Kamonyi: Abanyeshuri bavuga ko kumvira ababyeyi bidasobanuye ko bumva n’ibitubaka

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Kamonyi bemeza ko nubwo bumvira ababyeyi, badashobora kubatega amatwi igihe baba bababwira ibitubaka.

Aba banyeshuri bavuga ko batakumvira ababyeyi mu gihe babatoza ibisenya
Aba banyeshuri bavuga ko batakumvira ababyeyi mu gihe babatoza ibisenya

Urugero abana batanga ni ukuba hari inyigisho bumvana ababyeyi babo zishingiye ku macakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside kandi ari yo yasenye igihugu muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Kugira ngo abana basobanukirwe ibyabaye, Leta n’abafatanyabikorwa bategura ibiganiro ku bana mu mashuri, birimo n’ibyo kubaka amahoro, ubumwe n’ubwiyunge na “Ndi Umunyarwanda” kugira ngo basobanukirwe n’amateka yaranze u Rwanda.

Ndenzeho Andy ni umusore w’imyaka 19 wiga mu mwaka wa gatanu ku kigo cy’amashuri cyitiriwe Mutagatifu Ignace mu Karere ka kamonyi. Avuga ko ibyo biganiro birushaho kubasobanurira mu by’ukuri uko imiryango bakomokamo yabayeho n’uko bakwiye kwitwara.

Agira ati “Kubera ubuhamya tugenda twumva mu biganiro bitandukanye,baca umugani ngo igiti ntikigukora mu maso kabiri, bitwereka amakosa abo ha mbere bakoze ntituzayasubiremo ahubwo dushake uko twakubaka ejo heza hacu”.

Aba bana bafite I Shyaka Roy kumenya amateka Nyah's yaranze u Rwanda kugira ngo bakosore ibyayanduje bategura imbere heza
Aba bana bafite I Shyaka Roy kumenya amateka Nyah’s yaranze u Rwanda kugira ngo bakosore ibyayanduje bategura imbere heza

N’ubwo aba banyeshuri bavuga ko batakubahukwa babyeyi babo kubera ko bafite ingenga bitekerezo ya Jenoside, ariko ngo bashobora kubagorora.

Umuyobozi w’Umuryango Nyarwanda CARSA, wita ku kubaka amahoro arambye n’ubumwe n’ubwiyunge Christophe Mbonyingabo, avuga ko kwigisha umwana uko yakemura amakimbirane mu buryo bwubaka, bizanagira uruhare ku mwana ku gusesengurana ubushishozi amakuru ahabwa n’ababyeyi no kubasha kubakebura aho bashaka kugoreka.

Agira ati, “Umwana araganirijwe, arasobanuje, ashobora gutaha avuye gusura urwibutso afite se wafungiwe Jenoside ariko ataramubwiye icyo yari afungiye bigatuma umwana noneho kuko yabonye amakuru abasha kubaza se icyo yari afungiye igihe atamubonaga cyose”.

Bumwe mu buryo CARSA ikoresha mu kuganiriza abana ku bubi bwa Jenode yakorewe Abatutsi ni ubuhamya butangwa n’abagize uruhare muri Jenoside n’abo bahemukiye.

Abana bavuga ko babukuramo ukuri kuko biyumvira amakuru bahabwa na ba nyir’ubwite. Aha ni naho umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi ahera avuga ko bitanga umusaruro kandi no mu bindi biganiro hakwiye kujya hakoreshwa bene ubu buryo.

Kwigisha urubyiruko kwirinda amacakubiri no kuyakemura mu buryo bwubaka kandi ngo ntibigamije gusa ku kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside ahubwo binagamije kubafasha kurubanisha mu buzima busanzwe bamaze gukura, nko kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka