Nyabikenke: ’Kwisiramuza’ byabaye ubuntu ababikeneye ntibacikwe

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenke mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga, buramara impungenge abashaka serivisi zo kwikebesha (Kwisiramuza) kuko ubu biri gukorwa ku buntu.

Dusengimana Azela avuga ko ubu serivisi zo gukebwa ari ubuntu ku kigo nderabuzima cya Nyabikenke
Dusengimana Azela avuga ko ubu serivisi zo gukebwa ari ubuntu ku kigo nderabuzima cya Nyabikenke

Ubuyobozi buvuga ko Minisiteri y’ubuzima yabibafashijemo kandi hari abaforomo bahuguriwe gukeba hifashishijwe impeta ku bantu bakuru no kubaga ku bana bato,kuko impeta itabakwira.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenke, Dusengimana Azela ahumuriza abakeka ko nibaza kwikebesha bazacibwa amafaranga , akabasaba kwitabira icyo gikorwa kuko kibakingira indwara zimwe na zimwe.

Agira ati “Dufite uburyo bubiri bwo gusiramura hakoreshejwe impeta no kubaga abakiri bato impeta itakwira. Ntabwo duca amafaranga kandi iyi serivisi itangwa buri munsi kandi izahoraho.“

Ayo makuru mashya atangwa n’Ikigo Nderabuzima cya Nyabikenke, arakuraho urujijo rw’abaturage bavugaga ko serivisi yo gukebwa ikorwa igihe gito bigatuma abayikenera batamenya amakuru.

Habumugisha uri imbere ibumoso arashimira ibyiza byo kwikebesha, ngo mbere yazitirwaga n'uko byishyurwaga
Habumugisha uri imbere ibumoso arashimira ibyiza byo kwikebesha, ngo mbere yazitirwaga n’uko byishyurwaga

Habumugisha Francois w’imyaka 32 we avuga ko kuba ataraje kwikebesha mbere ari uko atari azi ibyiza byabyo, kandi ngo hari n’abatinya ikiguzi batanga ku kwisiramuza cyangwa gukebwa.

Agira ati “Batubwiye ko kwisiramuza ari byiza kuko birinda umugabo kuba yakwanduza umugore we Canseri y’Inkondo y’umura, ni yo mpamvu natwe twacikanwe twaje uyu munsi”.

“Hari abatajyaga babimenya abandi babimenya bagatinya kuza kwikebesha kuko batinyaga gucibwa amafaranga, ariko batubwiye ko uyu munsi babidukorera ku buntu”.

Bamwe mu babyeyi bamenye ibyiza byo kwisiramuza bo bavuga ko babishishikariza abana babo, icyakora ngo ikibazo cyari icyo kuba serivisi nk’izi zidatangwa buri munsi nk’uko ubundi buvuzi butangwa.

Munyangabe Xaver ni umubyeyi uvuga ko umuhungu we yisiramuje muri gahunda y’ubukangurambaga, ariko hakiri abantu benshi babikeneye.

Agira ati, “Iyaba iyi gahunda yatangwaga buri munsi, abantu bayitabira kuko iyo yakozwe usanga hari abantu beshi baza kuyaka kandi bakararana, bagataha badakorewe. Itanzwe ku buryo buhoraho nk’uko bavura izindi ndwara byarushaho kuba byiza”.

Abana b'abahungu batangiye kwitabira icyo gikorwa
Abana b’abahungu batangiye kwitabira icyo gikorwa

Kuri ubu, kuri icyo kigo nderabuzima bapima abaturage ibijyanye n’umuvuduko w’amaraso, igipimo cy’isukari mu mubiri, umwijima n’izindi ndwara zirimo no kuvura amenyo, byose bikishyurwa amafaranga 200frw, andi agatangwa na Minisiteri y’ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka