Volley Ball: Misiri yatsinze ikipe y’u Rwanda iyibuza amahirwe yo gukina igikombe cy’isi
Ikipe y’igihugu ya Volley Ball yamaze gusezererwa na Misiri muri ¼ mu mikino y’igikombe cy’Afurika, ihita ibura amahirwe yo kuzitabira igikombe cy’isi.
Ni mu mukino wabaye mu ijoro ryo ku wa 26 Ukwakira 2017 aho ikipe ya Misiri isanzwe ari iya mbere muri Afurika, yatsinze iy’u Rwanda ku buryo buyoroheye amaseti 3-0.
Iseti ya mbere Misiri yayitsinze ku manota 25 kuri 14, iya kabiri iyitsinda ku manota 25 kuri 18 naho iya nyuma iyitsinda ku manota 25 kuri 14 nta nkomyi.
Kuri uyu wa Gatanu saa cyenda z’ amanywa (15h00), Ikipe y’u Rwanda irakurikizaho guhatanira umwanya wa gatanu,ikaza kuba icakirana n’ikipe ya Libya.
Intego y’umutoza w’ikipe y’igihugu Paul Bitok ntigezweho dore ko mbere yo kwerekeza mu Misiri ari naho iri rushanwa riri kubera yari yatangaje ko yifuza kuza mu makipe ane ya mbere azitabira igikombe cy’isi mu mwaka wa 2018.
Amakipe muri rusange yabonye itike yo muri ½ cy’irangiza ni Misiri, Cameroon, Tunisia na Algeriya, atatu muri aya niyo azerekeza mu gikombe cy’isi.
Igikombe cya Afurika cyatangiye kuri iki cyumweru tariki ya 22 Ukwakira 2017 kikazasozwa ku wa 29 Ukwakira 2017.
Dore Uko imikino yose iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu
Imikino ya ½:
19:00 Algeria v Tunisia
21:00 Egypt v Cameroon
Guhatanira kuva ku mwanya wa 5 kugeza ku wa 8
15:00 Rwanda v Libya
17:00 Congo RDC v Morocco
Guhatanira kuva Ku mwanya wa 9 kugeza ku wa 12
16:00 Chad v Kenya
18:00 Botswana v Ghana
Guhatanira kuva ku mwanya wa 13 kugeza ku wa 16
14:00 Niger v Nigeria
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|