Nyamagabe: Hari ikizere ko icyunamo kizagera inzibutso zuzuye

Akarere ka Nyamagabe karemeza ko zimwe mu nzibutso ziherereye mu mirenge, icyunamo kizagera zaruzuye, zigashyingurwamo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

Zimwe mu nzibutso ziherereye mu mirenge ya Mushubi, Musange, Kamegeri, Mbazi na Tare, zari zifite ibibazo by’uko imirimo yo kuzubaka yasaga nkaho yahagaze, ariko ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe bukemeza ko icyumano kizatangira zarubatswe.

Ubuyobozi bw'akarere burizeza abaturage ko buzubaka inzubtso kandi zikarangira ababo bakabasha gushyingurwa neza mu cyubahiro.
Ubuyobozi bw’akarere burizeza abaturage ko buzubaka inzubtso kandi zikarangira ababo bakabasha gushyingurwa neza mu cyubahiro.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Emile Byiringiro, atangaza ko hari inzibutso zuzuye n’iziteganywa kuzura mbere y’icyunamo gusa hakaba hari izuzura mu ngengo y’imari izakurikira.

Agira ati “Mu karere ka Nyamagabe, turi kubaka inzibutso eshanu, Urwibutso rwa Mushubi rwaruzuye, tukaba dufite n’izindi ebyiri urwa Mbazi na Kamegeri zizuzura mbere y’uko icyunamo gitangira, Hakaba hari n’izindi ebyiri zizuzura mu ngengo y’imari itaha.”

Byiringiro akomeza avuga ko umusanzu abaturage bari bihaye wo gufasha mu kubaka inzibutso batarabyubahirije neza bigatuma kubaka zimwe mu nzibutso bidindira.

Ati “Twari twatangiriye rimwe kubaka inzubutso eshanu, hari rero ingengo y’imari twazigabanije ngo zubakwe ariko hari n’uruhare rw’abaturage rwagombaga kujyaho, mu by’ukuri uruhare rw’abaturage rwaje kuba ruto, ugereranije n’ubushobozi bwari bukenewe.”

Frida Nyirampari, uhagarariye abacitse ku icumu mu murenge wa Kamegeri, umwe mu mirenge iri kubakwamo inzibutso atangaza ko bari biyemeje gutanga 1.000Frw ubushobozi bukaba bucye, mu nama iteganijwe ku ya 25 Mutarama bikazaganirwaho hagafatwa imyanzuro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka