Hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo n’igihe cy’ibiruhuko by’abanyeshuri, nk’uko yatangajwe na Minisiteri y’Uburezi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri NESA, kiramenyesha abayobozi b’amashuri, abarezi ndetse n’ababyeyi, ko abanyeshuri biga bacumbikirwa batangira gusubira ku ishuri gukomeza amasomo (…)
Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Didace Kayihura, yatangaje ko hari impinduka zitandukanye ziteganyijwe muri iyo Kaminuza ayoboye, harimo kuba hari amashami amwe agiye kwimurirwa mu Karere ka Huye, hanyuma aho yigiraga hakazasigara higira abo mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Perezida wa Kenya William Ruto mu biganiro yagiranye n’abiga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon, yasabye abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza kwiga bagamije kuzahanga imirimo aho kwiga bagamije gushaka akazi.
Abana b’abakobwa biga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga mu mashuri yisumbuye, bashishikarizwa kuyakunda ku buryo n’igihe cyo gukomeza kaminuza bajya batinyukira kuyiga, mu rwego rwo gushimangira umusanzu wabo mu kubaka Isi yubakiye ku bumenyi, ikoranabuhanga n’imibare.
Abakobwa biga mu mashuri y’Imyuga Tekiniki n’Ubumenyingiro (TVET), by’umwihariko abiga ibijyanye no gutwara imashini zikora imihanda, barasaba kugirirwa icyizere mu kazi.
Mu kiganiro cyatambutse kuri KT Radio ku mugoroba wo ku itariki ya 27 Werurwe 2023 cyagarutse kuri bimwe mu bigomba gukorwa kugira ngo hatangwe uburezi bufite ireme mu mashuri abanza hifashishijwe ikoranabuhanga, abarezi bagaragaje ko bakeneye guhugurwa kugira ngo babashe gutanga ubumenyi mu mashuri abanza bakoresheje (…)
Abarimu bavuga ko bafite ikibazo cyo kubura ibitabo bivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ayo mateka amaze imyaka umunani yigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko abarimu bahura n’ibibazo byo kwigisha porogaramu kubera ikibazo cyo kubura ibitabo.
Mu Murenge wa Karama mu Karere ka Huye, hari ababyeyi bifuza iyongerwa ry’amashuri yisumbuye, kuko hari abanyeshuri bakora urugendo rw’amasaha abiri bajya kwiga.
Nyuma y’imyaka itatu biga ibijyanye n’ubumenyingiro, 74 barangije mu ishuri rikuru rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic ry’i Nyanza, ngo bitezweho uruhare mu kugabanya abashomeri mu Rwanda.
Gutoza abana umuco wo gukunda gusoma no kubara bakiri bato, bibafasha kuzatsinda neza mu mashuri yose baziga mu buzima, no kuzagira imibereho myiza ijyana n’iterambere ry’ubukungu.
Abanyeshuri bajya mu biruhuko baturutse i Kigali cyangwa bahanyuze, bazafatira imodoka kuri Stade ya ULK ku Gisozi, aho guhagurukira kuri Kigali Pelé Stadium (i Nyamirambo).
Bamwe mu bakobwa n’abagore bakiri bato barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga bibagoye kubera ubukene bagera kuri 4,794 bo mu karere ka Kicukiro, bahawe ibikoresho by’ishuri hagamijwe kubafasha kwiga batekanye no kwirinda uwabashuka akabajyana mu ngeso zibashora mu busambanyi bwabakururira kwandura virusi itera (…)
Imwe mu mishinga yahanzwe n’abanyeshuri bo muri IPRC Tumba, ifite udushya twatangaje abenshi mu bitabiriye imurikabikorwa rigamije guhuza umukoresha n’umukozi, ryabereye muri iryo shuri ku wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023.
Abana biganjemo abari barataye ishuri bitewe no kutagira ibikoresho nkenerwa, biborohereza mu myigire yabo ndetse n’abigaga batabifite bo mu Karere ka Musanze, nyuma yo gushyikirizwa ibikoresho by’ishuri bameje ko ari imbarutso yo kutazongera kugira ipfunwe ryababeraga inzitizi mu myigire yabo.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza, Uwimana Marceline, arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gushyira imirindankuba ku mashuri bayobora, hagamijwe kurinda abanyeshuri impanuka.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyasohoye gahunda y’uko abanyeshuri bazataha bajya mu biruhuko, hashingiwe ku ngengabihe y’amasomo ya Minisiteri y’Uburezi y’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2022-23.
Asaga Miliyari 48Frw agiye gushorwa mu kwagura IPRC Kitabi na Karongi ndetse n’amashuri yisumbuye y’imyuga ya Cyanika ryo mu Karere ka Nyamagabe na Muhororo ryo mu Karere ka Karongi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 04 Werurwe 2023, mu bigo byose by’amashuri agize Akarere ka Kayonza, hatangijwe gahunda y’umuganda wo guhinga imirima yo mu mashuri, hagamijwe kunganira gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri kuri buri mwana.
Abanyeshuri batangiye mu mwaka wa mbere muri IPRC zo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC-Huye na IPRC- Kitabi) biyemeje gukora cyane kugira ngo kwigisha amasomo yisumbuyeho y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) nibitangizwa mu mashami yose bizabagereho bidatinze.
Abarangiza amashuri makuru na Kaminuza bifuza ko bagira amasomo bajya biga guhera bagitangira kaminuza, akaba ariyo asimbura uburambe basabwa mu kazi igihe barangije kwiga.
Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC), urishimira amahirwe angana n’ay’abandi bahawe mu bijyanye n’uburezi, kubera ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi bahezwaga mu mashuri.
Bimwe mu byiza byo kwiga hakoreshejwe ikoranabuhanga, ni uko bifasha umunyeshuri kwiyungura ubumenyi batabifashijwemwo na mwarimu gusa, kuko ikoranabuhanga rimufasha kwiyigisha no kwikorera ubushakashatsi butandukanye, igihe yamenye kurikoresha neza.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko kugira ngo ireme ry’uburezi rikenewe rigerweho, irimo kureba uko abiga uburezi baba bafite amanota menshi nk’uko bigenda mu yandi mashami yitabirwa, kugira ngo nibarangiza kwiga bazatange ireme rikenewe mu burezi.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye inama y’umushyikirino iri kubera muri Kigali Convetion Centre mu Mujyi wa Kigali yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2023, yavuze ko intego u Rwanda rufite ari uko mu mwaka w’amashuri wa 2024, abanyeshuri 60% by’abasoje icyiciro cya (…)
Ikiganiro Ed-Tech Monday, gikorwa ku bufatanye na Mastercard Foundation, kikagaruka ku iterambere mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze mu nsanganyamatsiko zitandukanye, cyongeye cyagarutse.
Ishuri ry’imyuga n’Ubumenyingiro rya Mutobo (Mutobo TVET School), ryatangiye kwigwamo n’abatahuka bavuye mu gisirikari cyo mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) ndetse n’abandi baturage basanzwe, ryatwaye Miliyoni 800 z’Amafaranga y’u Rwanda, ryafunguwe ku mugaragaro ku wa Kane tariki 23 Gashyantare (…)
Bamwe mu bana n’ababyeyi bo mu Karere ka Rulindo, baremeza ko imyumvire yahindutse, aho bafataga imyuga nk’amashuri y’abaswa, ubu bakaba bamaze kuyabonamo ubukungu.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB), kirasaba ababyeyi gufasha abana kuzamura ubushobozi bw’ubumemyi binyuze mu mikino, kugira ngo ibyo umwarimu yamuhaye bibashe kuzamuka mu mpande zombi.
Abana biga ku ishuri ribanza rya Les Poussins mu Karere ka Muhanga baremeye bagenzi babo bo mu miryango 20 ikikije ishuri bakennye cyane, babaha imyenda yo kwambara, banishyurira ubwisunge mu kwivuza abagera ku 100.
Amashuri ari mu bigo bya Leta byagizwe nyambere (priority) mu guhabwa Internet yihuta cyane, ya Starlink ifatira ku cyogajuru (satellite) cy’umuherwe Elon Musk, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko gahunda ihari ari ukubanza kuyishyira nibura mu mashuri 500.