Perezida Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade ya Cricket
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yafunguye ku mugaragaro Stade y’umukino wa Cricket, iri muri stade 10 z’uyu mukino zibarirwa ku isi.

Iyi stade yubatswe mu murenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro nk’uko bigaragara mu nkuru ya Kigali Today iheruka, Perezida Kagame yavuze ko Leta y’U Rwanda izakomeza kuba hafi y’uyu mukino.
Yagize ati ”Ndashimira buri wese wagize uruhare mu kugirango iyi stade iboneke harimo inshuti zacu zo mu bwongereza,ni igikorwaremezo tubonye tugikeneye kandi kizafatwa neza.”

Perezida Kagame kandi yakomeje anakangurira abayobozi b’inzego zibanze n’abaturiye iyi stade kuzayifata neza kandi bakanashishikarira kumenya uyu mukino uko ukinwa, kuko ngo icyo yifuza ari uko n’umubare w’abakinnyi wakwiyongera.
Iyi stade yuzuye itwaye amafaranga asaga Miliyari y’amafaranga y’u Rwanda ikaba yarubatswe ku bufatanye bwa leta y’u Rwanda yatanze ikibanza kingana cya Hegitari 4.5, ikaba ifite uburebure bwa metero 124, ubugari bwa metero 137 ikaba kandi igizwe n’ikibuga cy’ubwatsi bugezweho bwitwa “Bermuda Glass”.

Uyu muhango wo gufungura iyi stade witabiriwe n’umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Cricket ku isi (International Cricket Council (‘ICC’) David John Richardson.

Hari kandi n’igihangange muri uyu mukino wa Cricket ku isi Brian Charles Lara wigeze kuba kapiteni w’Ubwongereza.
Photos: Plaisir Muzogeye
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bermuda Glass??
Or Bermuda Grass !