MINEDUC yatanze igisubizo cyageza ku ireme ry’uburezi ryifuzwa

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko kugira ngo ireme ry’uburezi rikenewe rigerweho, irimo kureba uko abiga uburezi baba bafite amanota menshi nk’uko bigenda mu yandi mashami yitabirwa, kugira ngo nibarangiza kwiga bazatange ireme rikenewe mu burezi.

Byatangarijwe mu kiganiro cyatanzwe mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 18, aho byakunze kugarukwaho ko ubumenyi buke buri mu bidindiza serivisi zikenewe mu kazi, by’umwihariko bitewe n’uko hari abarangiza amashuri yisumbuye na za Kaminuza, ariko badafite ubushobozi bwo gukora ibyo bize.

Denys Karera, umwe mu bikorera avuga ko iyo bagiye gutanga akazi ku barangije amashuri yisumbuye na Kaminuza, usanga nibura umuntu umwe ku icumi mu bakora ikizamini ari we utsinda, kandi na we agatsindira ku manota makeya dore ko benshi ngo baba batanazi kwandika ibaruza isaba isaba akazi.

Karera asaba ko ubwo havugwa gushyira abana mu mashuri, hakwiye no gutekerezwa cyane ku ireme ry’uburezi, we asanga ntaryo arebeye mu buryo abaza gusaba akazi batsindwa ibizamini.

Agira ati “Mu bantu 10 duha ikizamini mvugo (Interview) , usanga umwe ari we utsindira nko ku manota 60%, ndibaza ahantu ireme ry’uburezi ryagiye kuko n’abafite impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, ubaha urupapuro n’ikaramu n’ikibazo basubiza, bakabura ibyo bandika, ndibaza ahantu ireme ry’uburezi ryagiye ku buryo twajya tubona abantu bafite ubumenyi duha akazi”.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Uwamaliya Valentine, avuga ko ireme ry’uburezi rihari ariko yenda ridahagije, kuko hari abantu bashoboye kandi bakora akazi neza, icyakora ngo riracyari hasi hakaba hakiri akazi kenshi karimo no kongera umubare w’abarimu no kubafasha kwigisha, hagendewe ku nteganyanyigisho zikoze neza n’imfashanyigisho zihagije.

Agira ati “Ireme ry’uburezi rirahari n’ubwo ritari ku kigero gishimishije, niyo mpamvu habayeho kubaka ubushobozi bwa mwarimu, kumushyiriraho ibikorwa remezo bikenewe no kwita ku mwarimu”.

Avuga ko ku kijyanye no kwimenyereza umwuga, bigoye ngo abikorera bakire abanyeshuri kandi ari kimwe mu byatuma igihe bagiye mu bizamini by’akazi babitsinda, ariko ugasanga hakirimo ikibazo, agasaba ko habaho ubufatanye ngo haboneke ireme ry’uburezi ryifuzwa.

Asobanura ko mwarimu wafashijwe byinshi ngo agire ubushobozi bwo gutanga ireme ry’uburezi rifatika, kandi ko Leta yashyizeho gahunda yo kwishyurira icya kabiri cy’ikiguzi cy’uburezi abanyeshuri biga uburezi muri za (TTC), kugira ngo habashe no kuzamo abanyeshuri bafite amanota yo hejuru, kuko mbere wasangaga abasaba kwiga uburezi bafite amanota make.

Asobanura ko kwiga uburezi ufite amanota makeya, byumvikana ko nawe urangiza kwiga nta byinshi ufite watanga, ari nayo mpamvu abiga uburezi muri za kaminuza bo bahabwa buruse itazishyurwa, mu rwego rwo gukomeza gushaka abarimu bafite ubumenyi buhagije.

Agira ati “Hari igihe cyageze bikumvikana ko abiga uburezi ari ababonye amanota macye, ibyo byatugizeho ingaruka kuko biradusaba guha abarimu amahugurwa menshi atandukanye, kugira ngo bazamure igipimo bagezeho”.

Avuga ko ibiri gukorwa ngo mwarimu atange ireme ry’uburezi rikenewe bizagenda neza igihe hazakomeza kubaho ubufatanye mu kongerera abarimu ubushobozi.

Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, wari witabiriye ikiganiro yavuze ko na we hari ibyo anenga mu bayobozi badafite ubumenyi buhagije, ariko akizera ko ubwo Abanyarwanda bakomeje kwiyongera bishoboka kuzagera aho hakabonekamo abantu bazi ubwenge, kandi bihatira gushyira mu bikorwa ibikenewe ngo Igihugu gikomeze gutera imbere.

Inkuru zijyanye na: UMUSHYIKIRANO 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka