Imiyoborere myiza yatumye bamwe basezera ubukene
Imiyoborere myiza yatumye bamwe mu baturage mu Karere ka Nyamagabe basezera ubukene, bigishwa guhinga no korora kijyambere, bagezwaho n’ibikorwaremo.
Abaturage batuye mu cyahoze ari Gikongoro, ubu ari Akarere ka Nyamagabe kakunze kurangwamo n’amapfa, bemeza ko batakiri abatebo nkuko babitaga, ahubwo ko biteje imbere bivuye ku buyobozi bwiza, bubegera bukabigisha gukora no kwivana mu bukene.

Dancille Mukandoli utuye mu murenge wa Gasaka, Akagari ka Nyabivumu, Umudugudu wa Gasharu atangaza ko yari umukene ubayeho nabi ariko yavuye mu bukene abikesha ubuhinzi n’ubworozi.
Agira ati “Ni ukuvuga ngo biturutse ku buyobozi bwiza bwegera abaturage, barampuguye numva ikiza cyo korora n’iterambere byangejejeho, byabaye ngombwa ko mba mwalimu, nanjye nigisha ku bworozi, inkaza zapfaga zarabyaye ubu nta nzara ikirangwa i Nyabivumu.”
Felicien Yankundiye nawe atangaza ko mbere batari bazi gukora, kuko ntawabegeraga ngo abigishe gukoresha amafumbire cyane ko ubutaka bwabo busharira.

Ati “Ubu turahinga turorora, nkubu ngubu rwose muri Nyamagabe dufite ibiryo bihagije ntabwo tukijya gusabiriza za Butare, za Kibungo, mbere nta baveterineri, nta ba goronome batwegeraga,ubu baratwegera bakatwereka uko duhinga, dufumbira, niyo mpamvu dusa neza.”
Dominique Nkurikiyinka nawe utuye muri uyu murenge wa Gasaka atangaza ko gahunda yo guhuza ubutaka yatumye bava mu bukene, akarere kabo ntikabe kagitewe ishyamba nkuko byari biteganijwe.
Ati “Twahuje ubutaka dukora umushinga w’ikawa, hari utugari nka dutatu twose duhinga igihingwa cy’ikawa ni cyo gituma twigeze kuba abambere, bari bagiye gutera Gikongoro yose ishyamba ariko ntibariteye kuko hasigaye hera.”
Akarere ka Nyamagabe ni kamwe mu turere dukennye, ariko mu myaka itanu ishize abari munsi y’umurongo w’ubukene 73% mu 2011 bagabanutseho 31%, naho abari mu bukene bukabije bava kuri 45% bagera kuri 13%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|