Ikibazo cy’uburinganire cyakemuka neza gihereye mu miryango

Umuryango w’Abagide mu Rwanda urasaba ababyeyi kwirinda kubwira abana b’abakobwa amagambo atuma biyumva nk’abadashoboye, kugira ngo umwana w’umukobwa akure agamije kwiteza imbere.

Abana b'abakobwa ngo bakwiye kurerwa kimwe nk'abahungu kugira ngo bakurane icyizere cyo kwigira
Abana b’abakobwa ngo bakwiye kurerwa kimwe nk’abahungu kugira ngo bakurane icyizere cyo kwigira

Abagide bavuga ko bene ayo magambo atuma umwana w’umukobwa akura yumva yisuzugura akumva ntacyo ashoboye kandi abikuye ku babyeyi.

Cyakora ngo ntabwo byashoboka igihe ababyeyi ubwabo barera abana mu buryo butabaha amahirwe amwe mu mibererho yabo y’ahazaza.

Uwamaliya Domina ni umugide uhamya ko ababyeyi bakwiye guhindura imyumvire kugira ngo abakobwa bakure bifitiye icyizere nk’icy’abahungu.

Agira ati “Ni gute umubyeyi arera umwana w’ukobwa yarira akamuhoza mu buryo butandukanye n’ubwo ahozamo umuhungu? Ukumva agize ati ‘ Oya wowe uri umuhungu wirira uzaba umugabo, nurira uzaba imbwa’. Kuki umukobwa we utamubuza kurira kugira ngo azavemo umuntu ukomeye” ?

Umuyobozi mukuru w'Ishyirahamwe ry'Umuryango w'Abagide mu Rwanda Pamella Ruzigana akangurira abana b'abakobwa kugira umwete kugirango baziteze imbere
Umuyobozi mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umuryango w’Abagide mu Rwanda Pamella Ruzigana akangurira abana b’abakobwa kugira umwete kugirango baziteze imbere

Mu gihe ababyeyi batarafata inzira yo guhinduka ariko abagide bafashe ingamba zo kongerera ubushobozi umwana w’umukobwa, kugira ngo abashe gukura hari ibyo azi gukora birimo imyuga y’ubudozi.

Uwase Providence avuga ko ibyo bikorwa bizagabanya ubukene ku bana b’abakobwa bityo n’imyitwarire yabo mibi ituruka rimwe na rimwe ku bukene ibashe kugenda ihindura.

Agira ati “Ku cyicaro gikuru dufite gahunda yo kwigisha abana kudodesha imashini. Iyo baje bakiga bashobora kujya hanze bagakorera amafaranga atuma bya bishuko biturutse ku bukene byatumaga batwara inda zitateganyijwe babasha kubirwanya kuko baba bishoboye”.

Meya Uwamaliya yasabye Abagide gukorera ku mihigo kugira ngo bajye bamenye uko batera imbere
Meya Uwamaliya yasabye Abagide gukorera ku mihigo kugira ngo bajye bamenye uko batera imbere

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamaliya Beatrice, avuga ko Abagide bakwiye gukorera ku mihigo kugira ngo ibikorwa byabo bijye bigaragaza uko bigerwaho n’imbogamizi bashobora guhura na zo.

Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wizihijwe n’abagide wari ifite insanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere umwana w’umukobwa, umusingi w’ihamery’uburinganire”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka