
Muri abo bakinnyi batanganjwe ariko ntihagaragayemo umukinnyi Andrew Buteera ukinira APR FC wari unamaze umwaka adahamagarwa kubera imvune.
Umutoza Antoine Hey yatangarije itangazamakuru ko impamvu yamusize ari ukumurinda imvune kuko ngo ashobora kuzamukenera muri CHAN izabera muri Maroc mu mwaka utaha wa 2018.
Agira ati “Andrew Buteera yari amaze umwaka adakina, yari yaje mu myitozo kubera ko yari amaze iminsi yitwara neza muri shampiyona. Namusize kugira ngo atazahura n’imvune muri CECAFA wenda muri CHAN yazadufasha.”
Akomeza avuga ko ashaka guhindura amateka bityo u Rwanda rukongera gutwara CECAFA.
Ati “Dushaka guhindura amateka. Iyo urebye abakinnyi bahari ni bato nka Djabel Manishimwe naramubajije ambwira ko muri 1999 ubwo U Rwanda rwatwaraga CECAFA yari afite umwaka umwe. We kimwe n’abandi bashaka guhindura amateka tuzakora ibishoboka.”

Ndayishimiye Jean Luc Bakame, kapiteni w’Amavubi avuga ko intego ari ugutwara igikombe cya CECAFA atari yatwara ariko kumwe n’igihugu. Igikombe cya CECAFA yatwaye ni icy’amakipe ubwo yari ari kumwe n’ikipe ya ATRACO.
Amavubi arerekeza muri Kenya kuri uyu wa gatanu tariki ya 01 ukuboza 2017 mu masaha y’umugoroba. Umukino wa mbere uzayahuza Amavubi na Kenya ku itariki ya 03 ukuboza 2017.
Urutonde rw’abakinnyi bagiye muri CECAFA
Abanyezamu: Kimenyi Yves (APR FC), Nzarora Marcel (Police FC) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports Fc).
Ba Myugariro: Rugwiro Herve (APR FC), Omborenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Usengimana Faustin (Rayon Sports), Rutanga Eric (Rayon Sports), Kayumba Soter (AS Kigali), Iradukunda Eric (AS Kigali) na Mbogo Ally (SC Kiyovu).
Abo hagati: Bizimana Djihad (APR FC), Hakizimana Muhadjiri (APR FC), Nshimiyimana Amran (APR FC), Mukunzi Yannick (Rayon Sports), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Niyonzima Ally (AS Kigali) na Niyonzima Olivier (Rayon Sports).
Abakina imbere: Nshuti Innocent (APR FC), Sekamana Maxime (APR FC), Mico Justin (Police FC), Biramahire Abeddy (Police FC)
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
amavubi azazana igikombe kubera abakunnyi yatwaye bafite ubushobozi nishyaka