Akanama gashinzwe gutegura amatora y’abiyamamariza kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, kemeje ko Nzamwita Vincent Degaule azongera kwiyamamariza uyu mwanya.
Kuri uyu wa 09 Ukuboza 2017 nibwo ikipe y’igihugu y’umukino wa Taekwondo yageze i Kigali ivuye muri Korea mu irushanwa ry’isi.
Kavakure Jean Baptiste w’imyaka 60 ahamya ko imyaka yose amaze atwara abagenzi kuri moto aharanira gukurikiza amategeko no kugira isuku mu kazi akora.
Umutoza Nyinawumuntu Grace wamaze gutandukana na As Kigali Women Football Club aratangaza ko atahagaritse gutoza ahubwo akivugana n’amakipe amushaka.
Kuri uyu wa 4 Ukuboza 2017, ikipe ya Rayon Sports yatangije uburyo bushya abashaka kureba imikino yayo, bazajya bishyurira rimwe imikino Rayons Sport izakina mu mwaka, yaba mu gikombe cya Shampiyona ndetse n’igikombe cy’amahoro.
Antoine Hey, umutoza w’Amavubi yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 bazitabira imikino ya CECAFA, irushanwa rihuza amakipe ari mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati.
Ikipe y’Isonga yo mu Rwanda yatumiwe mu irushanwa ry’amashuri y’umupira w’amaguru muri Afurika riri kubera muri Cote d’ivoire, yatsinze umukino wayo wa mbere.
Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abakinnyi ba Golf (Golf Club),buratangaza ko bugiye gusana ikibuga cya Golf kibe mpuzamahanga aho ngo bizabatwara amafaranga asaga Miliyoni 90 z’Amanyarwanda.
Umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda wahuzaga APR FC na Mukura VS warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Umukino w’umunsi wa munani wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje APR FC na Mukura VS wabereye kuri Stade Amahoro iriho abafana mbarwa.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Antoine Hey aratangaza ko irushanwa rya CECAFA rizafasha amavubi kurushaho kwitegura CHAN.
Umukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wahuzaga Kiyovu na Marines umaze gusubikwa bitewe n’imvura nyinshi yaguye umusifuzi agafata uwo mwanzuro, kuko bitari bigishobotse ko ukomeza.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 Ugushyingo 2017 Antoine Hey utoza Amavubi, yatangaje urutonde rw’abakinnyi 23 azifashisha muri CECAFA.
Kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2017 APR yanganije na Police Fc 0-0 bituma itakaza umwanya wa mbere yari iriho wahise ufatwa na Kiyovu Sport.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera Fc buratangaza ko bwamaze guhagarika Ally Bizimungu wari umutoza wayo mukuru.
Ikipe y’igihugu y’umukipira w’amaguru, Amavubi ubu iri kwitegura amarushanwa ya ruhago azwi nka CECAFA azabera mu gihugu cya Kenya.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi imaze kunganya na Ethiopia biyihesha amahirwe yo kwitabira irushanwa rya CHAN ku nshuro ya gatatu.
Nyuma yo gutsindirwa n’Amavubi muri Ethiopia mu mukino ubanza, ikipe ya Ethiopia yasesekaye i Kigali ifite intego yo gutsinda Amavubi.
Ikipe y’igihugu y’ u Rwanda y’abagore mu mukino w’intoki ukinirwa ku mucanga wa “Beach Volley”niyo yonyine izahagararira Afurika mu mikino y’isi ya “Commonwealth Games”.
Umukino w’umunsi wa kane wa Shampiyona y’u Rwanda wahuje AS Kigali na Gicumbi FC warangiye AS Kigali inyagiye Gicumbi FC ibitego 4-0.
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade y’umukino wa Cricket, iri muri stade 10 z’uyu mukino zibarirwa ku isi.
Ku munsi wa Kane wa Shampiyona ikipe ya Kiyovu Sports ibashije gutsinda APR 1-0, ibintu byaherukaga mu 2005.
Ikipe y’igihugu ya Volley Ball yamaze gusezererwa na Misiri muri ¼ mu mikino y’igikombe cy’Afurika, ihita ibura amahirwe yo kuzitabira igikombe cy’isi.
Ikipe y’Isonga FC yamaze gutangaza abakinnyi 23 bagomba gutangira umwiherero bitegura irushanwa mpuzamahanga yatumiwemo muri Cote D’ivoire.
Guhera ku itariki ya 24 Ukwakira 2017 ikipe ya Rayon Sports ntiyemerewe gukorera imyitozo ku kibuga cyubatswe n’umuterankunga wayo Skol.
Ikipe y’igihugu y’umukino w’intoki wa Volley Ball imaze gutsindwa na Algeria mu gikombe cy’Africa bituma izahura na Misiri ya mbere muri Africa.
Ikipe ya Police Fc niyo ibashije gutsinda Amagaju yari ataratsindwa aho yayitsinze ibitego bine kuri kimwe.
Ikipe ya Bugesera FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0 bituma Rayon Sports ibura amahirwe yo gusatira mukerab wayo APR FC.
Ubuyobozi bw’ikipe y’umukino w’intoki wa Basketball REG BBC buratangaza ko bwamaze gusezerera abari abatoza b’iyo kipe bwiha intego yo kwegukana igikombe cy’irushanwa ry’akarere ka gatanu.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro RRA (Rwanda Revenue Authority) kirasaba FERWAFA ko amakipe ataratanga imisoro yayitanga bitarenze mu kwezi k’Ukwakira 2017.