Isoko ry’u Buyapani rirafunguye ku ikawa y’u Rwanda - Ambasaderi Fukushima

Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Isao Fukushima, avuga ko ashishikakajwe no kubona ikawa y’u Rwanda ikunzwe cyane ku isoko ry’iwabo, kuko bakunda kawa cyane kandi iyo mu Rwanda ifite uburyohe buhebuje kurusha izindi.

Ambasaderi Fukushima areba uko kawa yanikwa
Ambasaderi Fukushima areba uko kawa yanikwa

Amb. Fukushima avuga ko isoko ry’u Buyapani rifunguye ku bahinzi ba kawa n’abakora mu ruhererekane nyongeragaciro rwayo mu Rwanda, bagasabwa gusa kumenya ko Abayapaini bakunda ikawa iryoshye ku buryo bwabo, bityo ko wabahaye ibyiza babigura uko byamera kose.

Agira ati “Isoko rirafunguye, icyo nasaba abahinzi ni ukumenya ubwiza bwa kawa bagurisha mu Buyapani bakamenya ibaryohera. Njyewe rwose n’iruhande rw’aho ntuye mu Buyapani hari aho bagurishiriza ikawa kandi iyo mu Rwanda irakunzwe”.

Umuyobozi w’umushinga (JICA) ufasha abahinzi ba kawa mu Rwanda, Nakajima, na we avuga ko ubu ikilo cya kawa y’u Rwanda kigura kugeza ku Madorari umunani ya Amerika mu Buyapani, icyo kikaba ari igiciro kiri hejuru ugereranyije n’ikawa ziva mu bindi bihugu.

Avuga ko u Rwanda ruhanganye ku isoko mpuzamahanga n’ibindi bihugu bisaga 70 bihinga kawa ku Isi, ari nayo mpamvu kubera ku iyo mu Rwanda ihingwa ku buso buto, inahura n’impungenge zo kutagurishwa henshi.

Nakajima avuga ko umushinga wa JICA ikiciro cya kabiri, kizamara imyaka itanu bazaba bamaze gufasha abahinzi kugera ku musaruro mwinshi kandi mwiza, bityo u Rwanda rugakomeza kwitwara neza ku masoko mpuzamahanga mu kugurisha kawa nziza.

Arasobanurirwa uko kawa isasirwa bijyanye n'igihe nta byatsi byinshi bikenewe
Arasobanurirwa uko kawa isasirwa bijyanye n’igihe nta byatsi byinshi bikenewe

JICA ikorana n’abahinzi ba kawa ba Koperative KOPAKAKI mu Karere ka Karongi, KOAKAKI muri Kirehe na ARABICA ya Ruhango, aho abakorerabushake b’Abayapani babana umunsi ku wundi bakurikirana abahinzi ku kuzamura umusaruro n’ubwiza bwa kawa, nka kimwe mu bikorwa u Rwanda rufatanyijemo n’u Buyapani.

Umwaka ushize kawa yinjirije u Rwanda asaga miliyoni 70 z’Amadolari

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubuziranenge mu Kigo gishinzwe guteza imbere ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga (NAEB), Eric Ruganintwali, avuga ko ubu ikilo cya kawa kiri hafi ku Madorari atatu, bitewe n’uko isoko rihagaze.

Asaba abahinzi ba kawa kwitegura impinduka izo ari zo zose zishobora kubaho, ku kuba igiciro cyazamuka cyangwa cyagabanuka, kuko iyo ikawa iguzwe ku mafaranga menshi bituma kuyigurisha hanze bigorana, dore ko na n’ubu hari ikawa itaragurishwa kubera ko yaguzwe ihenze hakaba hategerejwe ko isoko ryakongera kuzamura igiciro.

Ruganintwali avuga ko nibura mu myaka itanu ishize byagaragaye ko u Buyapani buri mu bihugu bitanu byaguze kawa y’u Rwanda ku giciro kinini n’ubwo bagura nkeya, ariko bakibanda cyane kuri kawa nziza.

JICA irigisha abahinzi uko batunganya ingemwe zishobora gutanga umusaruro nyuma y'umwaka n'igice
JICA irigisha abahinzi uko batunganya ingemwe zishobora gutanga umusaruro nyuma y’umwaka n’igice

Avuga ko mu mwaka ushize ikawa y’u Rwanda yinjije hafi miliyoni 75 z’Amadorari ya Amerika, mu gihe umwaka wawubanjirije zabarirwaga muri miliyoni 60 z’Amadolari.

Ruganintwali avuga ko nibura uyu munsi u Buyapani bwaguze kawa y’agaciro kari hafi ya miliyoni ebyiri z’Amadorari ya Amerika, kandi bigaragara ko bagifite gahunda yo kugura kawa y’u Rwanda ari nayo mpamvu bahisemo no kuzana mu Rwanda umushinga wita ku bahinzi bayo wa JICA.

Mu bindi bikorwa JICA ifasha abahinzi ba kawa harimo gukora iminyorogoto mu bishishwa bya Kawa, no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri kawa kandi byatangiye kwinjiriza abahinzi.

U Buyapani ni Igihugu cya Kane ku Isi mu gutumiza kawa hanze, kandi abanywi bayo bita cyane ku buziranenge bwayo bushingiye ku buryohe bw’umwimerere bwayo.

Mu rwego rwo kongera umusaruro wa kawa amakoperative akorana na JICA, yita kandi ku gutegura ingemwe nziza zayo, zishobora gutanga umusaruro ku mwaka umwe n’igice, ibyo bikaba bizatuma urubyiruko rwitabira guhinga kawa kuko byagaragaye ko yitabwaho n’abakuze gusa.

Ahakorerwa imiyorogoto, ikilo kimwe kikagura ibihumbi 20Frw
Ahakorerwa imiyorogoto, ikilo kimwe kikagura ibihumbi 20Frw
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka