REB irasaba ababyeyi gufasha abana kwigira mu mikino

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kirasaba ababyeyi gufasha abana kuzamura ubushobozi bw’ubumemyi binyuze mu mikino, kugira ngo ibyo umwarimu yamuhaye bibashe kuzamuka mu mpande zombi.

Abana barakina bandikisha utubuye mu mucanga
Abana barakina bandikisha utubuye mu mucanga

Umukozi wa REB ushinzwe amashuri y’incuke, Ndayisaba Apollinaire, avuga ko kuba umwana yakina akaniyanduza, bitatuma bamukangara ko arimo gukubagana, kuko uko akina ari nako azamura ubushobozi bw’ibyo yize cyangwa yiganye ahandi.

Ndayisaba avuga ko n’iyo umubyeyi yaba atazi gusoma no kwandika, ashobora gufasha umwana gukinisha ibikoresho biri iwabo, nko kubara ibiti bikikije urugo, kubivomerera, gutuma umwana ibikoresho bitandukanye, byose bigakorwa nko kwikinira nyamara umwana aba ashimangira ubumenyi n’ubushobozi atabizi.

Agira ati “Mu nteganyanyigisho yacu ku bana b’incuke, yerekana ko abana bakwiye kwiga ibyigwa byose bigomba gutangwa mu Gihugu hose, aho amashuri yose yigisha abana b’incuke binyuze mu mikino. Abatabikora byaba yenda biterwa n’uko batarahugurwa kuko umwana wize atari uwanditse mu ikayi gusa”.

Isimbi Rosine wigisha mu mwaka wa kabiri w’amashuri y’incuke ku kigo cya Gatenzi, mu Murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, avuga ko kwigisha umwana binyuze mu mikino ku ishuri binamufasha kuba yasubiramo amasomo mu rugo.

Agira ati “Nk’ubu twize twandika inyajwi (I) nkuru ku butaka tunabikora dukoresheje utubuye, kandi iwabo w’abana utwo tubuye baratugira, nagera mu rugo aho gukubagana mu bindi, azajya yibuka ko yakwiyandikira iyo nyajwi akoresheje utubuye kuko ntaho tutaba”.

Isimbi asaba ababyeyi kudashushubikanya abana igihe batashye batanditse mu kakayi, kuko kwiga si ukwanidka mu ikayi gusa, ahubwo ko n’ibikoresho byo mu rugo bishobora gufasha umwana kwiga kubara, gusoma no kwandika neza.

Ndayisaba asaba ababyeyi gufasha abana kwigira mu mikino iwabo mu ngo
Ndayisaba asaba ababyeyi gufasha abana kwigira mu mikino iwabo mu ngo

Kwiga binyuze mu mikino bikoreshwa no mu bindi bihugu

Mutumba Safina, ukurikirana ibijyanye n’uburezi bw’abana b’incuke mu Gihugu cya Uganda, avuga ko kwigira mu mikino abana bahakura ibyishimo, bakahigira uko bakemura ibibazo byabo, uko baganira, kwigiramo imibare no kwagura uburyo bwo kumenya indimi.

Avuga ko hari n’ibindi bibafasha mu buzima birimo no kuba bakwigana uko abantu bakora imirimo, bakaba bayikunda nabo bakazayikora.

Agira ati “Urugero mu mikino abana bigana uburyo imyuga n’imirimo itandukanye ikorwa, umwana akigana uko umuganga yita ku murwayi, bikaba byazatuma akura akunda uwo mwuga akazanawukora, tubona ko kwigira mu mikino ari ingirakamaro”.

Mutumba asobanura ko mu rugendoshuri bakoreye mu Rwanda, babonyemo agashya gatandukanye n’iwabo muri Uganda, kuko ho amashuri yose y’incuke aba ari ay’abigenga, naho mu Rwanda amenshi akaba ari aya Leta, bigatuma bakurikiza neza imfashanyigisho rusange.

Liliose Mukantagwera ushinzwe gukurikirana umushinga wita ku bumenyi bw’abana b’incuke, mu muryango mpuzamahanga wita ku burezi (VVOB) mu Rwanda, avuga ko iyo binyuze mu mikino umwana yiga neza, akazamura imikurire rukomatanyo.

Avuga ko bahisemo guhugura abarimu kugira ngo bashyire mu bikorwa imfashanyigisho isanzwe, igahuzwa no kwigira mu mikino kugira ngo umwana abashe kuzamura ubumenyi bushingiye ku byo akora.

Mukantagwera avuga ko amasomo yose ashobora kwigirwa mu mikino
Mukantagwera avuga ko amasomo yose ashobora kwigirwa mu mikino

Mukantagwera ahamya ko amasomo yose ashobora kwigishwa binyuze mu mikino, haba mu mashuri y’incuke n’abanza, kuko abana bose bakunda ibyishimo biturutse mu mikino, kandi bitanga umusaruro.

Agira ati “Umurezi iyo yamaze kumenya uko yakwigisha binyuze mu mikino ku isomo ry’imibare, biha ubushobozi umwarimu kumenya uko yanakwitwara mu yandi masomo, aho nko kwandikisha utubuye birimo kwiga inyuguti no kubara twa tubuye, cyangwa ibindi bishoboka ko abara”.

Avuga ko nko kwiga inyuguti ‘A’ umwana arambirwa kubwirwa kuyandika no kubwirwa kwicara ngo basubiremo iyo nyuguti, nyamara ko iyo abana bize iyo nyuguti bakoresheje imikino bashobora kuyifata vuba.

Agira ati “Abana barimo kwikinira bashobora kwandika ya nyuguti bifashishije utubuye, irindi tsinda rigakoresha amababi, abandi bakayikata mu mpapuro, abandi bandukura ya nyuguti, noneho bagahinduranya amatsinda bityo bakagenda bayiga bakoresheje ibintu byinshi, bigatuma babyumva mu buryo bwimbitse”.

REB n’abafatanyabikorwa mu burezi bahamya ko ibikoresho biboneka mu miryango, byafasha abana gukina no kwiga, haba ku mikino isanzwe imenyerewe nko gukina biye, bituma bamenya kubara no gupima uburebure.

Gukina abana bateka kandi ngo nabyo byabafasha kwiga uko bategura indyo yuzuye, ari nayo mpamvu ababyeyi basabwa kudahutaza abana mu mikino ahubwo bakwiye kubaba hafi, bakabafasha banigira ahantu hatekanye.

Utubuye turabafasha kwandika inyajwi I nkuru
Utubuye turabafasha kwandika inyajwi I nkuru
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka