Murundi: Umupagasi yatemye mugenzi we bapfa ibihumbi bibiri
Umupagasi w’imyaka 28 ukomoka mu Karere ka Gatsibo afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Rukara mu Karere ka Kayonza, akurikiranyweho icyaha cyo gutema mu mutwe no ku kuboko mugenzi we w’imyaka 22 ukomoka mu Karere ka Ngoma bapfa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Mucucu wo mu Kagari ka Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ku mugoroba wa tariki 17/12/2014.
Umuvugizi wa polisi wungirije akaba n’umugenzacyaha mu ntara y’Uburasirazuba Inspector of Police Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali today ko aba bapagasi bombi bahuriye mu gasantere ka Mucucu umwe yishyuza mugenzi we amafaranga ibihumbi bibiri yari amurimo ariko mugenzi we amubwira ko atarayabona.
Ibyo byatumye bashyamiranya uwishyuzaga ashaka gukubita umuhoro mugenzi we na we awikinga akoresheje inkoni yari afite, ariko ku bw’amahirwe make uwo muhoro umutema mu mutwe no ku kuboko, ku buryo ngo yakomeretse bikabije mu mutwe nk’uko bivugwa na polisi ikorera mu Karere ka Kayonza.
Uwatemwe mu mutwe yahise ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Buhabwa, ariko kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru yari agiye koherezwa mu bitaro bya Gahini kugira ngo abe ariho avurirwa kuko yakomeretse cyane.
Uyu mupagasi watemye mugenzi we azakorerwa dosiye ashyikirizwe ubutabera. Mu gihe yaramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa ingingo ya 148 yo mu gitabo cy’amatego ahana y’u Rwanda, ivuga ko gukubita no gukomeretsa ku bushake bihanishwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri, ndetse n’ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Umuvugizi wungirije wa polisi mu ntara y’Uburasirazuba avuga ko hari igihe abaturage bashaka kwihanira cyangwa bagashaka kwikemurira ibibazo mu buryo butari bwo birengagije ko hari inzego zishinzwe kubafasha gukemura ibibazo, ibyo akabivuga agendeye ku rugero rw’uwo mupagasi wishyuzaga kugeza n’aho ashaka guhohotera mugenzi we kandi hari inzego z’ubuyobozi zashoboraga kubakiranura.
Asaba abaturage kwitwararika by’umwihariko muri iyi minsi mikuru buri wese akubaha ubuzima bwa mugenzi we, mu gihe haba hari ikibazo kigashyikirizwa inzego z’ubuyobozi, ukeneye ubufasha akabuhabwa mu nzira nziza.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
gutemana bapfaunukobwa birabaje niminsi yanyuma pe