Iterambere no gushaka imibereho bibangamiye uburere bw’umwana- Isesengura

Abasesengura uburere bw’umwana w’ubu mu muryango baravuga ko, iterambere no gushaka imibereho kw’ababyeyi bituma uburere bw’umwana bugenda budohoka.

Iterambere ryatumye uburere buhabwa abana buharirwa abakozi bo mu rugo
Iterambere ryatumye uburere buhabwa abana buharirwa abakozi bo mu rugo

Ubusesenguzi bw’ikiganiro Ubyumva ute cya KT Radio, rigaragaza ko uburere bw’umwana w’ubu bugenda bugana ahabi, umuryango nyarwanda utakita ku nshingano zo kurera umwana nk’uko byahoze.

Ubusesenguzi bugaragaza ko cyera uburere bw’umwana w’umunyarwanda bwitabwagaho n’ababyeyi be by’umwihariko nyina umubyara.

Umubyeyi w’umunyarwanda kandi na we ngo yagiraga igitsure ku mwana kabone n’iyo yaba atari we wamubyaye.

Cyakora ngo ibi byarahindutse ku buryo umwana w’ubu akurikiranwa n’umukozi wo mu rugo, ku ishuri naho ngo ntabwo abana bagikeburwa nk’uko byahoze.

Ibi ngo byikubitaho iterambere bigatuma ababyeyi barangara kandi nyamara ari bo bari bakwiye gufata iya mbere mu guha uburere abana babo.

Umunyamakauru akaba anakurikirana uburere bw’abana Isheja Sandrine Butera avuga ko ababyeyi benshi badaha abana umwanya kubera ibigezweho.

Agira ati, “Urasanga umubyeyi ava ku kazi akajya kwiga,muri week end agataha ubukwe, akajya gusenga,yavayo akajya mu nama z’abakirisitu, ku wa mbere agasubira ku kazi,bigakomeza gutyo, nta mwanya wo kwita ku mwana”.

“Nawe se uri mu rugo wibereye kuri Whassapp, urareba videwo zigezweho n’amakuru ashyushye, ntawe uha umwana umwanya”

Usibye ibireba ababyeyi kandi Isheja anasanga Politiki yo gushishikariza abo bireba kwita ku mwana igenda icika intege cyangwa ikaba itagera ku ntego zayo uko bikwiye.

Ahereye ku bukangurambaga bukorwa mu gihe runaka, ngo byari bikwiye ko bukomeza kuko ubutumwa bwo kurera umwana budakwiye guhagarara uko bavuka abandi bakura.

Munyaneza Theogene we agaragaza ko ikibazo kiri mu myitwarire y’umuryango nyarwanda yahindutse ku buryo ababyeyi na bo byabarenze, kuko usibye no kwita ku b’abandi, ngo n’abo babyaye nta mwanya bababonera.

Agira ati, “Iterambere ryatwaye abantu, bataryitabaje ubuzima ntibworoshye, umwana yabaye uw’umukozi, ese uzi ikigero cy’uburere bw’umukozi wo mu rugo ku buryo na we azabuha umwana wawe”?

“Nturi mu rugo n’umwana ku ishuru asigaye atagikosorwa ngo hatagira umwarimu bikoraho, umuturanyi na we ngo ntazagukorera ku mwana, none se muragira ngo bigende gute”?

Umukozi wa Minisiteri y’iterambere ry’umuryango ushinzwe uburenganzira bw’abana avuga kon’ubwo hari ibyo Leta ikwiye gushyiramo imbaraga ngo ifatanye n’abababyeyi kurera abana babo, atari yo ikwiye gufataiya mbere ku burere bukwiye bw’umwana.

Agaragaza ko hakenewe ubufatanye kandi ababyeyi bakwiye kwishakamo umwanya ukwiye mu kwita ku burere bw’abana babo.

Agira ati, “N’iyo twatwarwa n’imirimo gute dukwiye gushaka umwanya wo kwita ku bana bacu niba twifuza igihugu cyiza mu minsi iri imbere”.

“Leta ifite inshingano zo kwita ku muryango ni byo koko, ariko si yo izafata iya mbere ngo irere abana mwabyaye,ni ngomwa ko twese dufatanya gushaka uko turerera igihugu”.

N’ubwo abana bigaragara ko batakitaweho n’ababyeyi nka mbere na bo ngo bakwiye kumenya uruhare rwabo, mu burere bwabo ukurikije igipimo cy’umwana kuko usanga hari abakurana ingeso mbi bitwaje ko nta tegeko ryabahana cyangwa ko nta mubyeyi uri hafi.

Ibi ngo biranatizwa umurindi no ku kuba ababyeyi b’abandi basa nk’abatagikangara abana ku nzira kubera gutinya ko amategeko yabakandagira.

Amategeko kandi asohoka nay o ngo ajya aha icyuho abana bakitwara nabi bitwaje ko abarengera, hakaba hakwiye kuyanonosora byaba na ngombwa hakagenwa ibihano hakurikijwe ikigero umwana ageze mo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni ikibazo.Ababyeyi bibereye kuri whatsapp,facebook n’ahandi nk’aho,batahaba bakaba bagiye mu kazi,bavayo bagahitira ku ishuri ry’ijoro. Umwana yabaye uw’umukozi,ishuri na mwalimu wa coaching. Ababyeyi nimwikubite agashyi.

Francoise yanditse ku itariki ya: 17-11-2018  →  Musubize

Iterambere, ubuzima bigenda burushaho guhenda, no kuri take kunshingano za kibyeyi usanga uburere bw’abana busubira hasi.

Peter yanditse ku itariki ya: 3-11-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka