Nuko abasirikare b’i Gako babambura imyenda, nabo banyihimuraho banyambura imyenda niyambariye - ubuhamya bwa Kayinamura warokotse Jenoside
Kayinamura Gabriel yibuka ubuzima bugoye yabayemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, maze akaza kwisanga yaburiye mu ishyamba rya Gako wenyine, agafatwa n’abasirikare bakamufungira muri Kasho yo mu kigo cya gisirikare aho yamaze iminsi 25, agasohokanamo n’abahunga kuko Inkotanyi zari zahagaze.
Kayinamura, umubyeyi w’abana bane, ukomoka mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, Jenoside yatangiye ari kumwe n’umuryango we, bagenda bicirwa ahantu hatandukanye, aza kwisanga agenda yihishahisha mu bihuru ari wenyine. Ku bw’amahirwe, yaje kurokoka wenyine mu bana 6 bavukanaga.
Nk’uko yabigarutseho mu buhamya yatanze mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku Kagari ka Kanazi, Kayinamura yibuka uko yabonaga imibereho y’umuryango we n’abaturanyi b’abatutsi yari imeze mbere ya jenoside, cyane cyane mu bijyanye n’imyigire y’abana.
Ngo byasaga n’aho abatutsi batemerewe kwiga, nk’uko byamugendekeye akisanga yabuze amanota yo kujya mu yisumbuye, maze ajya kwiga imyuga, muri CERAI nyuma nabyo birananirana.
Mu 1992, umuryango we warahunze hamwe n’abandi batutsi bo mu bice bitandukanye bigize icyari Komini Kanzenze, kuko barimo batwikirwa, basahurwa, banyagwa inka zabo, ndetse bamwe bahasiga ubuzima. Icyo gihe bahungiye ku Kiliziya ya Nyamata, hashize iminsi micye, bivugwa ko hatanzwe ihumure, basubira mu ngo zabo, ubuzima burakomeza.
Mu 1994, ubwicanyi bwatangiye aho iwabo, umuryango wa Kayinamura n’abandi bibwiye ko wenda biza kugenda nk’uko byagenze muri icyo gihe cya 1992, ariko mu gihe gito, biba bibi cyane, abantu batangira kwicwa.
Aho muri Kanazi yibuka ko haguye nyina n’abavandimwe batatu, umwe yicwa arashwe. Abandi bakomeje kwiruka bahunga baza kugera i Nyamata kuko bibwiraga ko baza kuhabona ubuhungiro.
Yagize ati, “ Tugeze i Nyamata,mu buryo bugoye, ubwo nari nsigaranye na Papa n’abo tuvukana babiri, twasanze Kiliziya yuzuye harimo abantu bahunze baturuka hirya no hino. Abenshi bari hanze mu mbuga ya Kiliziya, ariko twebwe tubona umwanya tujyamo inyuma mu Bapadiri. Baje kwica ku Kiliziya mu bihe bitatu bitandukanye, ariko mu ijoro baraye bishe abantu bari mu Kiliziya imbere, twashyize hamwe turi abantu benshi b’abasore n’abagabo bakiri bato, turavuga ngo duhungire i Burundi. Tugeze mu nzira twahuye n’Interahamwe ziri ku irondo ziradutatanya, njyewe n’undi musore umwe twiruka dusubira ku Kiliziya”.
“ Nageze ku Kiliziya nsanga Papa aracyahari, ndamwinginga ngo areke dushake uko twahungira i Burundi, arambwira ati ko n’ubundi byarangiye waretse tugapfira aha! Ubwo yari kumwe n’umusaza w’umuturanyi, aramubwira ati reka twumve ibyo uyu mwana atubwira tugerageze duhunge. Tugenda turi bane nijoro, murumuna wanjye muto tumusiga aho mu mpunzi kuko yari muto tuvuga ko atoshobora kugenda, nubu iyo nibutse uko ngo yasigaye arira twamusize, kugeza baje kubica, ngira agahinda kuko numva ari jyewe wateye urupfu rwe…”.
Kayinamura avuga ko Se yari asanzwe azi iryo shyamba rya Mpira n’irya Gako ryari ririmo ikigo cya gisirikare, kuko bajyaga bariragiramo inka, ku buryo bari bizeye ko bazagera i Burundi ubwo bashoboye kuryinjiramo baticiwe mu nzira. Ariko ngo baje kugira ibyago barihuriramo n’interahamwe, bariruka, baratandukana.
Kayinamura ati, “ Iryo shyamba sinari nsanzwe ndizi, nari nakomeje kurigendamo ntazi aho ndimo ngana, nza kwisanga, ku basirikare babiri bari ku ‘burinzi’, bambaza aho mva n’aho njya, ntangira kubabwira, ariko ntavuga aho nturutse by’ukuri, ariko umwe muri bo, aravuga ngo ubu wasanga uvuye i Nyamata,…Abo basirikare basiganiye kumenya icyo bankorera, umwe abwira mugenzi we ati reka tumujyane ‘kwa muganga’ (byabaga bivuze kwica), undi arabyanga ati reka tumujyane kumufunga. Uwo washakaga kunyica byaramurakaje, ndabibona ko adashaka gukomeza kumbona. Twakomeje iyo nzira duhinguka ku gikoni cy’abasirikare, tugera imbere mu kigo nsanga aho barimo bagaburira abantu b’abasivili nanjye uwo wari wanze ko banyica arambwira ngo jya kurya…Nyuma baje kunshyira muri Kasho y’aho mu Kigo kuva uwo munsi”.
Kayinamura asobanura ko aho muri Kasho yo mu Kigo cya gisirikare cya Gako yamazemo iminsi 25 kandi ubundi ntamaregamo iminsi 15 ayirimo, ataricwa cyangwa ngo ajyanwe ahandi. Aho ngo yaje kuba nk’imfungwa imenyereye, bakamwohereza kuzana ibyo kurya ku gikoni aherekejwe, ariko uko ajya hanze akumva amakuru, akumva abavuga aho Inkotanyi zigeze n’ibindi byinshi.
Yagize ati, “ Aho mu Kigo cya Gako, byari bitangiye kuba akavuyo abasirikare bari kumwe n’abagore babo n’abana, kandi harimo abasanzwe bahakorera hamwe n’abaje bahunga urugamba baturuka za Kibungo n’ahandi. Aho hari harimo abana b’abasore bato bafashaga abasirikare imirimo itandukanye harimo kumesa n’ibindi, bakitwa ‘Abakarapu’ cyangwa se ‘Inkaraga’, umuntu yagereranya n’ababoyi b’abasirikare. Nanjye nubwo nari mfunze ariko nageragezaga kwivanga nabo uko nshobora, ku buryo abasirikare benshi bari basigaye banzi n’abana babo…”.
Kayinamura avuga ko amasasu y’Inkotanyi atangiye kumvikana, abasirikare n’imiryango yabo ndetse n’abo bari bafungiyemo aho, bahunze bagenda berekeza ahitwa Rwabusoro mu cyahoze ari Komini Muyira, ubu ni Akarere ka Nyanza. Muri uko guhunga yagiye yikoreye agasanduku k’amasasu, ahandi ashyirwa mu mujishi w’abikoreye imbunda nini, kuko imodoka zari zanze kuyitwara.
Yagize ati, “ Abasirikare twari kumwe, sinzi uko bitwaga, ariko baje gufatwa nk’ibigwari, basimbuzwa Batayo Muvumba, nkumva bavuga ngo Batayo Muvamba iraje, biyamira cyane, bati ubu na Bugesera Inyenzi ntizikiyifashe, kuko ntizabatsinda,...twagiye kubona tubona haje abasirikare ntazi aho bari bavuye, baza hejuru y’amamodoka kwa kundi interahamwe zagendaga, iyo niyo yari Batayo Muvumba ngo yari igitangaza, ijya kuri Rwabusoro ku Kiraro, abo basirikare twari kumwe bashyirwa inyuma”.
“Aho ni ho Gatsinzi Marcel, icyo gihe wari ufite ipeti rya Colonel yaje ari kumwe n’abandi bayobozi b’abasirikare, ateranya inama y’ababasirikare, ababwira ko babaye ibigwari, batarimo kurwana neza, ko Inyenzi zirimo ziza bakiruka, ko batanze igihugu none bakaba barimo bahunga. Ati mwatsinzwe ubu ntacyo mumaze nimugende...arabatonganya cyane. Ubwo bafata lisiti ndende y’abirukanywe mu ngabo barayisoma. Muri bo hari abatari bafite imyenda ya gisivili, batwiraramo batwaka imyenda twiyambariye. Aho niho umusirikare yanyambuye imyenda mama yari yarampaye tujya guhunga kuko ibintu byose bya gisirikare babyatswe, harimo n’imyenda. Jyewe banyatse umupira nari nambaye, bantwara n’ikoti ry’uruhu ryari ryiza nambaraga imbeho ntingereho. Hari n’abasivili baagurishije imyenda, kuko bari basabwe kutagira igikoresha na kimwe basigarana cya gisirikare. Bababwiye ko batagombaga no kuzongera kwegera ahari abasirikare kuko ari abagambanyi…”
“Uwanyatse imyenda yanjye yahise ansindagira igikote cya ‘simoko’ cyangwa ‘madowadowa’ yari yambaye, ubwo mbyambara ari ibikote bibiri bya gisirikare, ariko ibyo bikote bya gisirikare byaramfashije binkiza kwicwa, kuko n’abasore b’aho nkomoka bambonye, batinya kugira icyo bankoraho babonye uko nambaye…”
Kayinamura avuga ko iyo Batayo Muvumba imaze gutsindwa n’Inkotanyi, izo mpunzi nyinshi ziri kumwe n’ingabo zatsinzwe, zahise zihunga ari igihiriri, we yanga gukomeza guhungana nabo, ahubwo atangira gushaka uko abacika bwa kabiri, kuko ubwa mbere abigerageza, bitamuhiriye, icyo gihe agenda asubira inyuma, yumva yifuza ko yahura n’Inkotanyi.
Yagize ati,” Ubwo nasubiye inyuma, uwo murongo w’impunzi urangiye ngera ahantu mu gasantire mfatwa n’interahamwe ziri ahantu ku kabari, zimbaza niba ntari akanyenzi, nzisubiza ko ndi ‘Umukarapu’ w’abasirikare, hakaba hari ‘grenades’ nataye duhunga nkaba ngarutse kuzishaka. Interahamwe imwe yaramfashe itangira kuniga, nyikizwa n’undi wari wambonanye n’abasirikare, ati reka uwo mwana yari kumwe n’abasirikare rwose...nuko ankubita ku rukuta ambwira amagambo mabi. Ankubita ku rukuta, andekuye ndiruka, nza kugera ahantu hacecetse cyane nta bantu bagihari, nyuma numva amajwi y’abantu bavugira hirya, nihisha aho nari ngeze mu bwatsi bw’inka ariko ndeba mu muhanda”.
“Abo bavugaga bangeze hafi ndabareba mbona ni abasirikare, ariko batandukanye n’abo bandi twari kumwe, hanyuma sinahita mbiyereka, ariko umwe ahindukiye arambona aho mu byatsi, arambwira ati, ngwino, ntiwiruke kuko niwiruka turakurasa. Ubwo nshaka kwiyambura bya bikote bya gisirikare, uwo musirikare arambwira ati ntubisige nabyo bizane. Ni uko nahuye n’Inkotanyi. Kuva ubwo sinongera gutandukana nazo. Baduha imyitozo tuba abasirikare, urugamba rurangiye batwohereza ku ishuri muri ba ‘Kadogo’”.
“Nize ibinyabuzima n’ubutabire mu mashuri yisumbuye, hanyuma Kaminuza nize i Mudende niga ibijyanye n’imitekerereze ya muntu mu burezi (Educational Psychology), numvaga nifuza kuzakora ubushakashatsi nkamenya byinshi kuri iyi Jenoside yakorewe Abatutsi…”.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|