
Muri uwo mukino wabaye ku wa gatandatu tariri ya 21 Ukwakira 2017, ikipe ya Rayon Sports niyo yatangiye igice cya mbere yinjira mu mukino neza.
Byagaragaraga ko irusha Bugesera FC gusatira izamu ariko amahirwe yo gutsinda igitego arabura.
Bugesera yanyuzagamo igasatira dore kuburyo ku munota wa 20 yahushje igitego, aho umupira wakubise ku mutambiko w’izamu ukajya inyuma.
Rayon Sports yakomeje gusatira cyane. Ku munota wa 28 yaje kuvanamo umukinnyi Nova Bayama asimbuzwa Kwizera Pierrot utari wabanje mu kibuga bituma bagumya gusatira.
Ku munota wa 38 Manishimwe Djabel yarekuye ishoti rifata umutambiko w’izamu igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganya 0-0.
Igice cya kabiri kigitangira Bugesera FC yaje kubona amahirwe imbere y’izamu maze iyabyza umusaruro. Umukinnyi wayo witwa Dusenge Bertin yahise atsinda igitego ku munota wa 49.

Rayon Sports yakomeje gushakisha uko yakwishyura ariko umukino urinda urangira ari 1-0.
Uyu mukino warangiye abatoza bombi birukanywe ku ntebe y’abatoza bitewe n’uko Olivier Karekezi wa Rayon Sports na Ally Bizimungu wa Bugesera FC mu minota ya nyuma bashyamiranye.
Abakinnyi ba Rayon Sports babanjemo
Ndayishimiye Eric,Nyandwi Saddam, Rutanga Eric,Manzi Thierry, Mugab Gabriel, Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Manishimwe Djabel, Nova Bayama, Nahimana Shassir na Tidiane Kone.
Abakinnyi ba Bugesera FC babanjemo
Ndayishimiye Husein, Moussa Omar, Muhire Anicet,Turatsinze Hertier, Mugabo Ismael, Nzigamasabo Stve, Ndatimana Robert, Ntwari Jaqcues, Dusange Bertin,Ssentongo Farouk na Irokon Samson.


Dore uko indi mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona yagenze:
Ku wa gatanu tariki ya 20 ukwakira 2017
APR 2-1 A S Kigali
Ku wa gatandatu tariki ya 21 Ukwakira 2017
Bugesera FC 1-0 Rayon Sports
Etincelles FC 1-1 Mukura VS
Espoir FC 0-0 Sunrise FC
Kirehe FC 1 – 0 Musanze FC
Ku cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2017
Police FC vs Amagaju FC (Kicukiro)
Gicumbi FC vs Marines (Gicumbi)
Miroplast FC vs Kiyovu Sports ( Mironko Stadium)
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Royon sport yabuze amahirwe, twatsizwe, ntakundi
Bugesera yananiye rayon pe!APR oyeee