Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bakomeje gusaba abishe kugira uruhare mu kugaragaza imibiri itaraboneka igashyingurwa mu cyubahiro, kugira ngo bishimangire urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge. Babitangaje ubwo bashyinguraga imibiri 108 yabonetse hirya no hino mu yahoze ari Komini Mugina ubu ni mu murenge wa Mugina, (...)
Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buratangaza ko mu mwaka utaha w’ingengo y’imari hazatangizwa umushinga wo kubaka urwibutso rwo ku rwego rw’Akarere, ruzabikwamo amateka yihariye y’ahabereye Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuryango w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF), urasaba ko inzu y’ibimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga yubakwa, kuko hashize imyaka umunani babisaba ariko bikaba bidakorwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bwafashe ingamba zo gukoresha imbaraga nyinshi mu kwirinda no gukumira ibiza bishobora kwibasira abaturage, nk’uko byakozwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Abanyamakuru basanzwe bamenyerewe muri uwo mwuga basoje icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’itangazamakuru mu Ishuri rikiru rya ICK Kabgayi, bakaba bahigiye impinduka mu mwuga no kurushaho kuwuteza imbere.
Banki ya Kigali (BK) yahembye abanyeshuri babiri barangije mu ishami ry’uburezi, bahize abandi mu gutsinda neza muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi (ICK), buri wese imugenera miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.
Ikiraro cya Gahira gihuza uturere twa Muhanga na Gakenke ku mirenge ya Rongi na Ruri cyongeye gutwara n’amazi ya Nyabarongo, nyuma y’iminsi itageze ku 10 gusa gikozwe kikuzura kikongera kuba nyabagendwa.
Abagize inzego z’ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi, baratangaza ko gusura Ingoro ndangamateka y’urugamba rwo kubohora Igihugu, ku Mulindi w’Intwari, bizabafasha kwesa imihigo, kuko bize uko izahoze ari Ingabo za RPA zakoresheje ubwitange no kwihangana no kugira intego, zigatsinda urugamba.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko imbabazi z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zagize uruhare mu kurangiza imanza zaciwe n’inkiko gacaca, by’umwihariko imanza z’imitungo zisaga 5.500 zasizwe na Gacaca zitarangijwe.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Rugarika mu Karere ka Kamonyi, barifuza ko bafashwa gushyiraho ibimenyetso by’amateka bafite yihariye, nko ku mugezi wa Nyabarongo aharoshywe Abatutsi basaga 2.500, no mu Ruharabuye ahajugunywe abasaga 1.200.
Ikiraro cy’abanyamaguru gihuza imirenge ya Rongi mu Karere ka Muhanga na Ruri muri Gakenke, cyongeye kuba nyabagendwa nyuma y’amezi arenga atatu cyangijwe n’abagizi ba nabi.
Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanga riratangaza ko umuhanda Kigali - Muhanga - Huye wongeye kuba nyabagendwa, nyuma y’ibyumweru bibiri wangijwe n’amazi y’imvura yasenye umuhanda hagati y’isantere ya Ruyenzi na Bishenyi mu Karere ka Kamonyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero n’inzego z’ubutabera barashakisha umugabo wo mu Murenge wa Kavumu uvugwaho kwica umugore we agahita atoroka ubu akaba yabuze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Ingabire Assoumpta, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze kwirinda utuntu duto dutuma bica akazi, bikagira ingaruka ku mitangire ya serivisi.
Abanditse amateka y’ubuzima bwabo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, basanga ibitabo byabo bifite ubutumwa bigenera abakuze gusa, bakaba basanga hanakwiye kubaho uburyo bwo kandikira abana.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Muhanga, baravuga ko hari amasomo menshi bigiye muri Politiki y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, ariko hakabamo abiri y’ingenzi kuri bo, yose akaba yaratumye barushaho kwiyubaka aho guheranwa n’agahinda.
Ikomyo ipakiye umucanga izwi nka Howo, ikoze impanuka mu Karere ka Kamonyi, umanuka ahitwa Gihinga hazwi nko mu Rwabashyashya, igonga imodoka nyinshi, ariko ngo ntiharamenyekana niba hari abo iyo mpanuka yahitanye.
Umubyeyi witwa Nyitamu wo mu Karere ka Ruhango warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, aratangaza ko n’ubwo abana n’ibikomere yatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi, agerageza gukora agamije kwiyubaka kugira ngo abamuhemukiye batamusuzugura.
Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), iratangaza ko ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi bifite akamaro kenshi ku babyiruka, kuko ari byo bishingirwaho hakorwa imfashanyigisho n’inyandiko, byigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko hari abacukuzi b’amabuye y’agaciro n’abakora muri za kariyeri barangwa n’agasuzuguro, kuko bahanwa ntibigire icyo bibabwira ngo bisubireho, ahubwo bagakomeza kunyuranya n’amategeko.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), ruratangaza ko ikibazo cy’abana bata imiryango yabo bakajya gushaka akazi mu mijyi bagatererwayo inda gihangayikishije.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko umuhanda Kigali-Huye wangiritse wari utaraba nyabagendwa ku gicamunsi cyo ku wa 30 Werurwe 2022. Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvère, yabwiye Kigali Today ko umuyoboro w’amazi menshi unyura munsi y’umuhanda hagati y’igice kiva mu isantere ya Ruyenzi ugera ku (...)
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianey Gatabazi, arasaba abaturiye inkengero z’umugezi wa Nyabarongo, gukomeza kuwubungabunga kuko uriho ibikorwa remezo bituma imibereho y’abaturage itera imbere.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza burasaba abafatanyabikorwa mu iterambere, kwitabira n’ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku muco, nk’akarere gafite amateka yihariye y’umuco Nyarawanda.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, arasaba Abanyarwanda kwitegura kwakira abashyitsi bazitabira inama y’Umuryango w’ibihugu byahoze bikoronizwa n’u Bwongereza (CHOGM), izabera mu Rwanda muri Kanama 2022.
Ubuyobozi bw’urugomero rwa Nyabarongo buratangaza ko imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’isuri y’imigezi yiroha muri Nyabarongo, bibangamiye imikorere y’urugomero rwa Nyabarongo, inzego z’ubuyobozi zikaba zirimo gushaka uko icyo kibazo cyakemuka.
Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente aratangaza ko gufungura imipaka no gutsura umubano n’ibindi bihugu, ari byo biri gutuma muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bari kugenderana cyane.
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, aratangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riri guterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bitandukanye n’abakeka ko ibiciro byazamuwe n’ikibazo cy’intambara muri bimwe mu bihugu birimo nka Ukraine n’u Burusiya.
Abakora isesengura ku bijyanye no kubona akazi ku barangiza amashuri y’ubumenyi rusange, n’abarangiza amashuri y’ubumenyi ngiro, baragaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ubumenyi ngiro ari bwo buzaba buhetse ubukungu bw’Igihugu.