Muhanga: Bishimiye gahunda yo gukundisha abana ibidukikije
Ababyeyi barerera mu ishuri rya ‘Les Petits Poussins’ barashimira gahunda y’ishuri ryabo yo gukundisha abana ibidukikije, by’umwihariko inyamaswa kuko usanga nk’abiga mu mijyi batabona umwanya wo kumenya amatungo yaba ayo mu rugo no mu gasozi.

Babitangaje mu birori byo kwishimira gusohoka mu gihe cy’ubukonje bwinshi, bikorwa mu mashuri mpuzamahanga yo mu Rwanda ariko yigisha muri porogaramu yo ku mugabane w’i Burayi (Journée Carnaval).
Kuri uwo munsi umenyerewe mu mico y’i Burayi, bishimira gusohoka mu bihe bibi by’ubukonje bwinshi, aho abantu, inyamaswa n’ibimera byongera gususuruka bikagira ubuzima bwiza.
Mu mujyi wa Muhanga aho abana bagaragaye bizihiza uwo munsi, bambaye ibirango by’inyamaswa zitandukanye, bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko bagomba gukura bumva akamaro kazoo, kandi bakazibungabunga nk’ibinyabuzima bifitiye benshi akamaro.
Umuyobozi w’ishuri rya Les Petits Poussins, Nzitonda Christophe, avuga ko kugira ngo abana bazakunde ibidukikije bisaba kubitangira hakiri kare.
Agira ati “Kurera umwana umutoza gukunda ibidukikije hakiri kare kuko iyo ukererewe ntabwo abimenya, ahubwo biramusiga agakura nta gaciro abiha”.
Uwiringiyimana Viateur, umwe mu babyeyi wari witabiriye urugendo rwakozwe n’abo bana, avuga ko mu byo bakora harimo no kwifatanya n’abana gusura ibikorwa bitandukanye nyaburanga, bituma abana bakomeza kuzirikana ko ibidukikije ari ingirakamaro.
Agira ati “Nk’ubu baherutse gusura Pariki y’Akagera, babonye inyamaswa, ariko no ku munsi nk’uyu bongera guhabwa utuntu Bambara mu maso mu masura y’inyamaswa, bituma akomeza kuzirikana akamaro kazo”.
Umwizerwa Lucie na we ati “Abana bagomba kumenya ko inyamaswa ari nziza ziri mu bidukikije, kandi na ba mukerarugendo baza kuzireba byumvikane ko zifite agaciro”.
Umwe mu bana biga mu mashiri abanza kuri iryo shuri, avuga ko gukundishwa ibidukikije biri mu bigize amasomo biga.
Agira ati “Mu nyamaswa nzi harimo nk’Ingagi, iyo baje kwita izina ba mukerarugendo batuzanira amadovize akadufasha mu iterambere ry’Igihugu, niyo mpamvu tuzakura dukunda ibidukikije nk’inyamaswa kuko ari ingirakamaro”.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe uburezi bw’amashuri abanza n’ayisumbuye Ibangaryayo Emmanuel, avuga ko gukunda no kurengera inyamaswa byinjijwe mu nteganyanyigisho mu mashuri, hagamijwe gutegura abana kuzagira uruhare mu gucyemura bimwe mu bibazo bifitanye isano n’imikoreshereze no kwangirika kw’ibidukikije.
Agira ati “Gutoza abana gukunda ibidukikije bizadufasha kuzabona abashakashatsi bita ku bidukikije mu minsi iri imbere, bityo Igihugu cyacu kizabe gifite icyizere cyo gukomeza guhangana n’ingaruka zo kwangirika kwabyo”.
Uyu muyobozi yibuysa ababyeyi ko bafite ishingano yo kunganira ibigo by’amashuri, batoza abana kubungabunga ibidukikije, bahereye ku gufata neza ibiboneka mu gace batuyemo.
Ohereza igitekerezo
|