Gahini: Abaturage bahangayikishijwe n’ibitera bibatwara amatungo bikanabonera
Abatuye mu Kagari ka Kahi mu Murenge wa Gahini wo mu Karere ka Kayonza bavuga ko bahangayikishijwe n’inyamaswa zitwa ibitera zibatwarira amatungo zikanabonera.
Izo nyamaswa ngo zijya kumera nk’inkende zikaba zitera abo baturage zivuye muri Parike y’Akagera.
Iyo ibitera bigeze mu baturage bikahasanga ihene iziritse nta muntu uhari wo kubyirukankana ngo birayitwara, ndetse bikonera abaturage ku buryo benshi ngo iyo batashyizeho uburinzi bashobora guhinga ntibagire icyo basarura, nk’uko Ntibaziyaremye Theophile wo muri ako Kagari abyemeza.
Agira ati “Igitera kiraza kikarya amahene hano ku misozi iyo abana bagiye ku mashuri bari buragire bakayasiga hano ku musozi. Ibitera biraza bikayatwara. No kona kandi birona cyane. Ubwo ni ukuvuga ngo nyiri ubwite iyo atari mu murima ngo ajye abyirukansa biraza bikona cyane”.
Ubusanzwe abaturage baturiye Parike y’Akagera bonerwaga n’inyamaswa nini zirimo imbogo, inzovu n’imvubu ku baturiye ibiyaga byo muri iyo Parike, ariko ngo aho iyo parike izitiriwe izo nyamaswa ntizari zikibonera cyane nka mbere.

Ubu ikibazo basigaranye ngo ni icy’ibyo bitera bavuga ko bagerageza kurwanya ariko bikabananira kuko iyo babyirukankije bihita bihungira muri Parike y’Akagera, bagasanga nta bushobozi bafite bwo guhangana na byo.
Bavuga ko izo nyamaswa ari kimwe mu bibahungabanyiriza umutekano kuko hari abo zonera bagasonza kandi baragombaga kweza, bagasaba inzego z’ubuyobozi kugira icyo zikora kugira ngo ibyo bitera bidakomeza kubarira amatungo no kubonera.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John avuga ko ikibazo cy’ibitera kizwi, ariko akavuga ko ari inyamaswa abantu bashobora kurinda kuko zitica kandi zikaba zona ku manywa.
Agira ati “Ibitera ni inyamaswa zona ku manywa zishobora kurindwa, mu gihe hacyigwa uburyo dushobora guhangana na byo abaturage twabakanguriye kuba babirinda kuko n’umwana mutoya iyo abiteye ibuye biragenda”.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza asaba abaturage gutema ibihuru biri hanze ya Parike ibyo bitera byaba byihishamo kuko bitabonye aho byihisha byasubira muri Parike. Cyakora avuga ko hakiri gushakishwa umuti urambye w’uburyo ibyo bitera byahashywa mu baturage.
Uretse mu murenge wa Gahini ikibazo cy’ibitera cyanagiye kigaragara mu yindi mirenge nka Murundi na Mwili ihana imbibi na Pariki y’igihugu y’Akagera, abaturage bagasabwa kuba babyirukana igihe byaje kubonera mu gihe hataraboneka uburyo bwo kubihashya burundu.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|