
Ubuyobozi ngo bwafashe icyo cyemezo kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2017 mu nama yabuhuje n’umutoza Bizimungu Ally aho ngo basanze yaragaragaje umusaruro udashimishije mu minsi 5 ya shampiyona imaze gukinwa.
Mbonigaba Silas umunyamabanga w’iyo kipe ati”nibyo umutoza twamuhagaritse iminsi 15 bitewe n’umusaruro mubi yagaragaje,kuko nyuma y’uko komite nyobozi iteranye ku munsi w’ejo, yasanze ari ngombwa kumuhagarika kugira ngo harebwe ibibazo biri mu ikipe bituma umusaruro uba mubi”
Mbonigaba yanakomeje avuga ko iyo baganiriye n’abakinnyi hari ibyo bababwira byaba bituma ikipe yitwara nabi, n’ubwo we atashatse kuvuga ibyo ari byo, akaba ari nayo mpamvu bahagaritse uwo mutoza ngo higwe umwanzuro watuma ikipe yitwara neza.
Ku ruhande rw’umutoza Bizimungu we yabwiye Kigali Today ko atakwemera guhagarikwa kuko ngo hari imikino imutegereje imbere.
Yagize ati”babimbwiye ejo mu nama twagiranye ko bagiye kumpagarika iminsi 15 ariko naranze kuko n’ubu turi kumwe mu nama nababwiye ko batampagarika iminsi 15 kandi mfite imikino integereje ngomba gutsinda”

Umutoza Ally Bizimungu yari yagaruwe mbere y’uko shampiyona itangira aho ndetse bari baramwirukanye mu mwaka w’imikino wa 2015-2016.
Kugeza ku munsi wa 5 wa shampiyona, ikipe ya Bugesera iza ku mwanya wa nyuma n’amanota ane kuri 15 amaze gukinirwa.
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nitwa sibomana ndibugande ahobita hoima umutoza naveho bazane undi bazamure icyipe yacu mbamubungesera narayikundaga iyobowe namashami uwo naveho murakoze
Football irajagarayepe!