Muhanga: Abaturage barakemanga ubushobozi bw’Abanyerondo mu kubacungira umutekano
Mu ijoro ku wa kabiri tariki ya 10 Nyakanga abantu bataramenyekana bivugwa ko babarirwa mu 10 bitwaje intwaro gakondo, batemye abantu bane mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruri mu Mudugudu wa Murambi, barabakomeretsa bidakabije.

Amakuru atangwa n’ubuyobozi avuga ko abo bantu bari abajura, kuko umwe mu bo bateye bakamutemera umwuzukuru, bari bazi ko yagurishije itungo bashaka kumwambura amafaranga.
Gusa abaturage bo muri aka gace bo bavuga ko abo bantu atari abajura kuko abo batemye ntakintu babamburaga.
Kugira ngo abaturage bongere gutuza, inzego z’umutekano n’abayobozi bakoranye inama n’abaturage maze abaturage basaba ko habaho ubufatanye hagati yabo n’inzego z’umutekano, kugira ngo babashe guhashya aba bagizi ba nabi.
Cyimana Gaspard avuga ko aheruka kwibwa ibintu byo mu rugo aremerwa n’abaturage, agasaba ko gukora amarondo ya nijoro gusa bidahagije kuko yibwe ku manywa y’ihangu.
Agira ati, “Mwavuze ko abaturage bagomba gufatanya n’ingabo, ariko abanyerondo ntambaraga bafite, baba bafite utubando, turifuza ko ingabo na Polisi bajya badufasha ku marondo bitwaje intwaro zabo.”
Inzego z’umutekano mu Karere ka Muhanga zirizeza abaturage ubufatanye mu guhashya abagizi ba nabi bongeye kwaduka bagatema abaturage.
Ubuyobozi bw’Akarere bwo buvuga ko amarondo agiye kuvugururwa vuba kandi hagashyirwaho n’irondo rigenzura uko amarondo akorwa.
Ibi ngo bizafasha kurwanya ko abari ku marondo birara, abagizi ba nabi bakaba babaca mu rihumye bagateza umutekano mukeya.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga S. Jean Bosco Karega avuga ko nta gikuba cyacitse, akizeza abaturage ko umutekano wabo ugiye kurushaho gukazwa, ku buryo bwose ndetse hakanongerwamo imbaraga.
Agira ati “Twanyuze mu bintu byinshi, ntabwo izi ngegera arizo zizadutesha umutwe. Nibabireka hakiri kare bazaba bigiriye neza, nibasaba ko dukoresha izindi mbaraga tuzazikoresha, mwebwe gusa mukore ibyo tubasaba, gutabarana no gutanga amakuru ku gihe”.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice avuga ko amarondo yose yo mu Mujyi wa Muhanga mu gihe kitarenze icyumweru, azaba yavuguruwe kandi yahawe ubundi buryo bwo gucunga umutekano.
Ohereza igitekerezo
|
ngobo zurwanda
mukomerezaho mukuducungirumutekano
turabashimira kubwokuduhumuriza
tunasabako mwajyamutubahafi
ibihebyose
amannya nijoro