
Uko niko yari bimeze kuri Stade Amahoro ku mukino hagati ya APR FC na Mukura VS
Uwo mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 26 Ugushyingo 2017.
Mu myaka yashize byari bimenyerewe ko iyo APR FC yahuraga na Mukura VS yo mu mujyi wa Huye, abafana babaga buzuye kuri Stade bavuza ingoma n’amafirimbi, bafana amakipe yabo.
Kuri ubu ariko siko byegenze kuko ubwo aya makipe yakiniraga kuri Stade Amahoro hari hari abafana babarirwa mu 3000 kandi ubusanzwe iyo Stade yakira abantu ibihumbi 25 bicaye neza.

Muri Tribune y’icyubahiro niho hari abantu baringaniye



Abafana ba APR FC nibo bari bahari ariko nabo bari mbarwa




National Football League
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Hahah,ngo ikinyamakuru twemera.Erega mugiye kujya mutegeka abanyamakuru ibyo bandika!Ubundi ushaka guca umupira mu Rwanda wasenya Rayon.Izi stade nziza zakora iki?Nimureke umupira ube umupira!
ITANGAZA MAKURU RYUMWUGA
RITANGAZA AMAKURU YOSE
AMABI CG AMEZA
RITITAYE KUMARANGAMUTIMA
YABASOMYU.
WELL DONE KIGALITODAY !!!!
ibi nibyo bituma gasenyi itwishongoraho ko ifite 80% by’abafana b’umupira mu Rwanda. ndababaye ndababaye cyane.
uzanakomeza ubabare by’iteka niba udahinduye umuvuno
iri n’ibara !!! umupira wacu urarindimutse kumanywa y’ihangu. ubuse niba match nkiyi yakabirijwe ibura abafana izindi byifashe bite?? mbabajwe n’ibifaranga reta yacu imena mumakipe.
nikikwereka ko abafana arabamakipe atakinnye rayon kubera ingorane irimo nabafana bayo ntibari kuza gushyigikira mukura ngo itsinde mukeba gusa bibere isomo abatanga stade bajye bayiha ikipe ifise abafana rayon sport
Aba nibo bagombye kujya gukinira Kicukiro peeeeee genda Gasenyi waragowe!
Birababaje kuba ikinyamakuru twemera gikora inkuru nkiyi. Ubuse inkuru kwari ukutubwira ko stade yarimo ubusa cg inkuru bari ukuvuga uko umukino wagenze?
None se kuba stade ibereye aho yo si inkuru!?
Ejo bundi bayimye Rayon bayijyana Kicukiro none bayihaye APR
ngo yinjize cash.
Ndababwiza ukuri abanyarwanda ntibakunda APR.
Bakunda Rayon nayo ikabakunda gusa nsigaye mbona imbaraga zikomeye zishaka kuyisenya. Icyiza nuko izo mbaraga zisenya ziva kwa Sekibi mugihe Rayon yo ishigikiwe na Uwiteka Rurema