Buri segonda ku isi hapfa umwana wavutse atarageza igihe

Ubushakashatsi bugaragaza ko buri segonda ku isi hapfa umwana wavutse atujuje iminsi isanzwe yo kuvuka, ihwanye n’amezi icyenda.

Abana bavuka batuzuje iminsi bakenera kwitabwaho mu buryo bwihariye
Abana bavuka batuzuje iminsi bakenera kwitabwaho mu buryo bwihariye

Inzobere mu by’ubuzima bw’impinja zigaragaza ko impamvu nyamukuru ituma umubyeyi abyara umwana utujuje amezi icyenda bikomeje gutera urujijo.

Gusa abaganga bavuga ko bagenekereje hari impamvu nyinshi babona zishobora gutera umubyeyi kubyara umwana utagejeje igihe, zirimo kunywa inzoga nyinshi, guhangayika k’umubyeyi utwite, cyangwa kubyara indahekana.

Dore izindi mpamvu zatuma umubeyeyi abyara umwana utagejeje igihe

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda Dusabe Ruth avuga ko hari ibyago byo kubyara umwana utagejeje igihe, iyo umubyeyi atwite umwana urenze umwe, cyangwa akora akazi kavunanye.

Abaganga kandi bagaragaza ko hari n’impamvu zishobora guturuka ku mubyeyi, rizimo nko kuba umubyeyi arwaye indwara zifata mu myanya ndangagitsina, indwara nka Diabete n’umubyibuho ukabije, malaliya, indyo ituzuye ku mubyeyi no gukoresha ibiyobyabwenge.

Ababyeyi babyara bataragira imyaka 18 na bo ngo bafite ibyago byinshi byo kubyara abana batagejeje igihe, bitewe n’imiterere y’umwana mu nda, ndetse n’imiterere ya nyina aho umwana ashobora kuba afite ubumuga bigatuma adashobora kumara amezi icyenda.

Ubushakashatsi bugaragaza ko 46,7% by’imfu z’abana b’impinja ari iz’abana bavuka batagejeje igihe. Muri bo 28, 31% bapfa kubera kuvuka bahumeka nabi naho 8% bapfa bazize ubundi burwayi.

U Rwanda rukaba ruza ku mwanya wa 28 ku isi mu kugira umubare munini w’abana bavuka batagejeje iminsi bapfa bataramara ukwezi kumwe.

Icyakora ngo abana bavuka batujuje amezi icyenda bose ntibapfa bitewe n’uko bitaweho cyangwa ibibazo baba yavukanye bikaba bishobora kuvurwa.

Umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Muhayimana Alice agira ati “Bimwe muri ibyo bibazo ni nko kunanirwa konka, guhinduka umuhondo, gupfa amaso n’amatwi ndetse no kugira ibibazo bituma bene abo bana batamenya ubwenge”.

Inzobere zigaragaza ko umwana wavutse igihe kitageze ari umwana uri hagati y’ukwezi kwa gatanu kugeza ku kwezi kwa munani akiri mu nda ya nyina, bene uwo mwana ngo aba ataruzuza ingingo zose zigize umuntu ku buryo bigorana ngo zikurire hanze ya nyina.

Ni ukubera iki hari abavuka badashyitse ariko bakabaho?

Umwe mu baturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru ufite umugore umaze iminsi mike abyaye umwana utagejeje igihe ariko akaba ari kwitabwaho n’abaganga kandi yaravukanye ibiro 2.9, yibaza icyaba cyarabiteye.

Muganga Ruth avuga ko uko umwana agenda azamura ibiro mu akiri mu nda, ngo ni ko agira amahirwe yo kuvuka ari muzima kandi akabaho.

Ikindi kandi ngo umwana ufite ibyumweru biri hejuru ya 36 ngo na we akunze kugira amahirwe yo kubaho kuko aba yegereje igihe gisanzwe cyo kuvuka, kandi ngo ibiro bye biba byiyongereye ugereranije n’abari munsi y’ibyumweru 35.

Icyakora ngo abana bavutse batagejeje igihe bakunze guhitanwa n’ubukonje budasanzwe baba bagiyemo kandi hari ingingo zabo zitarakomera, urusaku rwinshi na rwo ngo rushobora kubahitana.

Ingamba zafatwa ngo harwanywe imfu z’abana bavuka batagejeje igihe

Muganga akaba n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko bikwiye kumvikana ko umwana wese utujuje ibiro 2.5kg atari ko aba atuzuye, icyakora ngo aba agomba kwitabwaho kuko aba afite ibiro biri hasi.

Umwalimu Muhayimana Alice wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda no mu ishuri ry’abaforomo avuga ko buri mubyeyi akwiye kujya yipimisha igihe atwite, kugira ngo yitabweho igihe umwana atwite afite ibibazo.

Agira ati, “Iyo umubyeyi agiye kwipimisha abaganga bashobora kubona hakiri kare ibibazo umubyeyi afite cyangwa umwana bityo bakamuvura hakiri kare”.

Muhayimana kandi avuga ko ababana n’umubyeyi utwite bagomba kumurinda guhangayika, imirimo ivunanye kandi mu gihe cyose agize ikibazo akihutira kujya kwa muganga.

Mwalimu Dusabe Ruth we agaragaza ko umugabo afite uruhare rwo kurinda umugore we indwara ziterwa n’imibonano mpuzabitsina idakingiye kuko izo ndwara ari zimwe mu zituma umugore akuramo inda cyangwa akaba yabyara umwana utagejeje igihe cyo kuvuka.

Kugira ngo umubare w’abana bapfa kuko bavutse batagejeje igihe ugabanuke, hashyizweho umunsi mpuzamahanaga wo kubitaho, haganirwa ku nsanganyamatsiko zitandukanye, kugira ngo ababyeyi barusheho gukangurirwa kwita ku bana baba bavutse batagejeje igihe.

Uyu mwaka umunsi mpuzamahanga w’abana bavutse batagejeje igihe ukaba wizihizwa kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2018

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka