Minisiteri y’uburezi irasaba ibigo by’amashuri kwirinda gushyamirana n’ababituriye

Minisiteri y’uburezi MINEDUC, irasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri bituranye n’insisiro z’abaturage, kubana neza na bo aho gukurura buri wese yishyira.

Dr Munyakazi isaac akangurira abayobozi b'ibigo kwirinda amakimbirane n'abaturiye ibyo bigo
Dr Munyakazi isaac akangurira abayobozi b’ibigo kwirinda amakimbirane n’abaturiye ibyo bigo

Byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo minisiteri ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Dr. Isaac Munyakazi, nyuma yo gusura ikigo cy’amashuri yisumbuye cy’Abadivantisiti i Gahogo mu Karere ka Muhanga, (Gahogo Adventist Accademy).

Mu byo Dr Munyakazi yari agiye gukemura, harimo n’ikibazo abaturage baturiye iryo shuri bari bafitanye na ryo, byakunze kugezwa cyane ku buyobozi bwa MINEDUC.

Yavuze ko yasanze ibyo abaturage bapfaga n’icyo kigo bishingiye ku kuba bataraganiriye ku bibazo bari bafitanye ngo bashake uko bikemuka ahubwo ngo bakihutira kubibwira abatabifitiye igisubizo.

Bimwe muri ibyo bibazo, birimo kuba abo baturage bataka ko ubwiherero bw’abanyeshuri bwubatswe mu baturage bukababangamira, kubima inzira kubera kuzitira ikigo no kuba amazi aturuka mu kigo abasenyera inzu.

Minisitiri Munyakazi yatembereye mu nkengero z'iki kigo bareba ibibazo bitera amakimbirane mu baturanyi bacyo
Minisitiri Munyakazi yatembereye mu nkengero z’iki kigo bareba ibibazo bitera amakimbirane mu baturanyi bacyo

Nyuma yo kuzenguruka ikigo Minisitiri, n’ubuyobozi bw’Akarere n’abaturage bavuga ko bafitanye ibibazo na cyo, Minisitiri yasanze ikigo cyubaka uruzitiro hatubahirijwe amabwiriza agenga ibishanga.

Basanze icyo kigo cyarasatiriye igishanga, ategeka ko bihinduka, kandi abaturage bagakoresha inzira bari basanzwe bakoresha inyuma y’ikigo.

Agira ati “Ikibazo cy’inzira cyo, twagikemuye n’abayobozi b’ikigo muzakomeza munyure aho musanzwe munyura nanjye sinshaka ko babajugunya aho bashatse”

“Ariko iyo habaho kwicarana mbere n’abaturage n’abashinzwe imyubakire mu Karere n’ubuyobozi bw’ishuri ntibiba byarananiranye, na ya mibanire myiza igakomeza”.

Kubaka uruzitiro ngo byatumye abaturage batekereza ko bagiye gufungirwa inzira
Kubaka uruzitiro ngo byatumye abaturage batekereza ko bagiye gufungirwa inzira

Ku bijyanye n’ubwiherero, basanga haramutse hakozwe isuku ihagije, umwuka unuka ubuturukamo ntacyo watwara abaturage, icyakora asaba ko inzego z’ubuyobozi zibikurikirana kuko umuturage uturanye n’ikigo atagomba kubangamirwa.

Agira ati “Abaturiye imiryango yo hepfo y’ikigo ngo nta kibazo bafite, ariko abaturiye iyo haruguru bavuga ko banukirwa. Abayobozi bagisuzume hagurwe imiti, ijye ikoreshwa neza uwo mwanda ushire.”

“Ntabwo ubwiherero bwimurwa nta n’ubwo busenywa, kuhakora isuku ihagije biroroshye aho guhangana n’umuturanyi”.

Ku bijyanye n’amazi byavugwaga ko asenyera abaturage, Dr. Isac Munyakazi yasanze ntayo, ahubwo ikibazo cy’imiturire bamwe haruguru y’abandi ari cyo gituma amazi yasenyera yagira abo asenyera.

Hari abaturage bavuga ko ikihishe inyuma yo gukimbirana kw’abaturiye "Gahogo Adventist Accademy" n’ ikigo ari ukuba bashaka ko ikigo kibagurira imitungo yabo bakimuka bakajya ahandi.

Minisitiri Munyakazi yanasabye ko hakongerwa isuku mu misarane mu gihe abaturage batarimurwa
Minisitiri Munyakazi yanasabye ko hakongerwa isuku mu misarane mu gihe abaturage batarimurwa

Kuri iyo ngingo, ubuyobozi bw’ikigo buvuga ko n’ubundi bufite gahunda yo kwimura abaturage, ariko bubanje kubaha indishyi ikwiye, aho biteganijwe hazimurwa imiryango 30.

Minisitiri Munyakazi we avuga ko ku bijyanye n’imbago z’ikigo n’abaturage, nta kibazo kirimo kuko ibikorwa by’ikigo bitabangamiye abaturage, gusa agasaba ikigo ko cyakora ibishoboka kikishyura abo baturage mu rwego rwo kurushaho kwirinda gushyamirana.

Umwe mu baturage bavuga ko bari babangamiwe n’ubwiherero bunuka, witwa Omar avuga ko kuba Minisitiri aje kubakemurira ikibazo abyishimiye kuko nibura abonye ko ikibazo cyari kimuremereye.

Agira ati “ Njyewe ndanyuzwe kuba abayobozi baje kudukemurira ikibazo, kutwishyura bizaterwa n’ubushobozi bwabo, ariko igihe bitarabaho tugomba kubana neza. Njyewe nanyuzwe bazajye bakora isuku ihagije”.

Umwe mu baturage bavuga ko basenyerwa n'amazi aturuka mu kigo nawe bamusuye
Umwe mu baturage bavuga ko basenyerwa n’amazi aturuka mu kigo nawe bamusuye

Minisitiri Isaac Munyakazi yavuze ko igihe abaturage batabanye neza n’ibigo by’amashuri baturanye, na byo byagira ingaruka mbi, kuko ubundi haba hakwiye kubaho ubufatanye mu kubangabunga umutekano w’abanyeshuri.

Icyo gihe kandi ngo bimwe mu byiza ikigo cyaba kigamije kugeraho, byatangira kubera abaturanyi bacyo imbogamizi aho kubabera ibisubizo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka