Nyaruguru: Bubakiwe ivuriro rizabafasha kurwanya indwara z’amenyo

Abaturage bo mu Kagari ka Ruhinga mu Murenge wa Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, barishimira ivuriro bujurijwe rigiye kubafasha guhangana n’ikibazo cy’uburwayi bw’amenyo.

Abarwayi b'amenyo bitabwaho mu buryo bugezweho bwo kuvura amenyo
Abarwayi b’amenyo bitabwaho mu buryo bugezweho bwo kuvura amenyo

Abo baturage bavuga ko ivuriro ritaruzura bakoraga urugendo rurenze amasaha abiri bajya kwivuriza ku bitaro bya Munini, ibyo bigatuma abadafite ubushobozi bwo gutega ibinyabiziga no kwishyura kwa muganga, bivura amenyo mu buryo bwa magendu.

Gukangurira abaturarwanda bose kugira isuku muri rusange harimo n’isuku yo mu kanwa hagamijwe kwirinda indwara, ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano wa 2023 mu gika cyawo cya kabiri cy’umwanzuro wa 10 urebana n’ubuzima.

Ku ivuriro rya Ruhinga, ku barwayi 1500 bahakirirwa buri kwezi, ababarirwa hagati ya 300-400 baba bafite ibibazo by’uburwayi bw’amenyo, kuyavura bigasaba kuyahoma, kuyoza cyangwa kuyakura igihe iryinyo ryamaze kwangirika cyane.

Ambasaderi Fukushima asura serivisi z'ivuriro rya Ruhinga
Ambasaderi Fukushima asura serivisi z’ivuriro rya Ruhinga

Umwanda mu kanwa ni wo uza imbere mu gutera indwara z’amenyo, nk’uko bisobanurwa n’umuganga w’amenyo ku bitaro bya Munini, ari na we uri gukurikirana buri wa kabiri n’uwa kane w’icyumweru abaza kwivuza amenyo ku ivuriro rya Ruhinga.

Avuga ko uburwayi bw’amenyo bakunda kubona ari ubw’agenda acukuka, amenyo yanduye, n’amenyo yameze nabi, kandi ubwo burwayi bwose babuvura kuri iri vuriro rya Ruhinga, kuko bafite ibikoresho bigezweho mu kuvura amenyo.

Agira ati, “Ibyo byose bigira uburyo tubivura bitewe n’uko umurwayi ameze, amenyo yanduye turayoza tugakuraho bimwe byafasheho tukayarinda kwangirika, no kwangiza ishinya ku buryo umuntu ashobora kujegera amenyo cyangwa akikuramo”.

Baravura n'indwara zisanzwe
Baravura n’indwara zisanzwe

Yongeraho ko ikibazo abaturage ba Ruhinga bafite kijyanye no kuba batarasobanukiwe kare uko barinda bakanavuza amenyo yabo, ku buryo abenshi bayabakuramo, ariko hakaba haratangiye uburyo bwo kwigisha nka bumwe mu buvuzi bw’ibanze buhabwa umurwayi.

Agira ati “Ubundi umwana ukimera amenyo akwiye na we gutangira kuza kwivuza, kuko abana barakurira mu buryo bwatuma barwara amenyo kubera ibiryo barya, birimo amasukari, ku buryo n’abana bato basigaye barwara amenyo”.

Umusaza Nzeyimana Onesphore avuga ko kwivura amenyo bakoreshaga utwatsi twitwa ubushwima bavugutaga bajundika, cyangwa guca indasago umuntu urwaye amenyo, habaho amahirwe umuntu akoroherwa cyangwa bikanga.

Imashini igezweho mu kuvura amenyo
Imashini igezweho mu kuvura amenyo

Nzeyimana avuga ko yarwaye amenyo akiri muto akajya amungwa, ku buryo hari n’ibyo kurya atazi kubera kutagira amenyo harimo n’ibigori, kandi we amenyo ye yose yakuriwe kwa magendu.

Agira ati, “Ubu nsigaranyemo utwinyo tubiri kamwe hano akandi hirya, yose yakuriwe kwa magendu, nta vuriro twari dufite twakoreshaga ubwo buryo gakondo ariko ubu umuntu araza bakamushinga ikinya rikavamo atabyumva ni yo mpamvu dushimira Perezida Kagame wacu”.

Umuyobozi w’Umuryango wita ku buzima (SFH Rwanda), Gihana Manasseh Wandela wubatse iri vuriro, avuga ko babigezeho ku nkunga ya Ambasade y’u Buyapani mu Rwanda, kuko ari yo yatanze asaga miliyoni 75 z’Amadolari ya Amerika muri gahunda ya Ambasade mu guteza imbere ubuvuzi bw’ibanze ku baturage.

Gihana uyobora SFH Rwanda avuga ko bafite gahunda yo kubaka ivuriro rigezweho muri buri Kagari ka Nyaruguru
Gihana uyobora SFH Rwanda avuga ko bafite gahunda yo kubaka ivuriro rigezweho muri buri Kagari ka Nyaruguru

Agira ati “Buri kwezi hano bavura abantu bari hagati ya 300-400 barwaye amenyo, abenshi bakayakura, baranavura abantu amaso n’ubundi buvuzi. Duhora tureba icyatuma abarwayi bakirwa neza tukareba niba hari ibyakongerwamo ngo bijyane na serivisi zikenewe n’abaganga bahari”.

Gihana avuga ko icyiza cyane ari ukwirinda indwara binyuze ku kugira isuku ku mubiri no mu kanwa, ku buryo batarwara ariko igihe barwaye nabwo bakaba bavurwa ari na yo mpamvu bahashyize imashini igezweho mu kuvura amenyo.

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, wari waje kwifatanya n’abaturage ba Ruhinga gutaha iri vuriro, avuga ko gufashanya n’Abanyarwanda kurwanya indwara ari kimwe mu byo bashyize imbere, kugira ngo ubufatanye bw’Ibihugu byombi bushingire ku buzima bwiza bw’umuturage.

Ambasaderi Fukushima yashimye uko ivuriro ryakira abaturage
Ambasaderi Fukushima yashimye uko ivuriro ryakira abaturage
Fukushima avuga ko umubano w'u Rwanda n'u Buyapani ushyize imbere kuzamura imibereho myiza y'abaturage
Fukushima avuga ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani ushyize imbere kuzamura imibereho myiza y’abaturage
Iri vuriro ryakira abantu basaga 5,000 ku kwezi muri bo abasaga 400 bivuza amenyo
Iri vuriro ryakira abantu basaga 5,000 ku kwezi muri bo abasaga 400 bivuza amenyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka