bwa buri munsi bwa’Abanyarwanda.
Za SACCO zo mu mirenge itandatu y’akarere ka Kayonza zirishyuza Sosiyete y’ubwishingizi ya SORAS miriyoni zikabakaba 90 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’aho yari yafatiye abahinzi ubwishingizi ku myaka ya bo bakarumbya kandi ntiyishyure.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya batuye mu Karere ka Kayonza barasabwa kugaragaza uruhare rwa bo mu iyubakwa ry’amazu bazatuzwamo. Amazu bubakirwa yubakwa n’umuganda rusange w’abaturage, ariko rimwe na rimwe abubakirwa ntibagaragara muri bene uwo muganda.
Bamwe mu borozi bororera mu karere ka Kayonza ngo barinubira ubujura bw’inka bumaze iminsi bugaragara muri ako karere.
Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya bagatuzwa mu Mudugudu wa Rugeyo ya Kabiri mu Murenge wa Mwili wo mu Karere ka Kayonza baravuga ko bafite inzara bagasaba inzego z’ubuyobozi kubagoboka.
Abana bato bari gukundishwa imyuga n’ubumenyingiro mu ishuri rikuru ryigisha mu ntara y’iburasirazuba ( IPRC East) muri iki gihe cy’ibiruhuko bahawe ikiganiro n’umuyobozi wungirije w’akarere ka Kayonza bagaragaza inyota yo kumeya uburenganzira bwabo n’ihohoterwa.
Abatuye mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini wo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’inyamaswa zitwa ibitera zibatwarira amatungo zikanabonera.
Isoko ry’amatungo (Igikomera) ryari ryarubatswe mu kagari ka Karambi mu murenge wa Murundi wo mu karere ka Kayonza rimaze igihe ridakora nyuma y’aho ibikorwa by’ubworozi byakorerwaga muri ako kagari byimuriwe mu kagari ka Buhabwa.
Abagore bakwiye gutinyuka imyuga bamwe bafata nk’iy’abagabo kuko icy’ingenzi ari uko umuntu akora umwuga we awukunze kandi akumva ko umuhesheje ishema.
N’ubwo ku mashuri amwe n’amwe gahunda yo kugaburira abana ku mashuri igenda ihura n’imbogamizi zituma ishyirwa mu bikorwa rya yo rigorana, ubuyobozi bw’ishuri rya Rwimishinya ryo mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza buvuga ko butigeze buhura n’ikibazo kuri iyo gahunda.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu, Sikubwabo Benoit, tariki 17/11/2014 yabwiye abanyamuryango ba Koperative yo kubitsa no kugurizanya "Umurenge Sacco Murundi", ishami rya Karambi mu murenge wa Murundi ko imirimo yo kubaka inyubako y’iyo Sacco yahagaritswe izasubukurwa ari uko (…)
Abaturage baturiye ikiyaga cya Kibare cyo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bavuga ko bafite ikibazo cy’uko amazi y’icyo kiyaga bari basanzwe bavoma asigaye asa nabi, bagakeka ko biterwa n’isuri imanuka ku misozi ikiroha mu mugezi w’Akagera na wo wakuzura ukisuka muri icyo kiyaga.
Abarema isoko rya Kibare ryo mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza bavuga ko ubuhahirane hagati y’abaturage b’akarere ka Kayonza n’ab’intara ya Kagera muri Tanzaniya bugenda neza, ariko ngo haracyari ikibazo cy’uko ibyo abo ku ruhande rw’u Rwanda bohereza muri Tanzaniya bikiri bike.
Ibitaro bya Rwinkwavu biri mu karere ka Kayonza ntibikigira ikibazo cyo kubona umwuka wa Oxygene uhabwa abarwayi bawukeneye, nyuma y’aho biboneye imashini ikurura umuyaga wo mu kirere ikawuyungurura ikavanamo uwo mwuka wa Oxygene.
Abanyamuryango ba Koperative Umurenge Sacco Murundi, ishami rya Karambi yo mu murenge wa Murundi mu karere ka Kayonza ntibemeranywa n’icyemezo cyo guhagarika imirimo yo kubaka inyubako ya Sacco iryo shami rya Karambi rizakoreramo.
Abafite ubumuga, abagore ndetse n’urubyiruko bo mu karere ka Ngoma bazindukiye mu rugendo rwo kwamagana filimi iheruka kunyura ku murongo wa kabiri wa BBC, bavuga ko ifobya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ndetse ikaba inashaka gusubiza abanyarwanda inyuma.
Ubugenzuzi bwa Minisiteri ifite mu nshingano gucyura impunzi no gukumira ibiza (MIDIMAR), bwakozwe ku wa Gatanu, tariki 7/11/2014, mu karere ka Rwamagana bugamije kureba niba inyubako zihurirwamo n’abantu benshi zifite ubwirinzi bujyanye n’inkongi z’umuriro, bwasanze inyubako zirimo n’icyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba (…)
Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Kavumu College of Education mu kwezi kwa 12/2014 bazimurirwa mu ishuri rya Rukara College of Education. Aya mashuri makuru yombi yari asanzwe ari amashuri nderabarezi atandukanye, kuyahuriza hamwe bikaba biri mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo guverinoma y’u Rwanda yafashe mu mwaka wa (…)
Abanyeshuri 201 bo mu ishuri rya GS Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza ngo bagiye bata ishuri mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka wa 2014 akenshi biturutse ku mibanire itanoze ya bamwe mu babyeyi.
Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’inama y’abaminisitiri, Stella Ford Mugabo avuga ko buri Munyarwanda akwiye guhaguruka agafatanya n’abandi kurwanya icyorezo cya Ebola ndetse n’icuruzwa ry’abana ryugarije ibihugu bya Afurika harimo n’u Rwanda.
Bamwe mu baturage baturiye Pariki y’Akagera ku ruhande rw’akarere ka Kayonza bavuga ko badatewe impungenge no kuba intare zagarurwa muri iyo Pariki n’ubwo zifatwa na benshi nk’inyamaswa z’inkazi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza burashimira ishuri rikuru rigisha imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’iburasirazuba (IPRC East) kubera ubufatanye ryagaragaje mu kubakira Abanyarwanda birukanywe muri Tanzaniya.
Bamwe mu batuye mu karere ka Kayonza bavuga ko amakosa yagiye akorwa mu kwandika ubutaka atuma hari abatanga umusoro w’ubukode bw’ubutaka burenze ubwo bafite bityo bakaba basaba ko ayo makosa yakosorwa.