Bamwe mu rubyiruko rwo mu cyaro, basanga batangiye gutozwa bakiri bato no gufashwa kuzamura impano zabo mu bijyanye n’imikino itandukanye.

Emmanuel Vita atuye mu Murenge wa Cyanika mu Kagari ka Ngoma, arangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye. Avuga ko nk’urubyuriko baba bafite impano nyinshi zitandukanye ariko ugasanga zipfukiranywe, akifuza ko ubuyobozi bwababa hafi.
Agira ati “Dukora imyitozo ngororamubiri, ariko ku bijyanye n’ibikoresho byo gukinisha nk’imipira dushaka gukina ntitubibone kuko nta ngufu babishyiramo. Urabona buri muntu wese aba afite impano ariko zigenda zipfa kubera kubura imipira ngo zitezwe imbere.”
Emmanuel Mugabo, umunyeshuri na we ugeze mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, avuga ko ubuyobozi buramutse bubishyizemo ingufu umupira w’amaguru watera imbere mu Rwanda.
Ati “Twifuza gukora bakazadufata mu ikipe y’igihugu cyacu, kandi byazana twazana ibikombe bakajya banadushima ngo dore Messy aratambutse ngo dore Haruna aragiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanika, Chrisostome Ndolimana, avuga ko batangiye kubaka ibibuga by’imikino itandukanye kandi no kubona imipira hari uburyo bikorwamo.
Yagize ati “Hari intambwe yatangiwe aho twakoze ibibuga bitandukanye byaba ibya volley na basket. Dufite n’ikibuga cy’umupira w’amaguru nk’uko babibabwiye imipira iracyari mike kuko ihita ishira ariko dufatanyije n’ibigo by’amashuri tuzajya dutiririkanya.”
Ubuyobozi bw’umurenge bugasanga imipira ari ikibazo kizakemurwa vuba kuko icyari kigoye cyari ibibuga.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|