Amajyepfo: Uturima-shuri twitezweho kuvugurura ubuhinzi bw’urutoki

Sendika y’abahinzi mu Rwanda “Ingabo” iravuga ko igiye gutangiza gahunda y’uturima shuri ku gihingwa cy’urutoki kugira ngo kirusheho gutanga umusaruro.

Abahinzi bigishijwe uko insina bayitera badacukuye cyane nk'uko babikoraga
Abahinzi bigishijwe uko insina bayitera badacukuye cyane nk’uko babikoraga

Sendika Ingabo igaragaza ko ubwo buryo buzatanga umusaruro kuko buzavugurura ubuhinzi bw’urutoki nk’uko bwakoreshejwe ku gihingwa cy’imyumbati none ikaba yaramaze kuboneka mu Ntara y’Amajyepfo.

Sendika y’abahinzi “Ingabo”ivuga ko mu rwego rwo gukorera ubuvugizi abahinzi b’urutoki ubu ifite abafatanyabikorwa nka Agritera, na Leta ikabunganira binyuze mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB).

Umuyobozi wungirije wa Sendika Ingabo, Habimana Jean Pierre, avuga ko kuri ubu bari guhugura abahinzi basaga 240 bo mu Ntara z’Amajyepfo n’ i Burengerazuba, bakaba bazahugura abandi ku mihingire mishya y’urutoki hifashishijwe uturima shuri.

Agira ati, “Turifuza ko uturima shuri ku gihingwa cy’urutoki twadufasha kuvana umuhinzi warwo ku guhingira inda gusa ahubwo akaba yasagaruri n’amasoko akagera ku ifaranga.

“Ubu buryo buzatanga umusaruro kuko twakoze ubushakashatsi tubukoresha ku gihingwa cy’imyumbati, ubu yarabonetse ku bwinshi kandi muzi ko yari yabaye ikibazo mu gihugu”.

Bize uko bicira insina aho kuyirekeraho abana benshi
Bize uko bicira insina aho kuyirekeraho abana benshi

Bamwe bahinzi bavuga ko ubuhinzi bw’urutoki babugize umwuga kandi babona umusaruro uhagije, ariko ngo kwiga ari uguhozaho igihe cyose mu mwuga wabo hagaragaye impinduka kwaba guhinga imbuto nshya, uburwayi bw’urutoki ndetse no kwihugura mu mwuga wabo.

Twagirumwami Edourd uhinga urutoki mu Karere ka Ruhango avuga ko hakwiye gutangwa ubumenyi ku bahinzi benshi uko urutoki rwitabwaho hakurikijwe impinduka mu buhinzi.

Agira ati, “Usanga hagenda hakorwa ubushakashatsi, hakaza imbuto nshya, haduka uburwayi,ni ngombwa ko duhugurwa kugira ngo twiyungure ubumenyi ku mpinduka nshya.

Umukozi ushinzwe ubushakashatsi ku gihingwa cy’urutoki muri RAB, avuga ko mu Rwanda hamaze kugera amoko asaga 140 y’insina ku buryo abahinzi bagiye kujya babona imbuto bifuza zitanga umusaruro uhagije.

Sindika Ingabo ivuga ko nyuma y’aya mahugurwa hazabaho gukurikirana abahinzi uko bashyize mu bikorwa ibyo bize kugira ngo ahagaragaye imbogamizi babashe kwegerwa bagirwe inama uko bagenda bigisha abandi bahinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka