Abatuye ahakunze kwitwa mu Gatyazo mu mujyi wa Nyamagabe, mu kagari ka Nyamugari, Umurenge wa Gasaka, bafungiwe amazi bitewe n’uko abari bashinzwe kuyabagezaho bafitiye imyenda WSAC, ibi bikaba byaragize ingaruka ku baturage zo kurwara malariya n’inzoka.

Chantal Uwimana atuye mu Gatyazo, atangaza ko bagiye kuzicwa n’inzoka na malariya, basaba ubuvugizi ngo babafungurire amazi bazakurikirane abafite imyenda ku ruhande.
Yagize ati “Nukuri mudukorere ubuvugizi bafungure amazi kuko tunywa ayo mu bishanga inzoka na malariya bigiye kuzatwica, abo bari mu myenda bakurikiranwe ariko amazi yafunguwe.”
Esperance Mukamuhirwa nawe aratangaza ko amazi basigaye bakoresha ari mabi cyane bakwiye gufashwa bakabona ameza.
Ati “Ubu tujya kuvoma hariya kuri kiriya kigega, twayasaba bakayatwima ngo bazayakoropesha amashuri, twanayiba tugasangamo iminyorogoto yiruka turavuga tuti amazi areka ni mabi reka tujye tuvoma ruhurura, ubwo rero ni mumbwire inzoka mfite ntiwazibara.”
Marita Mukansoro wari wahawe akazu gatangirwamo amazi bitewe n’uko abaturage bari bamutoreye ubunyangamugayo, atangaza ko nta mwenda abereyemo WSAC ahubwo ko abamukurikiye bose batigeze bishyura.
Ati “WSAC ninsibire izina kuko nta deni ndimo, bashyireho abayariho mfite impapuro narazibashyiriye z’ubwishyu, nibankize kari gakiyosike niba narasezeye narasezeye, bakupa nyuma ya fagitire ebyiri, sinaba nkikarimo ngo habemo ibyo bihumbi, ni uburangare bakoze.”
Umuyobozi w’akarere w’umusigire Jean Pierre Nshimiyimana atangaza ko bagiye kuganira na WSAC abaturage bakabona amazi abafite imyenda bakazakurikiranwa nyuma.
Yagize ati “Sinarinziko icyo kibazo cyo kuba bahagarika amazi cyabayeho, ubwo icyo ngiye gukora ni ukuganira na WSAC, tukareba niba bataha kariya kazu undi rwiyemeza mirimo, kugira ngo abaturage babone amazi meza, ukurikiranywe agakurikiranwa ku ruhande rwe.”
Abaturage bakaba bamaze amazi arenga atatu nta mazi meza bafite ariko ko hari ikizere ko bagiye kubona amazi meza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Muzaze mwirebere hano Kimironko, akagari ka Nyagatovu, umudugudu w’urugwiro, aho abaturage bari bariherewe amazi n’anabgiraneza,maze abayobozi bakananirwa kwishyura wasac, ubu utwo tuzu tukaba twarafunzwe. Abaturage birirwa banywa amazi yo muri za Ruhurura. Vraiment birababaje muzajyeyo naho mukoreho inkuru.